Saturday, September 30, 2017

ZIMWE MUNTORE ZA FPR ZIBA MUGIHUGU CYA AMERIKA ZIRARIRA AYO KWARIKA NYUMA YAHO ZAMBURIWE NABAKOZI BA FPR BAZIBESHYEKO FPR ITUBURA AMAFRANGA

Bamwe mu Ntore za FPR ziba muri Amerik na Canada zirashinja uburiganya intore yabinjije mu kimina cya baringa ya FPR akabarya akayabo.

Nkuko tubikesha bamwe muntore za FPR ziba ku mugabane wa Amerika baratangaza ko bariganyijwe numukozi wa FPR akaba na zimwe muntore nkuru madamu Hanyurwimfura Josette numugabo we bakaba abakozi ba FPR baba muri Amerika ya ruguru bakaba barariye akayabo bizeza izindi ntore ko amafranga bayajyanye mukigega cya FPR kandi ko ayo mafranga FPR yashizeho trust fund yoguteza imbere abatutsi baba muri diaspora muri gahunda bagereranyije no kwiteza imbere kwa Gatutsi babinyujije mumutwe wabo wa Agaciro Fund.
JOSETTE NUMUGABO WE

Nkuko twabibwiye nambanyamakuru bacu baganiriye nabamwe mwizo ntore zambuwe akayabo kamafranga zizerako FPR izazituburira mugihe gitoya, uwitwa  Zawadi Mukeshimana uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko yahaye umugore babana muri Rwanda Diaspora Hanyurwimfura Josette ibihumbi $4000 by’amadorali ya Amerika kugira ngo amwandike muruwo muryango wa FPR agaciro nkumututsi uba mumahanga bahurire muri icyo kimina. Zawadi Mukeshimana avuga ko nyuma yo kubona nta nyungu Josette amuzanira mugihe cyukwezi nkuko yari yabimusesezeraniye yaje kubona ko ari Inotre za FPR nazo zamaze kwiga ubundi butekamutwe bitewe nuko ibyari mu masezerano bitubahirijwe. Abandi baduhaye amakuru bavuze ko mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017 ari bwo Hanyurwimfura Josette uba muri Canada yabinjije mu kimina cy Intore zo mri  FPR ababwira ko umuntu umwe agomba gutanga $1000 akinjizamo n’abandi bantu, nyuma YUKWEZI kumwe FPR izamwandikira isheki y $8000.

Nkuko bitangazwa na Zirimwabagabo Jospin nawe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko bijya gutangira ngo Josette n'abambari be batuye muri Amerika, batangiye bavuga ko FPR ishaka guteza imbere intore zose ziba muri Diaspora nkuko abisrayeli bose bashirahamwe ariko nabatutsi nabo bagombye gushira hamwe bagashyigikirana bagatezanya imbere umuryango ntutsi. Batangiye ngo kwaka abantu $1000 bakabizeza ko bazabaha $8000 mugihe kitarenze ukwezi kuko ikigega cyabatutsi cya Agaciro kizatubura ayo mafranga aragira ati: "Abantu batangiye gutanga ayo mafaranga, bambuye abantu benshi cyane barenga 500 bose babatutsi baba muri Amerika, Canada na Australia ku buryo n'iyi mishinga yabo bavuga ko bamaze kuyigeza no mu Banyamurenge. Intore Josette n'umugabo we Serge Kabayiza bayogoje abantu mu buryo buteye ubwoba ku buryo ubu abantu bari mu bibazo bikomeye cyane kuko hari Intore zafashe imyenda muri bank zizi ko leta ya Kagame igiye gutubura amafranga maze akabagarukira yikubye incuro 8 kuyo bari batanze muri FPR. ."

UMVA HANO IMWE MUNTORE ZIRIMWABAGABO AVUGA KU BURIGANYA ASHINJA JOSETTE
NGUWO UMURYANGO WINTORE ULIMO KUGENDA ULIMANGANYA ABANYARWANDA

Hanyurwimfura Josette utuye muri Canada ngo yababwiraga ko umuntu watanze $1000 mukigega cya FPR  naramuka azanye muri icyo kimina cyintore za FPR abantu babiri nabo bakazana abandi babiri, wa wundi wa mbere ngo azahabwa $8000. Bamwe mu NTORE  ziba muri Amerika muri Leta zitandukanye ngo binjiye muri icyo kimina ndetse banahamagarira abandi batutsi batuye hirya no hino kujyamo kugira ngo bahabwe $8000, gusa byaje kurangira iyi ntore ya FPR Josette ngo abateye utwatsi ntiyabaha amadorali yabijeje nkuko babitangarije MUGIHE cyukwezi nkuko FPR yari yabibijeje.

