Wednesday, October 15, 2014

UGUSESENGURA IJAMBO RYA PAUL KAGAME: ATI NTEWE AGAHINDA NUKO UBU BYAMENYEKANYE K'ARITWE BICANYI

By Aminadabu Gumisiliza, Kivugiza Kigali

BERNARD MAKUZA ABAYE PRESIDENT WA SENAT
Muriki cyumweru Bwana Prezida Kagame yarahije president mushya wa Senat BwanaBernard Makuza. Tubibutse yuko uyu mugabo atari ubwambere akoreye FPR imirimo ikomeye nkiyi kuko yigeze no kuba ministry wintebe wa FPR igihe kirekire. Ikindi kandi abanyarwanda besnhi bashobora kuba batazi kuri
President Kagame aganira na Bernard Makuza na John-Mary Kauzya
Bwana Makuza Bernard nuko ari mubyara wa Bwana Paul Kagame bakaba bafitanye igihango cyamaraso. Nukuvugako muribi bihe bikomeye kagame agezemo knako amazemo iminsi nkuko yabyivugiye mwirijambo rye nuko arintawundi wabimufashamo uretse umuntu wo mumuryango nka Bwana Makuza. Ikindi kandi nuko Bernard Makuza (yavutse mu 1961) ubwo urwanda rwari mubihe bikomeye bwo kwirukana ingoma ya cyami na gihake nagikolonize zari zaragize abana babanyarwanda abacakara mugihugu cyabo. Uyu mugabo agarutse yarabaye Minisitiri w’Intebe wa munani w’u Rwanda kuva tariki 8 Werurwe 2000. Akaba abyarwa na Makuza Anastase, nawe wabaye Minisitiri mu gihe cya Repubulika ya mbere, kubwa Perezida GrĂ©goire Kayibanda, aho yari Minisitiri w'Uburezi, hagati y'1969 na 1973.

ESE ISE WA BERNARD MAKUZA YARI MUNTU KI?
Nkuko ababizi neza babishize kuri internet, Bwana Bernard Makuza ni mwene Anastase Makuza. Uyu Anastase Makuza kera yali Umuhutu w'i Bufundu (Gikongoro). Aho abereye umukarani wa chef Semugeshi, ahinduka Umututsi, no kujya kwiga i Kisantu (Congo) yali Umututsi, ni na bwo arongoye Veronika, mushiki wa Ruvugamadago. Uyu Ruvugamadago akaba « Umwega w'umugagi». Ndetse n’igihe agiye (Makuza) muli RADER hamwe na ba Ndazaro, Bwanakweri, Padiri Stanislas Bushayija, prince Rwigemera n'abandi, Makuza yali Umututsi (Aha tuributsa ko igihe RADER ishingwa nta Muhutu walimo). Igihe MDR-Parmehutu imaliye kugira ingufu, A. Makuza aba « Umuhutu » ; akorera MDR cyane. 

Muminsi ishize rero ubwo Ndumunyarwanda yari yakamejeje murwanda iyobowe numugore wa Kagame ariwe Jeanette Nyiramongo bwana Makuza yasubiye mumagambo yase ya kera abwira abahutu bababajwe nuburyo FPR ilimo kubica umusubizo agira ati : « Hali ibintu bitatu, abantu nkamwe mwabahutu mugomba guhitamo kimwe gusa kuko ntimwahitamo byose ngo bibashobokere : Icyambere iyo u rwanda rubananiye mubonye aho munyura  mwahunga u Rwanda kuko byarabarangiranye. Icyakabiri nacyo kibashobokera kandi aricyo twe muri FPR dushakira abahutu nukuba mugihugu mugahongera FPR kugirango tubarinde. Muri rusange mugomba kurihira umwuka wu Rwanda mugihumeka kugirango FPR ibone uko ikora business. Ikindi nuko ibyo byose mubaye mutabishoboye ikibasigariye nuko mugomba kuruca mukarumira mukemera ibyo tubasabye gukora byose kandi mukarangwa no gukoma mumashyi. Nguwo Bwana Makuza Bernard kandi mubyukuri akaba afite isano rikomeye na FPR atari nkabandi bantu twabonye bagiye muri FPR bakuruwe n' Ibifu balimo nka ba Bwana Anastase Gasana, Bizimungu Pasteri, Faustin Twagiramungu, Theobald Rwaka, Rwigema Pierre Celestin, Karabayinga Pierre Celestin, Habumuremyi Pierre Damien, nabandi bahutu batanze u Rwanda kugirango bahaze ibifu byabo tutabashije kurondora amazina yabo hano. Kandi tubibutse ko Makuza aje asimbura undi muhutu wihutuye ndetse akaba yarataye nibaba Bwana Jean Damascene Ntawukuriryayo wegujwe kungufu na FPR kubera kutamenya umwanya we mugihugu.

