Friday, March 20, 2015

KIGALI SPECIAL: AMAFOTO YA MUKURU WA YVAN CYOMORO WARI WARAHEGEREYE IYO ZA BUGANDA AKABA YARAVUTSE MUGIHE CY'INSINZI YA 1987

By Mudugali Meshack

Nkuko tubigezwaho nabagenzi bacu bo mundiri yubutegetsi bwa hano i Kigali bagize leta yo mu Kazu ka FPR (Kitchen Cabinet), bombori bombori yongeye kubyuka kwa Kagame na Nyiramongi. Burya rero ngo utabusya abwita ubumera. Utazi ibibazo bili murugo rw'umukuru wigihugu cyacu
Bwana Thadee Ruhumuriza uvugako ari umuhungu
w'Imfura ya Prezida Paul Kagame
yagira ati mbega ukudamarara. Ariko ngo ijoro ribarwa n'uwariraye. Mumyaka ya 2000 abanyarwanda besnhi baje kumenya inkuru yuko Umwana yafashe Akamba Bus diri diri no mu Kiyovu ato injye gusura Mama. Abari kuburinzi icyo gihe brabyibuka neza ukuntu bafashwe nibinya babaza uwo mwana uwo nyina uwo ariwe ati: "Uwo mwita Jeannette Kagame ni Mama kandi ndambiwe kwihisha nkaho haruwo nigeze nicira."

Icyo gihe Ange Kagame na Yvan Cyomoro bari bakiri bato. Ntibyatinze inteko nkuru ishinzwe amategeko muri leta yo mugikoni ya FPR yahise iterana iyobowe na Bwana Tito Rutaremara. Kubera ko FPR yari ikiri mubibazo byinshi bjyanye no kudakundwa nabanyarwanda ndetse nibitero bya FDLR byari birimbanije, bahisemo gukora ibishoboka byose kugirango bazimye umuriro. Ndibuka neza ko Umubyeyi Jeannette Kagame yahisemo gufata icyemezo cyo kwahukana kubera intimba yari yamubanye nyinshi. Aho yahukaniye mwese murahibuka ko hari murugo rwuwahoze ari umugaba wingabo General Kayumba Nyamwasa. Gusa nyuma kubera inyungu zumuryango na FPR baje kumwemeza kugaruka murugo. 

Icyasigaye gihangayikishije bwana Paul Kagame cyari kimwe gusa. Uko azakomeza guhisha umwana yabyariye muduce twa Entebbe muri Uganda mugihe cy'Insinzi ya Uganda muri 1987. Tubibutseko Museveni yafashe ubutegetsi muri 1986 Kagame ariwe ushinzwe ibyi iperereza no kwica naho Rwigema Fred ariwe uyoboye ingabo za Museveni. Kuko rero Kagame ari president ibyo guhisha umwana yabyaranye na mushiki wa Col. Dr. Emmanue Ndahiro wize muri University ya Makerere muri icyo gihe. Akaba anariho ubucuti bwimbitse bwaba bagabo bombi bwavuye. 

None rero ngo ubu hadutse indi bombori bombori noneho ishamiranyije Paul Kagame numugore we ngo umugore amurega ko afite undi mwana hanze. Ibyaribyo byose ibi ntakibazo gikomeye kilimo niba Paul nkumuntu wumugabo wumviseko umugore yari yararongoye amubwirako ari umukobwa bitaribyo ahubwo yarafite ikinyendaro hanze yamuhishe yaje kubirengaho akamubabarira, ntibyagombye kuba ikibazo gikomeye kuri Nyiramongi kubabarira umugabo we kuba yarasize ateye akabariro nakabuto Uganda. Andi makuru nuko kandi bamwe muri za Maneko zikomeye zo mu Rwanda zishobora kuba zaroherejwe na Mama Cyomoro muri Afrika yepfo aho uyu musore yiga i Bubuganda muri university ya University of the Western Cape kugirango abone gihamya koko agasanga uwo musore ahari kandi yiga neza. Ikindi cyamenyekanye nuko ari umuntu ukunda Imana cyane akaba anasengera mwidini ryabadventiste aho ari umuririmbyi ukomeye. Turizerako umwuka wera wamurinze ntagire ubugome nkubwa se. Ngaho rero namwe nimwihere amaso murebe uko ibyubu byifashe kandi murebe ko amafoto yuyu musore adahagije mugutsinda Paul Kagame murukiko rwa Gacaca ndetse nurwikirenga. Abanyarwanda imico yacu ntitwemerera guheza abana hanze. Turasaba bwana Kagame kudutahurira umwana akaza iwabo. Nguyu umusore wa Bwana Paul Kagame ariwe uzwi kwizina rya Thadee Ruhumuriza wavukiye Entebbe mugihugu cya Uganda.









































Tuesday, March 17, 2015

ESE NDUHUNGIREHE OLIVIER NI MUNTU KI MURI BYOSE

From KICUKIRO 1994


“Ukuri guca mu ziko ntigushya”. 