Ikindi ngo cyabaga kiri mu masezerano bagiranaga na Josette n’abo bafatanyije ari bo Kampire Francoise, Imfura Jeanine na Kayitesi Vestine nuko iyo wabaga watanze $1000 ariko ntubashe kwinjiza abandi bantu kugira ngo uhite uhabwa $8000, ngo Josette yari yarabijeje ko uwo muntu azahita asubizwa amafaranga ye yose uko ari $1000. Ibi nabyo ngo ntabwo byubahirijwe kuko abashinja uburiganya uyu Josette bavuga ko bamwatse amafaranga yabo bamuhaye binjira mu kimina cye, abatera utwatsi abagira abasazi ndetse ngo hari n’abo yabwiye ngo nibashaka bazajye kumurega ngo amafaranga ntiyayabatse ku ngufu. Kuri ubu rero amakuru ahari nuko ngo bamaze kumurega mu nzego zibishinzwe ndetse iperereza rikaba ririmo gukorwa.

Umwe mu baganiriye na banyamakuru bacu baba muri Canada yaburiye abandi baba bataragerwaho n’icyo we yita ubutekamitwe bwa FPR, abasaba ko batakwinjira muri iki kimina cya FPR kuko ibyo Josette yizeza abantu NGO KO YATUMWE NA FPR ngo atabishyira mu ngiro bakaba barabibonye nk’ubutekamitwe busanzwe bwa FPR. Yasabye by’umwihariko abanyarwanda baba mu BINDI BIHUGU HIRYA NO HINO KUTITA KUBINYOMA BYA FPR ngo bizere iki kimina na cyane ko ngo hari amakuru avuga ko abagitangije muri Amerika, baba bafite gahunda zo kugitangiza no mu bandi banyaRwanda baba mubindi bihugu ngo kuko kilimo kuzanira amafranga menshi lta ya Kagame cyane cyane amadovize ikeneye muri ibi bihe amahanga atangiye kuyamaganira kure nibinyoma byabashoramari bikaba byararangiye. Umwe mu bo twaganiriye yavuze ko kugeza ubu uburiganya bakorewe bwateje amakimbirane mu ngo za bamwe ndetse ngo hari n’abarimo kuregana mu buyobozi no mu nsengero.

Ikibabaje nuko hari abantu batazi ko ibyo bintu ari ubwesikoro bwa FPR (ubutekamitwe) bakaba bakijyamo knadi ari FPR ihungukira. Ni ukubamaganira kure n’abashakaga kujyamo bakabireka batarabarya amafaranga yabo n’ikibazo gikomeye. Nubwo ayacu bayariye ariko basi twarengera abatari bajyamo numvise ngo no mu banyarwanda cyane cyane abanyamurenge leta ya FPR irikureba uko yakwinjizamo icyo kimina. Nukuri twahuye n'akaga gakomeye ubu hari abarimo bararega bagenzi babo mu nsengero abandi barimo kubipfa n’abagabo babo ingo zirimo gusenyuka abari inshuti baratandukanye,kandi ikibabaje nuko abo batekamutwe batwigamba hejuru ngo ntacyo tuzabatwara, ubwo abatarabamenya barakinjira muri game ya FPR.  Baramenye ntibajye kwiba abanyarwanda ni nayo mpamvu abantu bagomba kumenya ibyo bintu ko ari ibiwani ntibabijyemo pe. Ayo bibye abantu b'inaha (muri Amerika) arahagije batware ayo mbese icyo dushaka ahanini ni ukuburira abantu bakamenya ko ibyo bintu ari fake (bitizewe).

Undi yagize ati: "Abo ni bo badukozeho cyane ko turi kumwe nabo ni bo umuyobozi wabo yamenyesheje bwa mbere nabo babikwiza abari hano muri Amerika kandi uwitwa Kampire Francoise  Akba nawe ari muntore nkuru za Diaspora nyarwanda yashyizemo umuntu wabo u hari mugenzi wanjye bafatiriye ibihumbi bye bitatu by'amadorali ya Amerika babyohereza mu Rwanda. Undi yunzemo ati: Uwavuga ibya Josette ntawabivamo kuko abo yatwaye amafaranga ni benshi cyane muri Amerika na Canada. Dufite ama receipts y'ayo twagiye twohereza n'ama confirmations yayo ko yayabonye. Ariko dufite namakuru ko FPR ariyo igenda ibatuma mubantu mugucangisha hakoreshejwe agaciro diaspora Nyirabayazana yitwa Hanyurwimfura Josette aba muri Canada mu mujyi wa Toronto. Hanyuma abo bandi bafatanyije ubutekamitwe baba muri Amerika muri Colorado. Yizezaga abantu ko ushyiramo 1000$ ukazana abantu 2 muri Intore Agaciro fund ukabona 8000$ mu byumweru 4. Business nako (ubutekamitwe) ni ukuvuga ko bumaze amezi 7. Yaratubwiraga ngo nujyamo ukumva utazategereza igihe cyo gufata ya mafaranga yawe wenda uyashatse byihutirwa ko bazajya basaba ko FPR yagusubiza ayo washyizemo ukagenda ariko ibeshye uyabaze intore ziragutuka ukicuza icyatumye uyabaka."

