Wednesday, October 8, 2014

ESE WARUZIKO GUFUNGURA EMAIL MU RWANDA KAGAME ASABA KO UTANGA IRANGAMUNTU YAWE KUGIRANGO BAMENYE UWO URIWE

By Nyamijosh

Maze iminsi mike hano i Kigali mvuye mumahanga aho maze igihe kirekire naragiye kwiga ariko nabwo naragiye mubuhungiro kubera ibibazo byagwiririye u Rwanda. Ikintu cyantangaje ntigeze mbona mubindi bihugu nabayemo nkiburayi amerika ndetse no mubushinwa cg se hano muri Afrika. Nagiye gufungura email ya grande soeur kugirango tujye tuvugana mugihe ntari mu Rwanda icyantangaje nuko bamusabye indangamuntu ye.

Naratangaye nuko ndavuga nti azi gusoma nokwandika avuga igifransa nicyongereza neza ntabwo akeneye kugendana indangamuntu kugirango afungure email ye. Umuntu ukora kuri cyber ubwo ahita avuga ngo nitegeko abantu bagomba gutanga imyirondoro yabo mbere yuko bafungura email. Byaradutangaje ubwo kuberako soeur ntarangamuntu yari yatemberanye ubwo twasubiye imuhira nta email dufunguye. 

Ese iyingoma izaneka abantu bayo kugeza ryari?Nii gituma bwana Kagame agira ubwoba bungana burtya kugezaho ubwo yikanze ibishwi nibinyurura? Inama namugira nukureka abantu bakishira bakizana. Kuko igihe nikigera bazasenya inkuta bamaranye imyaka 20 zibabuza amahoro numutekano.

No comments:

Post a Comment