Olivier Nduhungirehe ushyamiranye n’abantu kuri Internet ahatsi iki?
NDUHUNGIREHE OLIVIER


Abatabizi mubimenye, ibyo akora byose burya bigamije guhishira ibyo bene wabo bakoraga mu kwezi kwaMata 1994.

Ibyo mwese mushobora kuba muzi n'uko yarafite murumuna we, nyakwigendera Janvier Jean Syriak Nduhungirehe, wishwe afite imyaka 17 kw'itariki ya 15 Mata 1994 n'umusirikare wa RPF witwaga Gatabazi, wamurashe mu marembo y’iwabo ku Kicukiro i Kigali.
Icyo mushobora kuba mutazi neza, n'ibyabaye byose kuri uwo munsi, ndetse n'impamvu abo basirikare bahisemo kumurasa.

Uwo Gatabazi yari kumwe n'abagenzi be babiri bari bagiye kugaba igitero kw'iRebero, kuko bari bafite misiyo yo kuhafata n’abandi. Bari baturutse i Remera, bagomba guca ku Kicukiro mu bibuga bya E.T.O. (Ecole Technique Officielle de Kicukiro) ngo bakomeze inzira yabo.

Uwo munsi wa 15 Mata utangira, abo basirikare batatu babanje kurasa undi musore witwaga Kalisa wigaga muri ETO, umuhungu w'inzobe wari uzwi ho ubuhanga mugukina umupira. Bamurashe mu musaya agahita agwa ahongaho azira gusa kuba yari kunzira yabo.Kalisa yarafite imyaka nka 23, bamwiciye kumupaka wa Kicukiro na Remera, hafi yakabare bitaga « kuri Maradonna ». Abazi ako gace baribuka umukungugu waho weraga.

Ni uko rero bamaze kwica Kalisa, nibwo bazamutse bagana ku bibuga by’umupira byo muri E.T.O. Ku nzira yabo bakubitana na Janvier warutashye avuye kuri bariyeri bari barashinze muri metero nka mirongo itanuuvuye iwabo k’umuhanda munini werekezaga m’urubirizi no kuri EPEKI (Ecole Primaire Kicukiro).
Iyo bariyeri bari barashinze bari barayise « kw’iseta ». Kuri iyo bariyeri, hari ho umusore witwaga Nizari, undi witwaga Robereti, undi yari Claude, undi yari umusore bitaga Deresi cyangwa « Deregitegiri », undi witwaga Franco, na Janvier murumuna wa Olivier Nduhungirehe, ariko cyane cyane uwitwa Usabayezu Emmanuel, uzwi mw’izina rya « Rukara ».

Abo bandi nta bintu byinsh tubaziho, ariko tuzi ko ibikorwa byose by’ubu bya Olivier Nduhungirehe, bigamije guhishira iby’iyo minsi, harimo imyitwarire ya Rukara Usabayezu Emmanuel, mubyara we. Niyo mpamvu Olivier Nduhungirehe atinyakugaruka kw’icwa rya murumuna we ngo batamubaza ibyabanjirije cyangwa ibyakurikiye.

Janvier rero, yari kumwe n’abo bose kuri bariyeri kuri uwo munsi mubi wa 15 Mata 1994.Bumviye rimwe amasasu yavugiraga aho hepfo mbere yo kuzamenya nyuma ko ariyo yahitanye Kalisa. Janvier byamuteye ubwoba ahitamo kwitahira mugihe Rukara n’abandi biyemezaga gukomera kuri bariyeri, bigira nkaho ntacyo batinya. Rukara we yari afite akarusho k’ubuterahamwe kuko ari we wenyine wari wambaye igikoti cya gisirikare anafite umupanga utyaye.
Byasaga nkaho, kuba Interahamwe ari byo yigiraga kuko Rukara kubamuzi neza yari umututsi ufite bene wabo benshi baje kwicwa mu karere k’iwabo iButare.Rukara yari amaze nk’imyaka ine aba aho ku Kicukiro iKigali, kwa se wabo Jean-Chrysostome Nduhungirehe aho yari yaragizwe umwana m’ubandi kuva aho Nduhungirehe yamwise umuhungu we k’umugaragaromuri 1993.

Niba ari ubwoba bwamukoreshaga aho ku Kicukiro kure y’aho akomoka, ntawe ubizi. Rukara yari umunyamayeri, ariko utari uzwi ho ubundi butwari n’ubupfura, yarushize ubukana izo nterahamwe zose zo ku Kicukiro. N’uko rero yari yarabaye utegeka iyo bariyeri, atitiza anatoteza abacaga aho ngaho. Icyo kinamico cy’ubuterahamwe cyari kumvikana iyo bigarukira mw’iterabwoba gusa akajya kuri bariyeri nta kindi akora.
Ariko rero, nk’uko bikunze kugenda iyo umuntu ashatse gukabya y’igura, umuntu agera aho agakora amarorerwa.