Umunyarwandakazi uba muri Arizona utifuje ko dutangaza amazina ye yagize ati: Uwo mugore Josette yatangiranye n’uwitwa Imfura Jeanine utuye muri Colorado ni umunyarwanda bari baziranye natwe turamuzi kuko duhurira muri diaspora. Maze Jeanine yahise abibwira uwitwa Kampire Francoise nawe abibwira nyina wabo witwa Kayitesi Vestine bose baraturanye kandi nintore kanjye muri Colorado. Batangiye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka Josette avuye mu Rwanda. Abo uko ari batatu bahise bahamagara bamwe baziranye bababwira uko bikora nanjye mpamagarwa na Kampire ambwira iby’icyo kimina ndabyumva numva ni bizima ariko bari bafite ibanga bibitseho ry’uko bazarya abantu amafaranga ntitubimenye. Dore uko bavugaga. Njyewe nabimenye mu kwa gatatu ndinjira, ninjiza benshi nabo binjiza abandi.

Nagira ngo mbabwire uko banyemeje maze nanjye nemeza abandi, nuko twisanga mu bibazo. Barambwiye ngo urinjira muri game maze utange $1000 maze uzane babiri nabo bazane abandi babiri ni ukuvuga ngo inyuma yawe nihinjira abantu 8 urahabwa $8000. Nukuvuga ngo umuntu izina rye ryazamurwaga n’abari inyuma ye maze uko umuntu wese yinjiraga yasabwaga gushaka abantu babiri kugira ngo nabo bashake abandi maze agerweho. Byafashe intera ndende abantu buri wese abwira mugenzi we. Nukuvuga ngo bariya bantu bakorananga baba Colorado bari bafite umurongo bahuriraho bagakora inama kenshi wababazaga ibibazo bakavuga ngo reka babaze Josette bari kumwe mu nama. Bararebaga bakabona nta kuntu abantu babyumva batabonye ko hari uwayafashe ($8000).Bagasohora amazina y'abafata bamwe, ugasanga ubazi ubwo benshi bakemera.

Undi munyarwandakazi yagize ati: Njye nashyizemo abantu 5 twese hamwe ni 6,000$. Ntuye muri Phoenix, Arizona USA. Njye Josette yambwiye ko harimo abantu barenze 500 kandi bakaba bazahabwa udukarita twa INTORE SPECIALE. Nkanjye ninjije baramukazi banjye babiri umwe turaturanye undi aba mu yindi state nawe yinjiza benshi ninjije abantu bari mu ma state atandukanye arimo; Arizona, California, North Dakota na Idaho, abo bose niko bagiye binjiza abandi. Naramubajije uwo mugore wabitangiye ariwe Josette nti ese ntashoboye kubona abantu banjya inyuma uzansubiza amafranga yanjye? Ati cyane rwose. Nyuma rero ni bwo yatangiye kwanga kwitaba telephone naho ayifatiye akavuga ko abanyafrika turi injiji tudasobanukiwe na business uko ikora. Yanga kuyadusubiza n’ubu abantu benshi babuze amafaranga yabo.

Nubwo bavuga ko Josette bamuhaga $1000 ngo nta nyemezabwishyu yabahaga

"Ntanyemezabwishyu yatangaga ahubwo yaguhaga amazina na numero de compte y'uwo uri buhe hanyuma warangiza kuyamwoherereza ukamufotorera facture kuri WhatsApp nuko byakorwaga. Inama twatanga nuko barekeraho kwiba amafaranga y’abantu bakajya barya macye bakoreye kandi bakareka ubutekamutwe kuko atari indangagaciro nziza. Ikindi twababwira nuko amarira barimo kuriza abantu adashobora kubaha amahoro. Aho baboneye ko bahemutse ntibitaba telefone z’abantu ntanasubize messages."

Ese muri iki kimina barimo n’abazungu?

Umwe mu bo twaganiriye yagize ati: Abazungu ntabarimo kuko nashatse gushyiramo umuzungu w’inshuti yacu nawe yari buzane bene wabo maze abo badamu ba Colorado bambwira ko bagomba kubaza Josette bambwira ko bitemewe kuko nta misoro itangwa abazungu babafatisha ngo sinibeshye mbinjiza. Kandi nari namaze kubibabwira we n’umudamu we gusa nyuma ndabarimanganya mbabwira ko mbona bidasobanutse ariko babanje kumbuza ndanga ahubwo nkabasobanurira ukuntu ari bizima mbese twakozwe n’isoni biduteranya n’inshuti dutakaza icyizere mu bantu. Abazungu bari kwemera gute kuza muri iki kimina kandi ari bintu bya frode? kuko abazungu baba bashaka ibintu biciye mu mucyo byishyuriwe n’imisoro. Abazungu dukorana narababwiye, nuko barambwira bati turunva bidasobanutse kubera ko nta office ntana website bafite,  hanyuma baravuga bati nibayaguha ($8000) n'abo bandi washyizemo uzatubwire.