Nyuma y'uko Rwigara Assinapol amariye gupfa yivuganywe n'abicanyi ba Paul Kagame, reka twibukiranye uko Rwigara n'abandi batutsi b'abaherwe babayeho ku ngoma ya Habyarimana.
_
http://editions-sources-du-nil.over-blog.com/article-perezi
_
Perezida Yuvenali HABYARIMANA ntiyigeze yanga Abatutsi.
HABYARIMANA JUVENAL |
I. Perezida Yuvenali HABYARIMANA na Musenyeri Aloyizi BIGIRUMWAMI
Yuvenali HABYARIMANA yavukiye i Rambura le 8/3/1937. Icyo gihe Aloyizi BIGIRUMWAMI yari padiri mukuru i Muramba, ariko ashinzwe no gutangiza bundi bushya paruwasi ya Rambura yari yarashinzwe mu w’1914, ikaza guhagarara igihe cy’intambara ya mbere y’isi n’inzara ya RUMANURA (1916-1918). Yohani Batista NTIBAZIRIKANA, se wa HABYARIMANA, yari umukateshisti i Rambura, kandi na sekuru RUGWIRO yari yarakoze mu Bapadiri Bera (Pères Blancs, Missionnaires d’Afrique). Ni uko bamenyanye. Sinzi uko babanye igihe umwe yari ministiri w’ingabo n’umugaba mukuru wazo; undi ari umwepiskopi wa NYUNDO.
Ariko uko babanye guhera mu w’1974 ; umwe amaze kuba umukuru w’igihugu, undi amaze kwegura ku buyobozi bwa diyosezi ya NYUNDO, byo narabibonye ; n’ubwo ntahamya ko nabibonye byose. Wagiragango ni umwana na se. Muri iyo myaka ni bwo nanjye nari ntangiye kwiga mu iseminari nto ya Mutagatifu Piyo wa 10 ku NYUNDO. Hafi buri mwaka, Musenyeri BIGIRUMWAMI yabaga afite yubile ahimbaza : imyaka 25 cg. 50 y’amavuko, y’ubupadiri cg. y’ubwepiskopi. Umutumirwa wambere, umukwe mukuru buri gihe yabaga ari perezida HABYARIMANA. Ntabwo yazaga imbokoboko. Umunsi umwe yaje yitwaje ivatiri y’umutonore, Peugeot 304 y’umweru yo gutura musenyeri BIGIRUMWAMI. Undi nawe akamutura ibisigo, akamuha n’umugisha. Hagati y’ibyo bihangange byombi, umwana na se, Musenyeri Wenceslas KARIBUSHI, ushobora kuba ngo yari n’Umutwa w’Umusyete (nta kibi, nta n’igitutsi kirimo) akavugishwa. Yigeze gutangira ijambo yari ahawe avuga ngo “Nyakubahwa, Nyagasani Perezida wa RepubuliKE”, ubundi aravuga ngo “twumvise kajugujugu ivumera, tugirango ni umuriri wa Roho Mutagatifu”.
“Inshuti igusiga indi”. Abafasha ba hafi ba perezida HABYARIMANA nabo bari barabaye inshuti za Musenyeri BIGIRUMWAMI. Ni muri urwo rwego wa mutwe w’abaririmbyi, Chorale de Kigali, yigeze gusesekara ku NYUNDO, iyobowe n’ambasaderi Matayo NGIRUMPATSE ubwe. Yataramiye musenyeri BIGIRUMWAMI, natwe tuboneraho akanya ko kwiyumvira umuziki uyunguruye n’amajwi meza azira amakaraza. Ni bwo bwambere numvise ya ndirimbo nziza cyane (chef d’oeuvre) ya Matayo NGIRUMPATSE yitwa “Mushumba ushagawe”. Ndakeka kandi ko ari bwo bwambere bari bayiririmbye. Burya rero uwo “Mushumba ushagawe” yari musenyeri BIGIRUMWAMI.
Mgr Bigirumwami Aloys
Agahebuzo kabaye umunsi w’ishyingurwa rya Musenyeri BIGIRUMWAMI, mu ntangiriro z’ukwa 6/1986. Wabaye umunsi w’icyunamo mu gihugu cyose, perezida HABYARIMANA atanga konje, kandi nawe ntiyahatangwa. Reka sinakubwira, ibyari akababaro byahindtse umunsi mukuru! Ndibaza, iyo INKOTANYI ziza gutera musenyeri BIGIRUMWAMI akiriho, niba atari kuzibwira ati “Nimusigeho, mwa bana mwe”. Ariko se zari kumwumva?
II. Perezida Yuvenali HABYARIMANA na Yoweli Kaguta MUSEVENI
Igihe MUSEVENI yari akiri inyeshyamba arwanira gufata ubutegetsi i Kampala, perezida HABYARIMANA yaramufashije ku buryo bwose bushoboka. Ababizi bavuga ko iyo MUSEVENI atabona ubwo bufasha bwa HABYARIMANA, yari kuzagera ku butegetsi bimugoye ; abandi bakavuga ko atari no kuzapfa abugezeho. Hanyuma inyiturano ya MUSEVENI Abanyarwanda barayibonye, barayizi bose.
