Wednesday, October 8, 2014

RWANDA: ABANYARWANDA BARATABARIZA BWANA MUGABO MAURICE WASHIMUSWE NA FPR TARIKI YA 19 NYAKANGA 2014

KANYARUGANO JACK,

Nkuko tumaze iminsi tubibagezaho mubinyamakuru byacu ndetse nibyabandi banyarwanda bandika bagamije kugaragaza ukuri kubibera mu Rwanda. FPR ikomeje gushimuta abanyarwanda binzirakarengane hirya no hino mu Rwanda muminsi ishize ibinyamakuru byacu byombi KIGALI EVENING POST na KARISIMBIONLINE byakiriye amatangazo agera kuri 40 atabariza ababo babuze bashimuswe na FPR. Abanyarwanda hirya nohino hano mugihugu baratabariza ababo ariko abesnhi bahitamo guhebera urwaje batinya ko FPR irabakurukirana nibatanga amatangazo yabo kubinyamakuru binyuranye bivugira abanyarwanda. Ariko inama nabagira nuko niba umuntu wawe abuze umuvandimwe we icyambere agomba nugutabariza polisi nubwo mubyukuri aba ariyo yamutwaye ugomba kuyibaza aho yamushize. Andika amatariki wagiye kureba polisi ndetse nuwo wabajije niba wamumenya izina nibyo yagusubije. Ariko ugomba kubikora FPR itakureba kuko nawe yakurigisa kuko bamenyereye kunywa amaraso yinzirakarengane zabanyarwanda. 

Dre noneho ntibacica abahutu gusa ubub badukiriye nabatutsi benewabo niyompamvu iyo dutanga aya matangazo tuba twitaye kukuvugira abanyarwanda abaribo bose. Icyingenzi wowe kurikirana abawe byihutirwa maze nutabona igisubizo cyaho umuntu wawe ari. Twandikire kandi muri email yawe ushiremo ibi bikurikira: Amazina yumuntu wawe washimuswe, aho yashimutiwe, aho akomoka nicyo yakoraga ndetse nibishoboka utwogerereze ifoto ye. Kuko ntitubyandika gusa ahubwo tubyoherereza nimiryango iharanira uburenganzira bwikiremwamuntu haba mu Rwanda ndetse no mumahanga kugirango badufashe gukurikirana aho umuntu wawe yaba ari. Witinya FPR yatwishe kera aho bigeze aha bazatwica tuvuga. Twarabihoreye batwica humuhumu ntibyababujije kwigamba none ubuho tugomba gupfa tuvuga.

TURATABARIZA MUGABO MAURICE
MUGABO MAURICE WIGA MURI MT. KENYA UNIVERSITY
  GIKONDO AKABA YARASHIMUSWE NA FPR
Abavandimwe ninshuti ba MUGABO MAURICE uvuka kubabyeyi bitwa NTURANYENABO Donath na MUJYAWAMARIYA Bernadette bo mukarere cg District NYABIHU hakaba harahoze hitwa Commune ya Karago, secteri ya Rambura, cellule ya Nyundo washimuswe na DMI yu Rwanda  kuwa 16 NYAKANGA 2014. Uyu musore akaba ali mukigero cy'imyaka 25 ya mavuko.Abamutwaye bakaba baramusanze hafi yaho yaratuye ku GISHUSHU hafi ya CND. Uyu MUGABO Maurice akab ari umunyeshuri muri Kaminuza ya Mount KENYA University i GIKONDO.

Ababyeyi, incuti nabavandimwe bakomeje gushakisha uyu musore ntahantu batagiye yewe muri station zose za hano i Kigali barazizengurutse ariko bakaba hose barashwishurijwe ngo ko polisi ntawe yigeze ibona. Tukaba dusaba polisi yi Kigali nabandi bategetsi mukudufasha mugushakisha uyu mwana wacu waburiwe irengero mumugi wa Kigali kandi bitumvikana ukuntu umuntu yabura polisi ya CND cg se Gikondo ntibabimenye hagati mumurwa wigihugu aho duhora tubyirwa ngo hari umutekano. Icyukuri nuko hano i Kigali niba ushimuswe ntawundi muntu wabikora uretse polisi. Turasaba ko batubwira aho MUGABO MAURICE yaba afungiye niba akiriho. Kandi niba nabwo atakiriho ummuryango we ugomba kubimenyeshwa ndetse nubutabera bugakuriirana ibyirengero ryuyu musore. 
Turangije dushimira abantu bose badufasha mugutabariza abanyarwanda bagenda bashumutwa hano mu Rwanda. Ese wabuze uwawe cg harikindi kibazo ubona utabonera ubutabera muri runo rwanda? Ese wagejeje kubutegetsi ibibazo byawe cyane cyane abantu baburiwe irengero barakurindagiza? Witinya twandikire kuri: hagandi77@gmail.com Tugezeho amazina yuwo ushakisha, tubwire niba warabajije ubuyobozi ntihagire icyo bakumarira, tubwire amatariki umuntu wawe yaburiyeho. Ese ufite ifot yuwo muntu? wayohereza kugirango nitwandika inkuru itabariza uwo muntu tumushireho. Ninabyiza mugihe twandikiye imiryango mpuzamahanga ishinzwe irengera kiremwamuntu kwisi no mukarere bashakishe umuntu bafite kufoto kugirango FPR itazababesha ngo uwo muntu ntawe bafite. 

WIMA IGIHUGU AMARASO UMWANZI AKAYANYWERA UBUSA. HAGURUKA TABARIZA ABAWE NIBYAWE. IBOHORE KUKO URI UMUNYARWANDA

No comments:

Post a Comment