Tuesday, October 14, 2014

ESE ABASORE BABA BAZIZA IKI UMUKOBWA ANITA PENDO W'MUMUSHYUSHYARUGAMBA NUMUNYAMAKURU?


MC NUMUNYAMAKURU ANITA PENDO
Uyu mukobwa wumunyarwandakazi waranzwe cyane mugukorera amaradio atandukanye mu Rwanda ndetse akaba anakora akazi ko gushyushya urugamba hano mumugi wa Kigali ngo yaba ahangayitse cyane kubera ibibazo byurukundo. Abamuzi batubwiyeko ikimubabaza abasore batamufata nkumuntu serieuse mubyerekeranye nurukundo kandi we iyo akundanye numuntu aba ashaka kubana nawe byiteka ryose ariko ntibijya bimuhira. Kuburyo ubu rwose ngo yagiye kumavi asaba nyagasani kumwoherereza umuntu uzamukunda uko ari kandi akanamukuraho ishusho mbi abasore ngo bamwambitse yuko ahinduranya abasore nkuhinduranya underwears cyangwa se icyo bita Mugondo mukirimi cya hano iwacu.

Umunyamakuru Anita Pendo uzwi mu bitaramo bitandukanye byo mu Rwanda ari umushyushyarugamba (M C), ahangayikijijwe n’uburyo abantu bamufata kubera akazi akora.
Anita Pendo atungurwa n’uburyo abantu bamufata kandi ari umukobwa ufite icyerekezo nk’abandi ati “njyewe nyuma y’akazi ndi umuntu nk’abandi kandi ngomba gukora ibyo nshoboye byose kugira ngo ejo hanjye hazabe heza mbabazwa n’uburyo abantu bamfata”.
M C Anita Pendo abajijwe niba akundana n’umuntu yifuza ko bazakora ubukwe cyangwa abifata nko kwishimisha yasubije agira ati “njyewe nkundana n’umuntu kugira ngo tuzabane, ariko njyewe ntabwo ndi mu bo bikunda guhira”.
Anita amaze gukundana n’abasore 3 ari bo: Back T, Nizzo wo muri Urban Boys ndetse na Tuyishime David bita David Pro baheruka gutandukana. David Pro nawe avugana nikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru yavuze ko nta kintu yigeze apfa na Anita ahubwo we na Anita bafashe umwanzuro wo kubihagarika.
Anita amaze gukundana n’abasore 3 Back T imyaka itatu, ariko baza gutandukana kubera ko bari abana. Anita Pendo umwe mu bakobwa bamaze guca agahigo mu gukorera amaradio agera muri ane avuga ko Nizzo bakundanye umwaka umwe bapfa y’uko yamucaga inyuma n’aho David akaba avuga ko nta kintu bapfuye ahubwo bafashe umwanzuro wo guhagarika urukundo rwabo.
Anita Abajijwe hagati y’aba uko ari batatu uwo bagiranye ibihe byiza ku rusha undi yagize ati “buri wese mu gihe cye twagiranye ibihe byiza”.
Mu gutandukana n’abo basore Anita avuga ko abantu bamuvuzeho amagambo atandukanye ati “abantu bamvuzeho byinshi kandi bitari byiza, icyo basigaje ni ukuvuga ko nicuruza none se nawe umuntu ufata umwanya akavuga ko mpinduranya abahungu nk’ikoti urumva hari ikindi yaba asigaje”.
Kugeza ubu nta mukunzi Anita arabona, ariko ngo n’amubona azabitangaza. Gusa icyo twagerageza kugiraho inama uyu mukobwa wumunyarwanda mugihe agikomeje gahunda ye yogushakisha umukunzi barushingana nuko agomba gukora devoir yo kwiga ibintu abasore babanyarwanda cg se babanyafrika baba bashaka mumukobwa. Namara kubimenya akabikurikiza ntakabuza abasore bazaza bamushaka aho kugirango we abashake. Aya namwe mumafoto yuyu mukobwa wumushyushyarugamba akaba numunyamakuru hano mu Rwanda.



pendo - Copy
MC ANITA PENDO ALIMO ASHYUSHYA URUGAMBA

No comments:

Post a Comment