Abafaransa bakaba bakomeje kubaza America ndetse na Uganda uruhare bagize mu kangaratete kateje ibibazo birimo iyicwa ryaba Perezida babili ndetse nabandi bari muriyo ndege bikaza ngo nokuba byarateje ubukana bwa Genocide yagwiriye abanyarwanda muri 1994.
Kagame nubwoba bwinshi yaje mugihugu cy’ubwongereza rwihishwa gushaka ukwo yayobya uburari dore ko Amerika itamwunva kuko ubuyobozi buriho muri Amerika bwa Republikani sibwo bwafashije ayo mabi ye.
Aba Democrati bakomeje guhagarara kuri Kagame aribo ba Clinton ubu ntabutegetsi bafite, ikindi kimugenza nugushaka ukwo aburabuza raporo y’uburenganzira bwa muntu ndetse nabantu akomeje kumarira mu minyururu, ikindi kandi nuguhagarara kumfashanyo abongereza bashobora gufunga isaha iyo ariyo yose.
Perezida Kagame afite ikibazo kindi gikomeye cy’ukuntu yatwaye manda ya gatatu bikaba bitaranyuze ibihugu bimuha infashanyo.
Ikibazo gikomeje gutera urujijo n’ukuntu Kagame agendana abasilikare benshi bamwe bakaba baraje mbere icyumweru gishije, bakaba bamwe ngo bagaragarana uburakari nogushirira gukaze kandi arabana bato bimyaka 20 kugeza kuri 30 abandi baba offisiye bari mu myaka 40-45 yamavuko ababasore bavuga ko ngo babonye umuntu wigaragambya ngo nubwo bavuna umwe mu ba Congomani cyangwa abayoboke ba RNC nabandi bigaragambya ngo byabera isomo abantu bose hanze bigeze gutera Kagame amagi namase y’indogobe ubwo yahuraga n’insanganya.
Aliko kandi ubwo Ambasadde y’urwanda mu gihugu cy’ubwongereza ikaba ngo ikoresha bamwe mu ntore kwereka abasilikare ba Kagame aho berekeza kuko ntabwo baba bazi ukwo bagenda muri Londre nko gusubira kuri Hoteli babamo cyangwa nokwerekeza aho Kagame aba ari burare.
Ubundi baba bahangayikishijwe nabantu bo mu mashyaka nka RNC ndetse naba Congomani ngo ko bashobora kubatungukaho bashaka gufata Kagame ngo bakoresheje icyitwa Citizens arrest nkibyabaye kuri Robert Mugabe wa Zimbabwe hambere cyangwa ubwo byabaye kuri Kagame muri Amerika ubwo bashakaga kumufata agakizwa na Perezida Obama.
Mu bafasha abarinda Kagame gukora securite mu gihugu cy’ubwongereza ndetse nomu bihugu by’uburayi harimo aba bakulikira kandi ikibabaje n’impunzi abandi ntanibyangombwa bafite.
Image may contain: 7 people, people smiling
Apolinaire Kageruka n’umuryango we
Apolinaire Kageruka wahoze akora ku kibuga kindege i kanombe ndetse umucikacumu waje guhungira mugihugu cy’ubwongereza, yaje kubona ibyangombwa ahitamo kuba intore ya Kagame nubwo bwose yabonye ibyangombwa avuga ko ahunze ubutegetsi bubi bwa Kagame. Ubu akaba ariwe uyobora intore zahitwa Birmingham ndetse iyo Kagame yaje niwe uba ashyishyibirana ngo ashakira abashyitsi umutekano afatanije nabajepe.
Image may contain: 1 person, smiling
Egide Ruhashya akaba kandi ari mwene Ruhashya wahoze ari umusilikare mu nzirabwoba warashe inyenzi mu Bweyeye ninya Kayaga, ise numwe batutsi bari munzirabwoba ndetse aza kuba ingabo y’inkotanyi. Uyu we akaba ahora mu buroko hano mu Bwongereza azira amakosa arimo gutwara imodoka yasinze, ubundi kandi akaba ar’impunzi aliko akaba ubungubu ar’intore ya Kagame ndetse aba arimo gufasha ukuntu Kageme yava hano amahoro ngo ntawe umuhagaze imbere. afatanije byahafi nabasilikare baba baje gucunga umutekano wa Kagame ngo udahungabanywa nabanyarwanda bahakanya imiyoborere mibi ya Kigali. Egide ngo ashimishwa nuko Kagame iyo yaje banywa inzoga bagahaga dore ko we harubwo aterurwa nabagenzi be bagacyura.
Image may contain: 1 person, sitting, sunglasses and outdoor
Blaise Pascal Nyiridandi yahoze mugisilikare kinkotanyi akora mw’iperereza (DMI), yaje nogukorera akazi ke muri Air force kukibuga kindege i kanombe. Yaje kwoherezwa kwiga gutwara indege muri Ethiopia, igihugu cyamwishyuriye amafaranga ngo yige aliko agarutse mu Rwanda arahunga yerekeza m’ubwongereza avuga ko ngo Kagame yaramwishe. Amaze kubona ibyangombwa yahisemo kwibera intore akaba arumwe mushinzwe kurinda Kagame afatanije nababa baturutse ikigali. uyu nawe ashimishwa ninzoga asangira nabajepe iyo Kagame yaje mu gihugu cy’ubwongereza.