ISESENGURA JAMBO
Mugusensengura discours ya Perezida Paul Kagame yavuze ejo taliki ya 14 Ukwakira 2014 ubwo yarahizaga Bwana Bernard Makuza turagendera kubintu bine byingenzi twabonye muriri jambo aribyo: Impamvu Kagame yarahije uyu mugabo nka Senat nyuma yiyeguzwa rya Jean Damascene Ntawukuriryayo wagiye nkimennye umuhini, gahunda ya Kagame agamije muri ino senat, film yerekanywe na BBC, nuko Kagame we abona urwanda ariko ntabivuge mumagambo yeruye.

Ijambo nyamukuru rya Kagame ryamaze igihe kigera kwisaha yose. Ikintu cyagaragaye murino nzu nkuko twese ababireberaga kuri televisiyo twabibonye ndetse nabenshi mubarebaga iryo jambo wasangaga barebana kujisho maze bakicirana ijisho basa naho naabo babona ikindi kintu Kagame adashaka kuvuga nuko inzu yari yijimye Kagame nawe yari yijimye ndetse nabari kumwumviriza nabo wasangaga bijimye nkaho ijoro rilimo kubagwira. Ibi kandi byagaragajwe namashyi bamuhaga kuko wasangaga bamwe batazi niba koko bagomba gucurira cg bagomba kubyihorera. Kubera iyo mpamvu ntamashyi yurufaya twigeze tubona ahubwo buriwe se yacuriraga  byamateshwa kuko ntakintu cyo gucuririra cyari gihari. 

Iryo jambo ryari ribuzemo imbaraga ku buryo yavugaga nk’umuntu wongorera, nk’unaniwe cyane cyangwa se umurwayi usohotse ibitaro. Kwijima kwa Kagame kwateye abanyarwanda bamushigikiye gutahwa nubwoba. icyatunguye abantu nuko yageze aho nawe  ubwe yaziyumvagamo kuko hari aho yivugiye ngo” N’ubwo umubiri wananirwa umutima wo ntunanirwa”. ibi Kagame yabivugaga arimo kwikomeza no kurema agatima abamukikije kuko sukunanirwa kumutima ahubwo iyo ibibazo byawubanye byinshi urakwama nuko abantu bati umutima wahagaze. Nuyu mugabo bigaragara ko ibibazo afite bishobora gutuma umutima we uhagarara.

Muri rusange iri jambo ntabwo ryari rije mukwishimira irahizwa rishya rya Makuza ahobwo kwari ukuvuga
kubintu bimuhangayikishije kurusha ibindi cyane cyane ko akomeza kubona ko ibihe bigenda bimurangira kandi abamushigikiraga bagenda bashira ahagaragara ibyo bamuziho bakomeje guhishira akagirango byaribagiranye. Icyari cyamuzinduye ni ukuvuga kuburemere bwumutima yatewe na BBC, Kayumba Nyamwasa, Rudasingwa Theogene, na Robert Higiro bakomeje kumushira kukarubanda. Ikindi nuko yatunguwe nukuntu BBC yarimaze imyaka myinshi imutaka amasimbi yahindukiye mwisaha imwe ikamwandagaza uwari intwari mumyaka myinshi kubera kubeshya kwa BBC nibindi binyamakuru byamahanga bagahita bamwandagaza nkumwicanyi kabombo.

BATWISE ABICANYI (Now we are the murderers)
Abivugana agahinda kenshi nubwoba bushobora kuba bufite shingiro bwana Kagame yabwiye abamutegaga amatwi ikimuhangayikishije. Yaravuze ati rero ubu nitwe bicanyi. Arakomeza ati aba bantu bamaze imyaka nimyaniko bavugako aritwebwe twishwe kandi tugahagarika na jenoside none ukuntu bahinduye imvugo simbyumva na gato rwose. Aha sinarenganya bwana Kagame kuko azi neza ko mubyukuri atahagaritse jenoside nkuko yabyivugiye muri interviews ko ubwicanyi bwahagasze kuberako abagombaga kwicwa bari bamaze kwicwa. Ariko iki kinyoma akaba aricyo cyamushize kungoma muriyi myaka 20 yose none urutete ntirukivoma amazi. Ntakuntu bitamubabaza kuko azi neza ko abanyarwanda bamushirutse ubwoba bakajya mumihanda bagashaka kumufata mpiri ntaho yabacikira kandi aazi neza ko abongereza nabanyamerika aribo bari bamushigikiye none kuba BBC 2 yatangaje iyi documentary bigiye gufasha abamushigikiraga kubona ukuntu ariwe mwicanyi kandi iki gihe sicyo yifuzaga kuba muriyo situation. Bwana Kagame ubunawe wagiye wakumva ukuntu kwitwa umwicanyi biryana ngaho turyoherwe twese. 