Rukara rero akaba yarayakoze afatanyije n’izindi Nterahamwe, aho baje kujyana umusore w’umututsi witwaga « Polo »mu bibuga bya ETO, bakamusogota. Rukara yagarutse asobanura ko ari izo  nterehamwe zindi zamwishe, ko we yaba gusa yaratoraguye icyuma hasi akagihanagura mu byatsi no kw’ikoti rye,ngo yerekane ko nawe hari icyo yakoraga. Mu byukuri, kuba ari we ugomba kubarirwa icyo cyaha, nta wabishidikanya kuko abandi      bari kumwe nawe, ahubwo baje bemeza ko Rukara ari we wabikoze byose.

Kuri uyu munsi rero, aho kugira ngo yigire umurakari mw’ishyirahamwe rya Ibuka iBuruseli, yari akwiye kwicuza icyo cyaha yakoze cyangwa yemewe ko yafatanyije n’abandi.

Muzabaze umwe muri abo bahungu twavuze hejuru, azabahe amazina yose ya Polo, kandi anababwire umunsi n’isaha yasogoteweho. Nihabura ubibabwira, mushobora no kubaza undi musore witwa Hitiyise, umwana mwiza w’umututsi warokotese ubwicanyi bwabereye harya iGahanga hagati ya Kicukiro na Rebero. Nanone ni musanga Hitiyise ntabyo azi, muzibarize Rukara ubwe. Igisubizo muzakibona mu ndoro ye, muhite mwumva impamvu Olivier Nduhungirehe ajijisha k’ubyiwabo.

Janvier rero, yashingutse kuri bariyeri asubira iwabo uko urusaku rw’amasasu rwagenda rubegera, ariko batazi neza aho ayo masasu yaturukaga cyangwa yerekeza. Janvier yagize ibyago kuko ahubwo yagiye ayasanga ubwo yirukankaga za metero 50zari hagati ya bariyeri nurugo rwabo. Yabaye agikanda kuri sonette y’amarembo, nyina wari munzu asohoka yiruka aje kumukingurira kuko yahise yumva ko ari umuhungu we uje uhunga ayo masasu yaramaze kuvugira hafi aho. Aho yari mugipangu, nibwo nyina yumvaga umwe muri abo basirikara ba R.P.F. abwira undi ati : « Mwice Gataba… » akaba ari nako izina ry’uwamishe rizwi kuko uwo wundi yahise amurasa amasasu abiri, rimwe mukwaha irindi mu musaya.

Kuberako bari bumvise ko abantu bajagataga mu gipangu, abo basirikire b’inkotanyi bahise bahatera grenade ntiyagira uwo ifata ariko isakambura inzu yo kwa Nduhungirehe. Nyina yahise aryama hasi yumvise grenade ituritse. Muri uko gushyira umusaya hasi, nibwo yabonye bucura bwe arambaraye kubutaka, umwuka wamushizemo. Janvier yashyinguwe iwabo muri jardin.

Mu gihe aba basirikare batatu bageraga hafi yamarembo yo kwa Nduhungirehe mbere yo kwica Janvier, nibwo abo basore bari kuri bariyeri bababonaga, Rukara akaba atazibagirwa utugofero tw’icyatsi izo nkotanyi zari zambaye. Abo basore bose bahise bakwira imishwari, batana biruka maze Rukara ahitamo kwiruka agana ku bibuga bya E.T.O., ahageze akatira iburyo akomereza muri ka gahanda kazamukaga gaca imbere y’akaduka kitwaga kuri Scania. Babiri muri babasirikare ba R.P.F. bahise bamwirukankaho ngo bamufate bamwice kuko byagaragaraga ko ari we wari uyoboye iyo bariyeri, cyane cyane ko ari we wenyine wari wambaye nk’interahamwe.

Rukara ni uko ariruka, umupanga arawuta, amaguru ayabangira ingata, yerekeza kuri position z’abasirikare ba ba FAR, imbere yo kwa Aubry, umuhungu waje kwicwa mu mpera z’ukwezi kwa gatanu 1994, igihe R.P.F. yafataga Kicukiro yose.Mu gihe izo nkotanyi zirukunkanaga Rukara ngo zimuhane, zagize ibyago zibonwa n’abandi basirikare baba FAR bari bafite position muri E.T.O. bahise bazirasaho, bahamya imwe muri zo,ihita ihagwa. Inkotanyi ya kabiri yaretse kwiruka, irasa izo position z’aba FAR, itora Kalachnikov ya mugenzi wayo wari umaze kuraswa ni uko inyurya mu bibuga bya E.T.O. isa nkaho ikomeje misiyo yayo.