Image may contain: 1 person, sunglasses, outdoor and close-upImage result for Derrick Mutambuka
Remy na Derrick Mutambuka muhunguwe ufunzwe kubera gufata kungufu abakobwa
Remy Mutambuka yahoze akora akazi muri UNICEF ari umushoferi nyuma y’intambara. Akaba yarinjiye igisilikare cy’inkotanyi muri 1991 ndetse ahunga muruwo mwaka anyuze mubirunga aca muri Congo arinaho yahuriye nabanyamuryango bashaka kumugarura mu rwanda kurugamba aliko aranga yisubirira i Burundi. yaje gutahana nabana ndetse nabacecuru nabadamu intambara irangiye aribwo yatangiye gukorera UNICEF akazi k’ubushoferi.
Yahungiye mu Bwongereza mu myaka yaza 2003 asaba ubuhungiro avuga ko ahunze Kagame, abongereza bamuha ibyangombwa. Yagiye muri Universite ngo agiye kwiga ahabwa inguzanyo aliko kandi asigara asaba nimfashanyo zubushomeri, abongereza bahita bamufunga bamwambika icyuma kandi kuko atari yaranize seconderi universite nayo iramwirukana. Akaba yarakomeje guhura nutubazo kuko afite abana benshi hirya no hino ndetse umwe mu bana be yatereranye babaye ibirara aho umwe afungiye gufata kungufu akaba yarafashe abakobwa babiri kungufu ijoro rimwe. Mwene Remy ariwe Derrick Mutambuka afunze imyaka irenga 10 azira gufata kungufu, impamvu nyamukuru ituma Remy atarabashije gukurikirana abana be nuko ahora yiruka inyuma akoma mu mashyi, Remy akaba ubu akora akazi ko gutwara ikamyo ndetse umusanga ahantu hose Kagame yagiye ashinyitse amenyo ngo arafasha abajepe kurinda Kagame.
Alpha Mao yasuye U Rwanda aho yatsembyetsembye inzirakarengane akaba akingiwe ikibaba na politiki ya Kagame naho iburyo ar’inkumwe nakana ke.
Alpha Mao yar’interahamwe 1994 ndetse akaba yaragaragaye kumihanda atema abantu ni mwene Rupango wari utuye i Gikondo bakaba bari bafite station, yaje guhungira mu Bwongereza aho yahawe ubuhungiro avuye mu gihugu cy’ubudage. ageze mu Bwongereza yaryamanye n’umugore w’umugabo babyarana umwana w’umukobwa aliko infura y’umugabo yaremeye iramurerera ndetse babyima amatwi nubwo Alpha yakomeje kuvuga ati mumpe umwana wange ntiyarererwa mu batutsi.
Uyu akaba arinda Kagame afatanije nabajepe iyo bageze mu bwongereza kugirango atazajyanwa kubazwa ishyano yakoze muwi 1994.
Vivianne Muhozi n’umukobwa utuye ahitwa Brighton mu Bwongereza akaba yaravuye Iburundi ahungukira mu Rwanda, yageze mu gihugu cy’ubwongerezaa ati ndumucikacumu maze ahimba umuryango charite ngo ifasha abana mu Rwanda abongereza baraza maze baramutabara bati mwagushije ishyano.
Maze ararira abongereza baramuhoza ubundi yirirwa ashakisha abanyarwanda batuye iburayi abumvisha ububi bwa Oppozisiyo ndetse ngo nabahutu. Akorana byahafi na Ambassade y’uRwanda maze akanekera Kigali rukishakira, ubundi niwe ushakisha amamodoka agatwara abanyarwanda aho Kagame aribube ari.
Afata amajwi akayaha Dan Munyuza ndetse akaba ariwe ubungu ubitse uburozi bwa Munyuza mugihugu cy’ubwongereza, igishimishije nuko abanyarwanda batuye hano bamaze kumumenya.
Image may contain: 2 people
Rukundo ar’inkumwe nabakobwa b’intore
Rukundo (Leonard Julien Mutangana)  nyina yari yarinjiwe na Gen Gatsinzi Marcel ndetse niko yabonye amahirwe yokuza mu gihugu cy’ubwongereza. Ageze mu Bwongereza yabuze ibyangombwa aliko kandi akaba akomeje guteza akaduruvayo, Rukundo wabuze ibyangombwa atuye ahitwa Conventry aliko kandi ntakazi agira kubera ikibazo kibyangombwa. Akaba ar’intore ikomeye kuburyo yarakubise umuyoboke wa Oppozisiyo y’urwanda icupa mu kabali amuhora ko avuga ko imikorere ya leta ya Kigali idahwitse.
Rukundo aba arihafi cyane yabasilikare balinda Kagame abajepe iyo Kagame yaje hano ngo acunga umutekano kuko Jimmy Uwizeye we amuha amafaranga yokurya nokugura inzoga dore ko atagira ifaranga kubera ikibazo kibyangombwa.
Image may contain: 1 person, close-upImage may contain: 1 person, standing
Kitoko na Masamba
Kitoko umucuranzi wahungiye mugihugu cy’ubwongereza akabeshya ko ngo yaje kwiga, uyu nawe n’intore ruharwa ndetse mukazi akora habamo guhamagalira abanyarwanda gupfukamira Kagame ndetse ngo nogutaha mu Rwanda. Ibyo abikorana na Masamba ngo bakaba bashinjwe gucyura abantu bari muri Oppozisiyo, mubintu bakora harimo kwunvisha abatuye hirya no hino ngo kwo bakwiye kuva muri Oppozisiyo bagataha bagategekwa na Kagame ibuziraherezo.
Ngabo abalinda Kagame hanze ibi bikaba biterwa nuko hanze abarinda Kagame ntambunda bemerewe ndetse baba bafite ubwoba bakifashisha intore zimenyereye aho zituye.
Tuzakomeza kubagezaho iby’intore na Kagame wazo hirya no hino kwisi.
Immaculate Mbabazi London