Rwanda's Untold Story Documentary ya BBC. Iyi documentary yyerekana neza ko iyo Kagame atarasa indege ya Habyarimana Yuvenali yapfuyemo abapresidents babiri uwurwanda nuwuburundi mu ijoro ry’iya 6 rishyira iya 7 mata 1994, ubwicanyi buba butarabye nkuko byagenze. Ikigaragara cyo kandi nuko icyo gikorwa cy’iterabwoba kikaba ari cyo cyabaye imbarutso ya jenoside yarimbuye Abanyarwanda basaga miliyoni. na Kagame ubwe ukomeje kubyiyemerera ko abanyarwanda barenga milioni bishwe mu Rwanda kandi niyi documentary niho ishingira isesengura ryayo ibaza ukuntu mugihugu cyalimo abaturage miliyoni 6 zabahutu abatwa nabatutsi hapfuye millioni imwe yabatutsi. 

Ntibishoboka nagato kuko niba u Rwanda rwari rufite hagati ya milioni 5 ni 6 zabanyarwanda ubwo indege yarashwe. Nukuvugako abatutsi bari hafi ibihumbi 750 na 800. Abatwa ibihumbi 100 naho abahutu miliyoni hagati 4.5 na milioni 5. Nukuvugasko nkuko Kagame abivuga ko hapfuye milioni irenga yabanyarwanda aribyukuri kuko barapfuye babahutu nabatutsi nabatwa nukuvuga ko iyi mibare ishinja Paul Kagame ubwicanyi ndenga kamere. Kuko IBUKA ivugako hasagutse cg harokotse abatutsi ibihumbi500 nyuma ya jenoside nukuvugako ari ibihumbi 200 byonyine byabatutsi byishwe. Nkaba nibariza nyakubahwa utari umwicanyi Paul Kagame kutubwira aho ibindi bihumbi 800 byabanyarwanda byahambwe nabahambwe abaribo niba atari abahutu ntibabe nabatutsi nibande?Intebe yikinyoma yicarwaho rimwe gusa. Tuza kuko ikinyoma cyawe cyaragaragaye. Ndetse yageze naho avugako Jews Holaucost ntawuyivuguruza. Nibyo koko ntawe kuko yarabaye kandi yarakozwe nabadage ntabwo yakozwe nabanya israel ubwabo ngo bagende bavuga imibare itariho. Ikindi abanya israeli ntibigeze bahanura indege yabadage cg se ngo batangize imirwano. Ariko bwana Kagame yaje yica uhereye kuruhinja kugeza kumukuru wigihugu. Niyo mpamvu agomba kuba imfura akatubwira aho ibindi bihumbi 800 byabanyarwanda byagiye. 

Kubera gukora ibyaha cyane ntihagire umukurikira byageze aho Kagame yibagirwa ko ari president wu Rwanda gusa atari uwamahanga yose ko nubwo agenga uko abanyarwanda bagomba gutekereza atagenga imitekerereze yabanyamahanga. Ni muri urwo rwego agahinda kakomeje kumuzonga yibaza ukuntu Kayumba Nyamwasa nabandi batutsi arimo guhigisha uruhindu bakomeje kubona uburenganzira bwo gushira kukarubanda ibyo we yitaga amabanga yigihugu nkaho u Rwanda ari Kagame. Ese yibuka ko nawe yishe President wigihugu?

UBURYO FDLR ITERA KAGAME UBWOBA BUHORAHO

Sinagaya Kagame ngo mwite umunyabwoba urusha abandi nubwo abarwananye nawe bazi neza ko ntawe umurusha ubwoba anariyo mpamvu yikanga ibishwi nibinyurura maze akabona abantu bose ko bagambiriye kumwica. Ikintu nagombye kumubwira nuko yagombye kwicara hasi agahamagaza abashaga be bakamuzanira Indagu za Magayane bakazimusomera bakanufasha kuzisobanurikirwa. Namara gukora ibyo azasobanukirwa nimpamvu FDLR imaze imyaka 20 kandi noneho ntikiri inyeshyamba zabahutu ahubwo ni Rwanwa rw'umugara nkuko Magayane yabihanuye. 