Icyo Olivier Nduhungirehe ashaka guhishira ni aho we n’umuryango we bari bahagaze muri 1994.

Rukara yarakomeje arirukanka, yakirwa n’abasirikare b’aba FAR bari kuri centre ya Kicukiro hafi ya OPROVIA imbere ya station, aho yamaze iminsi ibiri mbere yo gutaha asubira mu rugo asanga nyina wa Olivier Nduhungirehe ngo bave ku Kicukiro.

Aho kwa Nduhungirehe nta bantu benshi bari bahari, kuberako ko byari mu biruhuko bya Pasika. Nduhungirehe ubwe yari yaragiye kwivuza mu Bubiligi aho yabaga iLouvain la neuve, abana n’abakobwa be babiri, abitwa Solange na Chantal.

Olivier Nduhungirehe nawe yabaga iLouvain la Neuve, naho umukobwa wa gatatu, Lyliose, yari yaragiye kwiga muri Sénégal. Kwa Nduhungirehe, hari hasigaye Janvier wari umaze guhotorwa, Rukara n’amarorerwa ye, Mama wabo Patirisiya, abakozi babiri babakobwa, n’uwitwa Christophe, watangiye ari umukozi wo murugo akarangiza yarabaye inkoramutima w’umuryango wose wo kwa Nduhungirehe akaba n’ubu yarabaye incuti y’umuryango, ndetse akaba yararongoye umwe muri bashiki ba Rukara bacitse kw’icumu.Christophe yari afite murumuna we, cyangwa impanga ye, wari umukomando mu ba FAR ngo waba warakoze ishyano muri ibyo bihe iwabo kavukire iButare.

Mbese muri make, ibi byose ni byo Olivier Nduhungirihe yiyemeje kugerageza guhisha.

Aho umuryango we wari uhagaze, niho hatumye nyina afata ya kamioneti y’iwabo ya Mitsubishi yumweru akitwara agana iButare, mugihe ubwicanyi bwari ahantu hose, mu matariki ya 20 Mata 1994. iNyabugogoyahambutse nta kibazo na gito kandi yari umututsikazi uvuye iKigali, utwaye Christophe w’umuhutu na Rukura w’umututsi nubwo muri icyo gihe Rukura yari yarigize umuhutu, ndetse n’interahamwe ikaze.

Ni inde wundi watinyutse gukora ikintu nk’icyo muri 1994 ari umututsi, uretse umuntu utinyuka guheza inguni mw’ishyirahamwe rya iBuka?

Hari ibindi byinshi umuntu yakongeraho, ariko iby’igenzi bisobanura imyitwarire ya Olivier Nduhungirehe ni ibyo byabaye hagati y’itariki ya 7 n’iya 20 mata 1994. Ibi rero byagombaga kumenyeshwa abantu bose bibaza icyo Olivier Nduhungirehe ahatse.

Monday, March 2, 2015

NTAJAMBO RY'UMUHUTU:NDASABA NGO NGIRE ICYO MVUGA KU NYANDIKO YA BWANA FAUSTIN KABANZA IVUGA KO IRUSHANWA RYA MISS RWANDA 2015 RYAKAGUYE ABAZIMU BA KERA BU RWANDA

By Kagabo Hakizimana

Mu nyandiko yitwa "L’élection de la Miss Rwanda a réveillé les vieux démons (ethniques). Umuntu agenekereje yavugako umutwe w'iyi nyandiko ugira uti: "Irushanwa rya Nyampinga w'Urwanda 2015 ryabyukije Abazimu ba Kera b'Amoko mu Rwanda." Iyi nyandiko ikaba yaranditswe na Bwana Faustin Kabanza. Ikaba yarasohotse mu Kinyamakuru Umunyarwanda (The Rwandan, Le Rwandais) cyo kuwa 2/3/2015. Nanejejwe n'ubushunguzi bukubiye mw'iyi nyandiko, naniyo mpamvu ngize nti reka ngire icyo nyivugaho. Ndaza kugerageza kuburyo nshoboye bwose nkurikije ubwenge naba mfite murulimi rw'igifransa kgo ntaza gutandukira sinjyane na nyiri ubwite. Icyakoze hashize imyaka irenga 17 ntavuga urulimi rw'Igifransa ninza gukosa mbaye niseguye ngo nze kubabarirwa. 

Faustin Kabanza.


