Monday, July 31, 2017

UMUNYARWANDA WESE UKUNDA URWANDA YAGOMBYE GUSOMA IGITABO "NIKO BAHOZE" KUGIRANGO UMENYE AMATEKA NYARWANDA

BY SHYUMBUSHYO JULIEN

Umunyarwanda wese ukunda u Rwanda kandi ukeneye kumenya amateka kurwanda yarakwiye gusoma igitabo cyitwa "NIKO BAHOZE." Nigitabo cyamateka yu Rwanda kikubwira ibyo u Rwanda rwanyuzemo kandi rukinyuramo no kuruyu munsi. Iki gitabo kili muri bimwe mubitabo bikurikira byanditswe na Bwana Froduald Harelimana atuye muri leta zunze ubumwe za Amerika mukarere ka i Saint Louis, Missouri (USA). Afite impamyabusho-bozi yikirenga bita (PhD) mu by’uburezi. Akaba ari numuhanga numwanditsi ukomeye u Rwanda rufite. Iyo usomye inyandiko ze uzibonamo ibintu byubwenge bibuze mu banyarwanda besnhi bitwako bize. Tutabatindiye ngaho namwe nimwirebere ibtabo byigitangaza yanditse abanyarwanda bakunda u Rwanda bakagombye gusoma bilimo : Nkurahurire ku muco (1977) ; Horana Ijambo (2002) ; Nkuzimanire (2012) ; Bihige (2012) ; Bita ukwabo (2015) ; Urumenyintyoza (2017). Ibindi mwabisanga kuri iyi link Froduald Harelimana Collection, 1994-1997

Muri iki gitabo harimo twinshi 

Harimo amagara n'Imana iyagena
Harimo kurya, kuryama no kwibohora
Harimo imyuga gakondo n'ibikoresho
Harimo imyifatire mu buzima mbonezamubano
Bugana kubana, gusabana, urugo n'ubushyitsi
Harimo imigirire mu itumanaho no kuvugana
Harimo ibyo bemera ku rushako no ku rubyaro
Harimo ingeso n'imiziririzo
Harimo imyifatire ku kwicara no gutura
Harimo imitekerereze ku ngiro zo mu buzima
Nko kugenda, kubona no kwumva
Ku bizazane no ku by'isi n'iminsi
Harimo uko bitwara ku muruho n'ibyago
Ndetse no gushyingura uwigendeye
Ndetse n'ukwabo bemera Imana
Mbese harimo ibirebana n'ibi bibazo rukomatanyo