Ati M23 bagize gutya maze bayikoreraho umuganda ndetse najye Kagame bambuzaga kuryama. nuko ibyari M23 BIHINDUKA UMUYONGA. Ubwo abagize amahirwe yo kurokorka birukankira mu Rwanda abandi  Buganda. Ngo none FDLR ntacyo bakiyivugaho. Mubyukuri FDLR wayanga wayikunda FDLR nabanyarwanda uhura nabo buri munsi bwana President. Bamwe ubona batondetse umuronko hano kumuhanda bagupepera bose burya ni FDLR. Ikibazo ufite nuko watinze kubimenya kandi ntuzanabimenya kugeza biguhitanye nkuko umuhanuzi Magayane yabikubwiye.  Iki nicyo gihora kiguhangayikishije kandi nimugihe kuko Rwanwa RWUMUGARA ntakabuza aza kandi azazana ubukana burusha ubwambere.

Hano ikigari twumvise yuko wamaze gufata imigambo yo gufunga BBC Gahuzamiryango ntizongere kumvikana mu Rwanda. Ndumva ubwo ari ubucucu kuko BBC yakugiriraga akamaro kenshi wowe na leta yawe kurusha ako igirira abanyarwanda muri RUsange. Ese iyo Bushombe na Kankwanzi bakina bigisha kunzitiramibu uba ubona atari wowe barimo gufasha? Burya iyo abanyarwanda baraye munzitiramubu ntibapfe FPR iba ikomeje kubona abantu besnhi bokuyiriha imisoro nogutanga amahoro ya Chama. Ibyo rero niwowe bigirira akamaro kuruta abaturage basanzwe kuko nufunga BBC tuzajya tuyumvira kumirongo yiburundi.

KAGAME NTASHOBORA KUBABARIRA KAYUMBA NA RUDASINGWA
Ubugome numujinya uyumugabo yerekanye mugihe yarashaka kuvuga aba bagabo bombi werekana ko yiteguye no kugurisha urwanda ariko akamena amaraso yaba bantu. Yaravuze ati sinifuza no kongera kumva mazina yabo cg se kuyamenya. Nukuvuga ko abonye ahantu abajyana nkaho yashize Karegeya kuburyo amazina yabo atazongera kwibukwa yabikora. Nzineza ko naba bagabo bombi bazi ubugome bwa mwenewabo kandi ko bagomba gukorana ubwenge bagafatanya nabandi kugirango bamwikize mbere yuko abikiza. Igisubizo cyabo nikimwe nuko Kagame yavaho cg akabica. Nkuko tudahwema kubivuga hano ikigali RNC yagombye gufatanya na FDLR kugirango Kayumba nyamawasa nabambari be babone kubaho. 

ESE KAGAME YABA ATEGURA INDI NTAMBARA?
Iki ntabwo arikintu gishyashya kuko nkuko byakomeje guhwihwiswa hano ikigali nuko akomeje kohereza ingabo nyinshi muburundi kuko ngo abona amaramuko ye aruko yakuraho ingoma yaabhutu muburundi. Namara kuvanaho Pierre nkurunziza yaba afite ubuhungiro kuko bigaragarako nubugande yari indiri ye nabwo bufite ibibazo bikomeye.  Imigambi niibimenyetso byose birerekana ko Kagame agiye gutera Kongo n’Uburundi icyarimwe. Gusa hari ibintu bitatu asa n’uwirengagiza nkana. Icya mbere ni uko  yibeshya ku ngufu z’Uburundi muri iki gihe kandi n'iyo turebye amateka tukaba dusanga  basekuru na basekuruza be b’indwanyi cyane batarigeze bigarurira Uburundi na rimwe. Icyakabiri ni uko asa n’utangiye kwibagirwa ukuntu umutwe we w’iterabwoba yari yarahaye izina rya M 23 wayobewe ikiwukubise. Gutera u burundi cg Congo muriki gihe nugusohoza ubuhanuzi bwa Magayane mbere yigihe kuko ntibyamuhira kandi yaba ahemukiye numuryango kuko waba nko uwa bwana Gadafi wagizwe amaze kuvaho. 

Abanyarwanda bagomba kumenyako iyi ngoma yikinyoma ikomeje kugenda idandabirana ariko umunsi numwe izarandukana nimizi yayo kandi twese tuzongera duturane mumahoro. Ngiyi video ya Bwana Kagame avuga nkuwarariye imboga zu URUDEGA

No comments:

Post a Comment