Sunday, October 26, 2014

UMUNYARWANDA WUMUHANGA PROFESSOR BANYAGA AUGUSTIN WANYAZE ABANYARWANDA AKABATABA MU NAMA

Ese wari uzi umunyarwanda w’umuhanga mu mibare ku rwego rw’isi witwa ‘BANYAGA Augustin’ ? Numuhutu wavukiye i Byumba muri za Kiyombe akaba yigisha muri America.

Abanyarwanda batari bacye bumva umuntu w’umunyabwenge bita ’BANYAGA Augustin’ gusa bikagarukira aho. IFATIZO.com twagerageje ku bakusanyiriza amakuru yerekeranye nawe.
Prof. BANYAGA Augustin, yavukiye mu Rwanda mu mwaka w’ 1947. Akaba yaravukiye i Byumba hamwe inkotanyi zishe abantu benshi cyane muri za Kiyombe. Abona impamyabumenyi y’icyiciro cya 3 cya kaminuza muri kaminuza ya Switzerland mu 1971. Kuva mu 1972-1976 yaje kubona impamyabumenyi y’ikirenga mu mibare aho yigaga muri kaminuza y’i Génève mu Busuwisi. Acyigera muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangiye kwigisha muri Kaminuza yitwa Princeton mu 1977 iherereye mu mujyi bita New Jersey.
Ariko kuva yava mu Rwanda yabonetse rimwe gusa umunsi yagarutse munkambi za Byumba na Ruhengeri mukarere ka KIBUMBA muri Congo aho abamukomokaho bari barahungiye. Maze bose aburiza indege kuva icyo gihe ntiyigeze na gato yongera kwibuka ibintu birebana nu Rwanda. Ikibabaza abanyarwanda besnhi nubwo yigisha muri Amerika akaba ashinzwe gukora imibare yo gutuma ibyogajuru bihaguruka bakaba bavuga ko akenshi iyo adahari ibyogajuru ntibihaguruka. ntanarimwe yigeze avugira impunzi zabanyarwanda. Yacecetse nkamazi yo mukidomoro. Ariko iyaba umututsi ufite ubumenyi nkubwabanyaga ntaba yaratereranye benewabo ariko Banyaga yanyaze abanyarwanda abarekera mumenyo ya Amerka ngo ibacure funi na buhoro.
Nyuma yaho gato yaje kujya muri kaminuza ya Havard aho yari umwarimu wungirije mu 1978. Nyuma yo kwigisha igihe kirekire muri Havard, yaje guhabwa inyito y’ikirenga (Professor) mu 1992.
Twabibutsa kandi ko Prof. BANYAGA Augustin, yagiye abona ibindi bihembo byinshi bitandukanye yaba ku rwego mpuzamahanga ndetse no mu gihugu mu kuba aza kurutonde rwibanze rw’abanyafurika bagaragaje ubudashyikirwa mu mibare.

Niyihe mpamvu abanyarwanda bagombye kumusaba kugirango abavuganire cyane cyane abimpunzi? Kwanza Banyaga nkabanyarwanda besnhi bicyo gihe ntabwo yise kubwe. Ahubwo yize kuberako abanyarwanda babahutu bakunda igihugu bari bararwanye kugirango igihugu cyigenge. Kimaze kwigenga kimushakira bourse agendera kumafranga yu Rwanda. Gouvernment ya Republica yu Rwanda niyo yamurihiye naho amafranga yaba yaravuye hanze passport yagendeyeho yari inyarwanda ya republica yubwigenge. Niyo mpamvu impunzi zigomba kumwibutsa ko ari umunyarwanda wize warukwiye kuvugira abanyarwanda bahohotewe na FPR. 
NGUWO BANYAGA YIGISHA HOWARD UNIVERSITY, USA
Prof. BANYAGA Augustin arimo kwigisha imibare.

Yabaye umwarimu nyakabyizi muri kaminuza zitandukanye ; nko mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda, Louvin muri BelgiqueWarwick mu bwongerezaPorto Novo muri Benin, muri Maryland na Howard muri Amerika.
Ubushakashatsi bwa Prof. BANYAGA Augustin, bwibanda cyane ku mibare nka : AlgebraGeometryTypologyContactPoissonDynamics Sympletic hamwe n’ayandi moko menshi y’imibare.
Prof. BANYAGA Augustin, yanditse ibitabo bibiri biri ku isoko. Igitabo cyambere cye yacyise ‘The structure of classical diffeomorphism groups’. Yagishyize ahagaragara taliki 31 Werurwe 1997. Iki gitabo cyavugaga ku mibare n’aho ikoreshwa mu buzima bw’abantu bwa buri munsi. Icya kabiri gifite paji 102 yacyise ‘African Mathematicians’ cyikaba cyaramuritswe ku mugararagaro muri 2010.
Ni umuyobozi w’inama mu kigo mpuzamahanga cy’Imibare cyitwa ‘Centre International de Mathématiques Pures et Appliquées (CIMPA)’. Icyi kigo kikaba cyaratangirijwe mu gihugu cy’ubufaransa mu 1978, intego nyamukuru y’icyi kigo akaba ari imikoranire y’abahanga mu by’imibare ku rwego mpuzamahanga mu guteza imbere ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, hibandwa cyane muri za kaminuza n’ayandi mashami ajyana n’imibare nk’ikoranabuhanga rya mudasobwa (computer science and programming) n’ ibindi.
Banyaga abanyarwanda twibaza icyo tuzakwibukiraho uzi neza uko inyenzi zishe abantu bo mumiryango yawe ntabwo uzineza ko amaraso yabo akikuririra agusaba kubashakira ubutabera.
Inkuru ya KAYISHUNGE Etienne / IFATIZO.com
- See more at: http://www.ifatizo.com/spip.php?article177#sthash.IvadGimK.dpuf

No comments:

Post a Comment