IMYIGARAGAMBYO BUCECE
Umuntu uwo ariwe wese afite uburenganzira bwo kwigaragambya. Mu bihugu bidategekwa n'abanyagitugu Imyigaragambyo ni uburyo abenegihugu
bakoresha bakerekana ikitagenda, bagatanga igitekerezo cy’uko byakagombye kugenda. Igihe cyose abantu babishakiye bategura kandi bagakora imyigararagambyo. Iyo abantu babihuriyeho ari benshi, byemewe gukorerwa aho ariho hose ku karubanda ariko bikurikije amategeko igihugu kigenderaho
Mu bihugu byinshi byubahiriza uburenganzira bw'abenegihugu ba byo nta gisabwa kidasanzwe uretse urwandiko abashaka gukoresha imyigaragambyo bandikira polisi y’aho imyigaragambyo izabera bayimenyesha ahantu n'amasaha bizaberaho ku girango Polisi izabacungire umutekano.
Imyigaragambyo iri ubwoko bwinshi:
1. Gukora imyigaragambyo yo mu muhanda
2. Kwicara, gutitiriza, no kwanga kuva mu manzu ya Leta y'igitugu ikoreramo
3. Kwanga kwitabira amanama abenegihugu batumiwemo na Leta y'igitugu
4. Kwanga kwitabira ikitwa amatora yose ateguwe na Leta y'Agatsiko ya FPR
5. Kwanga gukoresha serivisi za Leta zidafite icyo zimariye Abenegihugu:
6. Gusuzugura no kwanga kwitabira ibyo bita agahunda zitwa iza Leta ndetse n'ibitaramo, imyidagaduro n'ibindi bikorwa bisingiza Leta ya FPR
7. Kwanga kugura ibidatuma tubaho buri munsi:
8. Kwiyicisha inzara
9. Kwandika inzandiko nyinshi zamagana ubutegetsi bw'igitugu
10. N'ibindi byinshi tuzakomeza kubagezaho.
Ingero z'imyigaragambyo mu ituze imara igihe kinini dushobora gukora ubu:
1. Kwanga kwitabira amanama abenegihugu batumiwemo na Leta y'igitugu
Iki ni ikintu gikomeye cyane kiramutse gikozwe hose mu Rwanda abaturage bakigumira mu ngo za bo mu gihe FPR iba yabatumiye mu manama. Gusa bigomba gukoranwa ubushishozi bwinshi bitewe n'uko FPR yagize abanyarwanda ibikange. Kugeza ubu ubwoba niyo ndwara ikomeye abanyarwanda bagomba gukira ubundi bakigobotora FPR bidatinze. Iyi myigaragambyo birumvikana ko yakwitabirwa n'abari imbere mu gihugu kandi nta ngaruka yabagiraho bikozwe mu bwitonzi n'ibanga. Indi myigaragambyo yakwitabirwa n'abari imbere mu gihugu ni iriya ya 3, 4 niya 5. Ibyerekeye amatora byo tuzabigarukaho mu zindi numero zacu.
2. Kwanga kugura ibicuruzwa bikorwa n'inganda z'agatsiko ka FPR birashoboka cyane.
Abo mu gihugu kandi bashobora no kwanga kugura bimwe mu bicuruzwa bazi neza ko biteza imbere cyane agatsiko mu gihe ibyo bicuruzwa babiretse bakomeza kubaho uko bisanzwe. Abanyarwanda ndetse n'incuti za bo mu Rwanda no kw'isi hose bashobora kwiyemeza igikorwa cyo kwanga kugura ibicuruzwa biva mu nganda za FPR. Urugero rw'ibyo bakwiyemeza kureka kugura: amazi, imitobe, amata, yawurute n'ibindi bikorwa n'Uruganda Inyange, hakaba agashya, akabanga, urwibutso, bikorwa na Nyirangarama (nawe uzwiho ko ibikorwa bye ubu biri mu maboko y'agatsiko, we akaba ari agakingirizo) hakaba isombe, ifu y'imyumbati bikorwa n'amasosiyete y'Agatsiko nka Kinazi n'abandi. Hari kandi icyayi n'ikawa bitunganyirizwa mu nganda zaguzwe n'Abanyagatsiko, ndetse n'ibinyobwa bisindisha n'ibidasindisha bikorwa na Bralirwa nayo yigaruriwe n'Agatsiko, tutibagiwe n'ibindi bicuruzwa muzi byaba ibiribwa cyangwa ibikoresho muramutse mubiretse ubuzima bugakomeza.
3. Alternatives/Ibisimbura ibi biribwa n'ibinyobwa:
Turazi neza ko hirya no hino ku masoko mu Rwanda no mu karere hari ibisimbura ibi biribwa n'ibinyobwa nk'ibicuruzwa n'abaturanyi banyu muzi neza ko badakorana n'Agatsiko ka FPR. Ku bari mu mahanga muzi neza ko hari ifu y'ubugari, amasombe, urusenda n'ibindi bikomoka nko muri Kameruni n'ahandi muri Afurika. Mwagura ibyo aho gukomeza guha umurindi ubutunzi bw'Agatsikoka FPR kuko buhindukira amafaranga babacurujemo akaba ariyo bahemba abaje kubasanga mu buhungiro no kubicirayo tutibvagiwe n'abo ubutegetsi bwa FPR bwicira mu gihugu bukajugunya imirambo mu nzuzi n'ibiyaga.
Ku bari hanze y'igihugu indi myigaragambyo nabo bakora iri kwinshi iriya ya 1 irashoboka mu gihe yitabiriwe na benshi cyane yagira umusaruro mu rwego rwo kwereka amahanga ko ubutegetsi bwa Kagame ari bubi. Iriya myigaragambyo yindi 5 kugeza 8 nayo irashoboka.
4. Ingaruka nziza ibi bikorwa bizagira muri politiki ya Revolusiyo
Dukurikije ko FPR ifite ibifaranga yigwijeho ibikuye ahanini mu mabuye y'agaciro yibye muri Kongo no mu Rwanda banyunyuza imitsi ya rubanda iyi myigaragambyo yo kwanga kugura ibikorwa n'inganda z'Agatsiko ka FPR ari nk'igitonyanga mu nyanja, ariko mu rwego rwa Politiki ki gikorwa kitabiriwe cyagaragaza ingaruka zikomeye kandi nziza mu nzira ya Revolusiyo yo guharanira ko ibintu bihinduka mu Rwanda.
Ntawabura kwisegura ku Banyarwanda b'umutimwa mwiza bacurazaga ibi bicuruzwa batazi neza ko bari guteza imbere agatsiko kabica. Revolusiyo iradusaba kubyihanganira no guhita abantu bashaka ibindi basimbuza ubu bucuruzi butiza umurindi FPR-Inkotanyi. Ibiturutse mu mitsi yanyu muba mwabonye mwiyushye akuya mubirinde ibirura byo mu gatsiko.
UMWANZURO
Turahamagarira abanyeshuli cyane abo muri za kaminuza. Muri he ngo muyobore iyi Revolisiyo ko ari mwe Rwanda rw’ubu n’urwejo. Mugomba kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu no mu gutegura ejo hazaza. Muhaguruke murwanye akarengane. Igihe cyo kugira icyo ukora ni iki ndetse kiri kurenga.
Murakoze.
Jean-Marie Vianney Minani