Friday, October 17, 2014

NGAHO RERO DORE IBYO KWA BWANA KAGAME BIMUBEREYE NKIBYO KWA MWUNGERI WA NYANKAKA


By Claude Marie Bernard Kayitare. 

Aho bukera Kagame agezwe ku buce ubu ntakibasha no kwihagararaho asanganywe
Kuva mu mataliki icumi n’ayandi z’ukwezi kwa Nzeri Prezida w’u Rwanda Paul Kagame
KAGAME BYAMUYOBEYE
YARAGISHE (yamaze iminsi atabarizwa mu gihugu cy’u Rwanda), ubwo yahagurukaga I Kigali yerekeza za Amerika mu minsi yabanzirizaga wa munsi we wo kwiyamamaza mu mahanga yise Rwanda day I Atlanta, muribuka ko yavaga mu gihugu kimwe ajya mu kindi ariko adakoza ikirenge I Kigali, ngaho za Dubayi, ngaho mu Butaliyani, ngaho mu Buganda, ndetse mu gihe ageze I Kigali kurahiza Bernard Makuza ntarashaka gufasha amaguru hasi kuko ngo mu cyumweru gitaha azaba ari mu Bwongereza, ese mama arahamara igihe kingana iki ho? Arahava yerekeza hehe?

Ese Kagame arahunga iki mu gihugu cye?

Nta wamenya niba hari imirimo mishyashya Perezida Kagame yungutse muri iki gihe imusaba guhora mu bihugu by’amahanga cyane kurusha mu Rwanda.
Mu bisanzwe Kagame ni umuntu usanzwe akunda gutembera aho ahimba amanama na za misiyo zidakwiriye ku rwego rw’umukuru w’igihugu, ariko ibyo muri aya mezi 2 Neri n’Ukwakira ntabwo ari shyashya.

Izi ngendo za Kagame zahuriranye n’ifungwa ndetse n’imanza zinyuranye ngo z’abagambanira igihugu n’abangisha abanyarwanda ubutegetsi bwe harimo n’abasirikare bakuru barimo n’uwigeze kumubera umukuru w’abamurinda ariwe Colonel Tom Byabagamba, izi ngendo zahuriranye n’ugutsindwa 2 mu manza zaberaga muri Afrika y’Epfo, harimo urw’abagabo yatumye kwivugana General Kayumba Nyamwasa, hamwe n’urwo Leta y’u Rwanda yari yifindafindiye ngo ishaka kwambuza General Kayumba ubuhungiro yahawe na Leta ya Afrika y’Epfo, urubanza Leta ya Kagame yikingirije umuryango CORMSA (Umuryango wita ku burenganzira bw’impunzi n’abimukira mu majyepfo ya Afrika).
Izi ngendo za Kagame zahuriranye na kandi na none no kwegura cyangwa kweguzwa kw’icyegera cye cy’ibanze Dr Ntawukuriryayo wari Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena.

Izi ngendo kandi yazubuye mu gihe isi yose yamwotsaga igitutu ku mirambo isaga 40 yagaragaye mu kiyaga cya Rweru, abantu bishwe bafunze akandoyi uburyo bwite bwa Paul Kagame bwo kwica butaraboneka ahandi ku isi.
Izi ngendo kandi zatatswe na ya Filme Documentaire ya BBC yagaragazaga uruhare rwa Kagame mu bwicanyi bwayogoje u Rwanda n’akarere harimo na Genocide n’ibindi bimenyetso byinshi by’impurirane biragaragaza ko Perezida Kagame aho yatemberaga yagendaga ashakisha ko yabona agatotsi kuko byari bimaze kumubana byinshi mu mutwe akeneye kuruhuka kandi ntaho kuruhukira yifitiye.

Umutima uhagaze Paul Kagame kandi yawugaragaraje ubwo yaganiraga n’abanyamakuru agakanja amanwa ndetse akajya anagaragaza uburakari bukabije mu magambo ye cyane cyane ubwo yabazwaga iby’imirambo isaga 40 twavuze haruguru

Abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda ndetse no mu matekay’igihugu cyacu basanga nta kabuza iki ari ikimenyetso simusiga cyo kurembera cyangwa guhenebera kw’ingoma ya Paul Kagame.

Kagame afite ubwoba buvanze n’uburakari bukabije

Ese mama amahane n’ikiniga Kagame yavuganaga kuwa Kabili taliki ya 14 Ukwakira arahiza Umukuru wa Sena Bernard Makuza byaba biterwa gusa na Filime ya BBC, byaba biterwa n’imirambo yo muri Rweru yamaze kumuhama?
Mu magambo ye ati “Batugize abicanyi” aya magambo Kagame ntiyayavugiye kwerekana ko arengana ahubwo mu mujinya we yerekanaga ko nta n’icyo bimubwiye ariko ari nako ashongera mu mubiri imbere. 
Ntabwo yayavuze nk’uko yigeze kwigamba ko ari we wishe cyangwa wicishije Colonel Patrick Karegeya ubwo yidogaga mu gitaramo cy’amasengesho,
Ntabwo yayavuze nk’uko yivugiye ku mugaragaro I Nyabihu ko abajyaga baburirwa irengero bazarasa ku manywa y’ihangu!
Ijwi ryuje ikiniga yabivuganye kuri uyu wa Kabiri taliki ya 14 Ukwakira si irisanzwe ryuje ubwibone tumuziho rifite ikindi cyiryihishe inyuma, si ikindi kandi ni ubwoba bukabije!

Abanyarwanda rero ni ukuba aka ya mvugo yo mu ndyoheshabirayi “muratangare mutegereye” kandi muryamire amajanaja kuko imbogo yakomerekejwe yica ibiti n’amabuye.

Ibi byose kandi biraba mu gihe Kagame arimo kwishakira abamufasha guhindura itegeko nshinga ngo rimuheshe uburyo bwo kwiyamamaza muri 2017, ari nako yigizayo abo akeka ko batabikozwa ariko ikibazo kimukomereye ni ukumenya niba iminsi isigaye azarota igera, ikindi kibazo ni ukumenya niba abo yita ko bamushyigikiye uyu munsi, icyo gihe bazaba bakimushyigikiye kuko adatuza kubamaraho imiryango n’ishuti zabo. Ese mama azica, azashimuta, azafunga ahereze hehe? Kuva kuri nde kugera kuri nde? Hazasigara nde?
Nimucyo tubitege amaso. Pole sana Mueshimiwa Laisi!

Claude Marie Bernard Kayitare

No comments:

Post a Comment