Ndi mubantu baje gusoma amakuru menshi kuraya marushanwa ya Nyampinga hano mu Rwanda kuko yanaberaga hafi yaho ntuye. Nakurikiranye uburiganya bwinshi bwayabayemo kandi nkabandi banyarwanda bentungurwa nukuntu amatora ya Nyampinga hakoresheje ikoranabuhanga rya internet yaranzwe n'ibibazo byinshi. Ibyo ntawabisubiramo kuko burya ngo uwavuga amatarire y'inzuki nt'iyarya ubuki. Naje no gukurikirana ukuntu ibinyamakuru by'Ibugande byahise bitangaza amavu namavuko y'umukobwa warumaze gutsinda amarushanwa ya Nyampinda 2015. Nanakurikiranye ukuntu ababyeyi ba Nyampinga Doriane Kundwa baje kunyomoza iby'ibinyamakuru bya Uganda bakemezako Doriane ari umunyarwanda wuzuye. Abaswahili baravuga bati ni Munyarwanda mezalendo harisi. Abanyarwanda bo turavuga tuti ni kavukire. 

Ibyo byarashize ariko bizibukwa mumateka yu Rwanda imyaka myinshi izaza naniyo mpamvu tulimo gufata umwanya tugakomeza kubyandikaho. Kuko ntayirindi rushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda ryazanye impaka kurusha iringiri dusoje. Kuri njye nabibonyemo ibintu bibili byingenzi. Icyambere nuko bigaragarako abanyarwanda besnhi bamaze kumenyera gushakira amakuru kumbuga nkoranyambaga (social media). Icyakabiri nuko binyereka ko abanyarwanda cyane cyane urubyiruko rurambiwe akarengane karangwa hano mu Rwanda cyane cyane kajyanye n'ibintu by'amoko hagati y'Abahutu n'Abatutsi. Ikibabaje nuko leta iriho ikomeza gufunga amaso ngo ntakibazo kiriho ahubwo ishira ingufu nyinshi mugupfubiranya amateka nyarwanda yigisha ideology (ideologie) ya Ndi Umunyarwanda yikirigita igaseka yibwiraga ko koko abana b'Urwanda cyane cyane urubyiruko rwumva ko rubeshwa kandi rukba ruryamiwe nka Chapati rutabona ikibazo cy'ubwikanyize kirangwa muli uru Rwanda. 

Mbere yuko mvuga kuri iyi nyandiko ya Bwana Kabanza nanasaba ko bishobotse ko yayishira murulimi rw'Ikinyarwanda kuko naje gusoma ngasanga abenshi yagirira akamaro baba batumva urulimi rw'Igifransa cg se icyongereza. Kuko nkuko byagaragaye mumarushanwa ya Nyampinga 2014, urubyiruko rw'u Rwanda rufite ikibazo cy'indimi. 'Mwiboneye ukuntu nikinyarwanda ubwacyo cyalimo kunanira ba Nyampinga bacu. Ndumva abenshi barebwa niyi nyandiko kubabwira gusoma Igifransa ari ukubahemukira kuko byabaye nkibyo kwa Mweungeri wa Nyankaka.


