Saturday, October 11, 2014

RWANDA:Dore byishi utaruzi kubuzima bw’icyamamare mu kinamico no kwamamaza mukeshabatware Dismas


Mukeshabatware Dismas wamenyekanye kuri Radio Rwanda yamamaza Imvaho Nshya aravuga ibyaranze ubuzima bwe.
 
Mukeshabatware avuga ko yabaye umunyamakuru kuri Radiyo Rwanda kuva 1980 kugeza muri 2009 akunda no kumvikana mu ikinamico "Indamutsa”.
MUKESHABATWARE DISMAS


Mukeshabatware avuga ko abantu bamuzi ku bintu bibiri ari byo gusetsa no gutera urwenya.

Izuba Rirashe (I R)

Mukeshabatare (M)

I R: Wavutse ryari ?

M: Navutse mu mwaka wa 1950

I R: Wavukiye he?

M: Navukiye mu Karere ka Nyaruguru ahitwa Kivu

I R: Wize amashuri angahe?

M: Nize amashuri 6 yisumbuye mu ishami ry’indimi n’ubuvanganzo mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Andereya (St André).

I R: Niba wubatse ufite abana bangahe?

M: Nashakanye na Mukakarangwa Mariya Helena tubyarana abana 7

I R: Ni Izihe nshingano wagiye ugira mu mibereho yawe?
 
M: Nkirangiza kwiga amashuri yisumbuye nagiye gukomeza amashuri y’abofisiye bato mu majyepfo niho ninjiriye mu gisirikare cya mbere ya 1994 aho namaze imyaka 8 ndi umwofisiye muto (Sous officier) nyuma yaho naje kwinjira mu mu itangazamakuru mu 1980 kuri Radiyo Rwanda .

IR: Waje gutangira ute gukina ikinamico?

M: Nkigera muri Radiyo Rwanda umuyobozi wayo witwaga Christophe Mpfizi yansabye ko twatangiza ikinamico kuri Radiyo mpita nshinga Itorero "Indamutsa” njye na Mbonyimana Silas ndetse na Sebanani André dutangira gutyo turi abantu 25 bagize itorero "Indamutsa” dukina amakinamico yacaga kuri radiyo Rwanda buri wa kabiri.

I R: Wakuyehe ubumenyi ku bijyanye no gukina ikinamico ndetse no kwamamaza?

M: Twaje guhabwa amahugurwa n’Abadage baje muri ORINFOR bityo mpamenyera kwandika ikinamico, kuyikina ndetse no kwamamaza?

I R: Ni izihe kinamico wibuka wamenyekanyemo?

M: Ni nyinshi gusa hari izo nibuka nk’Icyanzu cy’Imana,Ryumeho nakinnyemo nitwa Mbirikanyi n’izindi nyinshi.

I R:Wavuye mu itorero Indamutsa bitewe n’iki ?

M: Nyuma ya Jenoside abakinnyi abasigaye mu itorero bari mbarwa ugereranyije na 25 bari bararitangije haje kujyamo abandi bashya, ariko tuza kutumvikana, ku bijyanye n’ikibazo cy’imyandikire .

I R: Imyandikire yabo ugereranije n’iya mbere ukiri mu Ndamutsa uyibona ute?

M: Kera twatangaga isoko abantu benshi bakandika ku ngingo zitandukanye bagakora amapiganwa bagatoramo izabaye iza mbere muri buri cyiciro cy’ubuzima muri rusange, ariko abu umuntu umwe yandikira itorero ryose ugasanga bitari byiza.

I R:Winjiye mu ikinamico Musekeweya ryari?

M: Natangiye mu mwaka wa 2006 nkina kandi ndi n’umutoza w’abakinnyi

I R:Umwuga wo kwamaza se wo wawugiyemo gute?
 
M: Natangiranye no kwamamaza amatangazo yabaga afite aho ahuriye na gahunda za Leta nza gukomereza mu kwamamaza Imvaho ndetse no gukorana n’ibindi bigo bitandukanye by’ubucuruzi.

I R: Mu buzima ukunda ?

M: Nkunda umuco nyarwanda

IR: Ni iki wanga mu buzima bwawe ?

M: Nanga umupira w’amaguru kuko nawukubitiwemo nagiye gufana .

I R:Usengera mu rihe torero?

M: Nsengera muri ADEPER

I R: Ubona gute ibijyanye no gukina filimi n’amakinamico ndetse n’abahanzi baririmba?

M: Imyidagaduro muri rusange itangiye gutera imbere ariko abakina filimi n’amakinamico baracyari hasi

I R:Ni iyihe nama wabagira ?

M: Inama nabagira ni ukujya babanza bagatekereza ku byo bagiye gukora ndetse bakanihugura

I R:Ko utakibarizwa muri Radiyo Rwanda ubu ukorerahe?

M: Ubu nsigaye nkorera muri stitidiyo yanjye yitwa CBR (Creative business record).

Ivomo : Izuba Rirashe

- See more at: http://imboni.com/spip.php?article329#sthash.hCD69X10.dpuf

No comments:

Post a Comment