Bwana Faustin aratangira inyndiko ye agira ati: "Amarushanwa ya Nyampinga wu Rwanda 2015 ntabwo yaciye mw'ijisho rihumye. Abantu balimo kuyajoora ntibigeze bapfana ipfunwe ndetse bageze naho utapfa gutekereza. Ikibazo cy'Amoko cyarongeye kirigaragaza. 
Nibyo koko aya marushanwa yaranzwe ninjyampaka no gukerensanya bitigeze bibaho muyandi marushanwa nkaya guhera mu mwaka wa 2009 ubwo leta ya FPR yaritangiye gukoresha aya maarushwanwa kugeze kurya 2014 ntitwigeze tubona ikibazo cy'amoko nuturere cy'igaragaza nko muri Nyampinga 2015.  Kurijye suko ibibazo nkibi bitari bihari  ahubwo ntibyigaragaje kubera impamvu zigera kuri eshatu:
  1. Technology:Iyambere nuko abanyarwanda besnhi cyane urubyiruko rutari rwakamenyeye gukoresha imbuga nkoranya buhanga kumatelefone yabo.Ibi bijyanye n'ubwoko bwa telefone abantu besnhi mu Rwanda bakoreshaga icyo gihe inyinshi ziganjemo Gatoroshi nizindi nkayo zidatanga uburyo bwo guhahanahana amakuru kuburyo bworoshye nkamatelefone amaze kuboneka hano mu Rwanda ya touch screen yo mubushinwa kandi akaba ahendutse. Ibi rero byatumye urubyiruko rwinshi rushobora kugera kumakuru rwifuza kandi rukabona nuburyo bwo gusangira ijambo mubyo umuntu ya kwita easy access to information and easy feedback. Muri ili rushanwa dushoje, abanyarwanda besnhi cyane cyane urubyiruko rwashoboye gusangira amashusho, amajwi ndetse namavideo yerekeranye naya marushanwa kuburyo bwihuse. Amakosa nibyiza byose byabashije kumenyekana kuburyo bwihuse kubera technology. 
  2. Icyoba cya FPR: Ntabwo nshatse kuvuga ko icyoba mubantu hano mu Rwanda cyaba cyarashize, naba mbeshye. Ahubwo imbuga za internet zabashije gutinyura urubyiruko noneho rutangira kuvuga kubyo rubona rudakunda. Haricyo bita mob psychology aho umuntu abona umwe yirukanka nawe akirukanka atanarabaza icyirukansa mugenzi we. Aha ndashaka kuvuga ko abantu bagiye babona bagenzi babo balimo kuvuga kuri Miss Rwanda 2015 nabo bakavuga uko babibona noneho biza gusakara kumbuga za internet gutyo. Icyiza cyavuyemo nuko urubyiruko rwatangiye kwiyumvamo ko rufite ijambo kubibazo bireba iki gihugu byaba ibijyanye nimyidagaduro nkuko ikibazo cya APR na RAYON SPORT kimaze iminsi kizana urunturuntu hano mu Rwanda, ndetse no kubibazo bijyanye nimiyoberere y'Abanyarwanda. urubyiruko Nyarwanda rumaze kumenya aho ruhejwe n'uruheza uwo ariwe. Simbona ikibazo kilimo rubigaragaje rukoresheje inzira rudashobora guhutazwa nubuyobozi kuburyo bworoshye.
  3. External waves of change (la pression exteriere de changement): Aha ngaha navugak ububasha bwa technology muguhuza abantu no gusangira amakuru kuburyo bworoshye. urugero kw'iyi ngingo nukuntu ibinyamakuru byo kunkoranyambaga byatangiye gushungura Miss Rwanda 2015 bikurikije uko irushanwa ryateguwe, uko amatora yatangiye kwibwa kuri internet, nuko abantu besnhi balimo kubona abali mumarushanwa ntabantu balimo baba bibonamo. Mugusangira amakuru niba nibuka neza ibinyamakuru bikorera kuri internet nka The Rwandan, Karisimbi Online Group, nibindi byatangaje inkuru ndetse namafoto yabali mumarushanwa. Ndetse byavuze nukuntu ibinyamakuru bya Uganda byishimiye ko umwe muribo yegukanye ikamba ry'ubwiza mugihug cy'Urwanda. Ibi byabashije kugeza amakuru yihuse kubanyarwanda nuko haba habaye Buzz hose. 
Mubyukuri ikibazo cy'amoko mumarushanwa y'Ubwiza mu Rwanda sicyanone kandi kukivugaho ntakibazo kuko ari ishusho yuko u Rwanda ruteye muri iki gihe. Niba guhera muli 2009 kugeza uyu munsi ntamuhutukazi wari waboneka mumarushanwa ya Miss Rwanda kandi u Rwanda rugizwe na hejuru ya 80% by'Abahutu n'Abatwa, nukuvuga ko hari ikibazo. Kandi niba abantu benshi barabivuzeho cyane kumbuga ariko bakaba batabitinyuka kubivuga muruhame, nukuvugako hari ikibazo gikomeye. Niba abantu aho kureba Miss Rwanda nk'umuntu uhagarariye u Rwanda ahubwo bakabona batamwibonamo nk'Abanyarwanda cgse umunyarwanda ubahagarariye kuberako bumva ko hari umuntu ubaheza cg se agaheza abanyarwandakazi bose basa nkanjye cg se umuturanyi wanjye, nukuvugako hari ikibazo kandi gikomeye. Ndi leta ya FPR nagombye gusubira mumiyoborere n'imyumvire yanjye nkareba icyo maze imyaka 20 nabi gituma abana bimyaka 20 kugeza kuri 15 bumvako Miss Rwanda atali umwe mulibo. 
President Kagame na Minister Seraphine Mukantabana numuryango we nyuma yirahizwa
Bwana Faustin yongeye agira ati: "Beaucoup d’internautes semblent  affirmer que la Miss Rwanda nouvellement élue serait hutue. D’autres disent qu’elle n’est pas rwandaise mais plutôt ougandaise.  Cette dernière version semble corroborer avec l’hypothèse selon laquelle son père, rwandais hutu, aurait vécu en Ouganda pendant plusieurs années." Kuri internet bamwe bemezagako Nyampinga wu Rwanda wa 2015 ashobora kuba ari Umuhutukazi. Ndetse abandi bo bavugaga ko ashobora kuba ari Umugandekazi ushobora kuba yaravutse kuri ise w'Umuhutu wari warasuhukiye za Uganda mumyaka ya kera cyane. 

Ibi bishobora kuba aribyo cg ataribyo. Icyukuri nuko uyu mwana atavukiye mu Rwanda ahubwo yavukiye za Jinja ho muri Uganda mbere yuko ababyeyi be bagaruka mu Rwanda. Kuba ari umuhutukazi nabyo bishobora kubabyo cg sibibe byo. Kuko mubiganiro ise na nyina bagiranye nibinyamakuru hano mu Rwanda ntibigeze kubihakana. Byababyo cg se ntibibe byo bikwereka inyota Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko rw'abahutu bahano mu Rwanda rwo kwibona muri system yiki gihugu kugeza naho bifuje ko Nyampinga wu Rwanda yaba yaravukiye mubihugu byo hanze ari umuhutu maze akaza akiyamamaza akoresheje ubushobozi bwo kuvuga ikilimi cy'urugande neza kugirango bimworohere kwinjira mumarushanwa ya Nyampinga. Ibi biguha ishusho nziza yukuntu kuba umuhutu muri iki gihugu bikomeye cyane kuko ntahantu nahamwe wemerewe kugira ijambo. Nibase umenyekanye ko uri Umuhutukazi udashobora kwemererwa kwinjira mumarushanwa ya Nyampinga ese ahari byakorohera uje wikoreye igipapuro cyitwa Certificate cg Diplome wazamuye amazuru ngo uje kwaka akazi?
ABGIZE MISS RWANDA 2012 BIFOTOZA
NIGIKI KILI MUMOKO Y'ABANYARWANDA BABA ABAHUTU CG SE ABATUTSI?

Kuba Umututsi mururu Rwanda
Muvandimwe Bwana Faustin Kabanza kuba Umututsi muri iki gihugu cyitwa u Rwanda biruta kugira impamyabushobozi yikirenga iyo ariyo yose. Kuba Umututsi mururu Rwanda biguha uburenganzira bwo guhumeka umwuka mwiza wose waho unyuze ntawe uguhagaze hejuru. Kuba umututsi mu Rwanda biguhesha impamyabushobozi iyo ariyo yose utiriwe ujya kwishuli. Kuba Umututsi biguha uburenganzira bwo gutura aho ushaka mu Rwanda nubwo waba ntasambu uhagira kuko amazuru yawe ni visa yo gukora icyo ushaka muri iki gihugu mugihe cyose wubaha ingoma ya FPR. Kuba umututsi biguha uburenganzira bwo kwiga mumashuri yose wumva ushaka yo kwisi guhera kuri Harvard University ya Boston muri America kugeza kuri University of India mubuhindi. Aho hose urarihirwa mwizina ry'uko uri "Umunyarwanda" waje kwiga. Ariko wowe nutanga izo bourses muba muzi neza umunyarwanda uwo ariwe n'undi w'umunyarwanda mugihe cyo guatanga imisanzu ya Chama gusa. 

Kuba Umuhutu muru Rwanda

Muvandimwe Faustin Kabanza nkuko ushobora kuba warabibonye kumubuga nkoranyambaga. Abalimo kuvugako ntamuhutu wigeze uboneka mumarushanwa ya Miss Rwanda guhera 2009 ntabwo balimo kwerekana amarangamutima cg se ubuhezanguni buri muribo. Niba umwirabura wo muri America ababazwa nuko ntabapolisi babirabura bali mungabo zimurinda simbona impamvu umuhutu uli mu Rwanda atabaza nimpamvu ki hatigera haboneka Nyampinga w'Umuhutukazi.

Muli make kuba Umuhutu muri iki gihugu n'Icyaha cy'Inkomoko. Nkuko nabivuze haruguru iyo uli umuhutu hano naho waba ufite impamyabushobozi yikirenga yavuye muri MIT Massachusetts hi Boston, USA ariko ukaba utagira umututsi uziranye nawe ngo akubwirire Tito Rutaremara ko uri mu CHAMA ntahantu iyo mpamyabushobozi wayikoresha hano niyo waba ushaka gukorera u Rwanda kubusa ntakazi wayibonana. urugero rwiza nurwumusore wari docteur mubitaro bya Ruhengeri ariko akaba akomoka za Busogo ndetse ababyeyi be akaba ari abahutu. Yagiye kuvura umurwayi windembe bari bamuzaniye nuko umurwayi w'umututsi abonye ko uwo mudogiteri ari umuhutu yaramubwiye ngo ntunkoreho. Nyuma yigihe gito uyu musore yageze aho arirukanwa ubu yirirwa yivugisha munzira nkumusazi kuko nta nurupfusha afite rwo kuriha inzu kandi ari dokteri. 

Kuba umuhutu wumunyeshuri muri iki gihugu bivugako ugomba kwiga mumashuri mabi atagira ibikoresho ndetse namararo ahagije. Iyo ugize amahirwe bourse ya leta iza mumezi rimwe mumezi atatu. Iyo bagupfuye impuhwe kuko uri Umuhutukazi bakohereza mumacumbi yuzuye imperi nkuko tumaze iminsi mubinyamakuru hano i Kigali. Iyo uri umuhutu ibyitwa overseas scholarships cg se bourses d'outre meres uzumva gusa kuri FLASH RADIO na The NewTimes. Kuba umuhutu wumunyeshuri biguha uburenganzira bwo kumva ko bourses 1000 zahawe Abanyarwanda. Mulibo 970 bazajya kwiga USA,Canada, Asutralia, UK, France, New Zealand, na Hollande. Naho abandi 30 ukumv ngo boherejwe kwiga muri Universite ya Dar es Salam, Nairobi, Makerere, Ethiopia, Lagos, Bangladesh, no mu Buhindi. Aho niho umenyako agaciro kibyo bwana Faustin Kabanza yise l’identité ethnique.  

Nkuko Bwana Faustin Kabanza yabivuze mu nyandiko ye Nyampinga wacu naho yaba Umututsikazi, Umuhutukazi, cg se Umutwakazi byose ntibyagombye gutera ikibazo kandi koko ubusanzwe ntanikibazo kilimo. Aho ikibazo kili nabafata iri rushanwa rya Nyampinga bakarihindura akalima kabo bafite ideology yuko ubundi bwoko bw'Abanyarwanda butabyara abageni. Ese nubuhe bwoko bwoko bufite ibitsina kumaso bituma baba abantu speciale kurusha abandi.   Impaka kuwo Miss Rwanda ariwe ntabwo ariho ziri ahubwo impaka zilikukwigizayo abandi banyarwanda nkaho badafite uburenganzira busesuye kuriki gihugu kuberako bavuga mubwoko bw'Abahutu. Ikibazo kiduhejeje murungabangabo iyi myaka irenga makumyabili nuko abanyarwanda cyane cyane abahutu baranzwe n'ubwoba burenze bwo kuvuga ibibazo byabo uko biri. Ngo uvuzeko nyiri urugo yapfuye ntabwo ariwe uba amwishe. Miss Rwanda nkizindi departments zose zuru Rwanda guhera kuri President Kagame kugeza kuri ba gitifu bumurenge zose ziri mumaboko yabatutsi ntamuhutu uzifiteho ijambo. 
85% BYABATUYE U RWANDA NABAHUTU 90% BYABASIRIKALI BAKURU MUNGABO ZA FPR NABATUTSI

Sinzi impamvu twazana politiki ikinirwa hanze yu Rwanda yo kubanisha abanyarwanda mugihe na president wigihugu we ubwe abyivugira ko abahutu bose bafite icyaha cy'inkomoko ari imyanda idashobora kuvangwa nibintu bizima. Abanyarwanda bamenyereye kuba abantu basoma bagahuhera aho kuvuga ikibazo uko kili. Ikibabaje cyane nuko n'urubyiruko nyarwanda ruba hanze cyane cyane urwabahutu usanga rwarabaye ba "Batanyumva" rugapyinagazwa ariko ntirube rwasobanura ibibazo urubyiruko Hutu rufite hano mu Rwanda bijyanye nitotezwa ry'uburyo bwose. Muri make nkuko nabivuze Miss Rwanda event is a reflection of what is taking place within the Rwandan society (L'evénement Miss Rwanda est un reflet de ce qui se passe au sein de la société rwandaise). Muri make nuko ibyabaye muri Miss Rwanda 2015 ari indorerwamo yibibera hano mu Rwanda.

Mukurangiza nashakaga kubwira abasomyi ko Abanyarwanda ataribo bahisemo kuba imfungwa z'amatekankuko iyi nyandiko ibicaho amarenga. Ahubwo politiki yu Rwanda niyo mfungwa y'amateka yu Rwanda kuko yafashe ubutegetsi bwose iburundanya hamwe maze abandi ibagira abagaragu mugihugu cyabo nkuko amateka atubwirako ariko Ingoma ya Cyami yabigenzaga. Mugihe leta ya FPR icyumva ko Miss Rwanda agomba kuba umututsikazi waturutse i Bunyolo, abana babatutsi bagahabwa bourse mibihugu byibihangage mugihe ababahutu bafungirwa muri Kaminuza yu Rwanda yuzuyemo Ibiheri, umucuruzi w'umututsi agahabwa icyemezo cyo gutumiza ibicuruzwa hanze mugihe umuhutu ukorana umurava yemerewe gusa kugura ibirayi ku Mukamira akabipakiza fuso akabizana ikigali kandi yamara kubigurisha bakamutegeka ko atangamo amafranga ya Chama mugihe abana be babuze amafranga yishuli ntabwo hazigera haba uburenganzira bungana kandi abana bu Rwanda ntibazigera bareka kumvako ubwoko bwabo ari gicibwa mugihugu cyabo. 
UMUNYESHURI WICA IBIHERI MURI KAMINUZA YU RWANDA

UBU NIBWO BURYO ABANYESHURI BABAMO MULI KAMINUZA ZU RWANDA


Haganirimfura Hakizimana