III. Perezida Yuvenali HABYARIMANA na bagenzi be b’i Burundi
Urwanda n’Uburundi byaboneye ubwigenge umunsi umwe le 1/7/1962. Nyuma y’ubwo bwigenge, ibihugu byombi byakomeje kurangwa n’ubwicanyi n’imvururu zikomeye cyane zishingiye ku moko. I Burundi ni Abahutu bari bamerewe nabi, mu Rwanda ni Abatutsi bari bamerewe nabi. Ku ngoma ya perezida Grégoire KAYIBANDA (1961-1973), ibyo bihugu byanyuzagamo bikarebana ay’ingwe, bigaterana amagambo, hafi kurwana.
HABYARIMANA afashe ubutegetsi mu w’1973, azana politiki yo kubana neza n’ibihugu byose, uhereye ku bihana imbibi n’Urwanda. Ibyo ntacyo byari bitwaye ; usibye ko impunzi z’Abahutu b’Abarundi zari mu Rwanda zitafashwe neza nk’uko byagendekeye impunzi z’Abanyarwanda b’Abatutsi zari mu Burundi. N’ishuri ryisumbuye ry’i Rilima ryari ryabagenewe ku buryo bw’umwihariko, HABYARIMANA yararibanyaze, arigira ishuri rusange kimwe n’ayandi yose. Ibyo byose ari ukugirango ibihugu byombi bikomeze kubana neza. Impunzi z’Abatutsi b’Abanyarwanda zari i Burundi zahawe uburenganzira bwose buteganywa n’imiryango mpuzamahanga yita ku mpunzi, ndetse zinarengerezwaho zibifashijwe mo na leta y’Uburundi, zaje kugira uruhare rukomeye cyane mu guhirika ingoma ya HABYARIMANA.
Ntabwo Urwanda rwigeze rufasha Abahutu b’i Burundi nk’uko Tanzaniya yabafashije, tuvuge. Icyakora perezida HABYARIMANA yaje “kwibuka ibitereko yasheshe”, yishimira ugutsinda kwa perezida Melchior NDANDAYE mu w’1993 ; uretse ko abanzi ba demokarasi bamwivuganye le 21/10/1993 amaze amezi 4 gusa atowe.
IV. Izindi nshuti ze
Kireka ahari uwakwandika igitabo ni we wava imuzingo iby’ubucuti bwa perezida Yuvenali HABYARIMANA n’abanyapolitiki, abihaye Imana n’abanyemari (mu kirundi babita “abagwizatunga”) n’abandi basanzwe nka : Andereya Katabarwa, Rozaliya Gicanda, Wensesilasi Rudaseswa, Valensi Kajeguhakwa, Umuyezuwiti Kirizologe Mahame, Padiri Spiridiyo Kageyo, Padiri Antoni Niyitegeka, Padiri Antoni Habiyambere, Farasisiko Nshunguyinka, Bonaventura Habimana, Silas Majyambere, Karoli Shamukiga, Antoni Sebera, Assinapol Rwigara, Landuwalidi Ndasingwa, Vedaste Rubangura, Evariste Sisi, Janvier Murenzi, Beretini Makuza, Uziel Rubangura, Rwabikunga, Antoni Nyetera n’abandi benshi.
Uyu ni nde uri kumwe na Rosaliya Gicanda? Habyarimana se yari ayobewe ko aka gasore kajya kanyaruka kagasura nyirasenge ?
Abari bashinzwe kurinda perezida Yuvenali HABYARIMANA bigeze kumusaba ko abaturanyi be i Kanombe, harimo n’Abatutsi benshi, bakimurwa, buri wese akajya gutura nibura kuri metero 400 zo kwa perezida ; aranga. Yarababwiye ati “mwe mushinzwe umutekano wanjye, nimukore akazi kanyu, muhe abaturanyi banjye amahoro”. Ariko noneho ibyo Enoki RUHIGIRA aherutse kuvuga byo ni akumiro. Nk’uko benshi babyibuka, uyu RUHIGIRA yari “directeur de cabinet” (umuyobozi w’ibiro cg. se umunyamabanga mukuru) wa perezida Yuvenali HABYARIMANA. Mu gitabo aherutse kwandika cyitwa “Rwanda. La fin tragique d’un régime”, avuga ko yatumwe mu nama ya OIAC (Umuryango w’ibihugu by’Afurika wita ku by’ikawa). Iyo nama yagomba gutora umuyobozi w’uwo muryango. Perezida Yuvenali HABYARIMANA yaramubwiye ati “Ijwi ry’Urwanda urihe Donald Kaberuka”. Yongeraho ko “biba ari byo byiza umunyarwanda w’impunzi ateye imbere agakomera”. Donald KABERUKA yari afite ubwenegihugu bwa Tanzaniya, ariko yari impunzi y’umunyarwanda. Ubu FPR si ko ibitekereza. Impunzi y’umuhutu ibonye akazi keza mu mahanga iherako iregwa itsembabwoko, FPR igashirwa ikamukujeho. Ingero ni nyinshi cyane.
V. Perezida Habyarimana yapfuye iki n’inshuti ze z’Abatutsi?
Abambere bagize uruhare mu guhirika ingoma ya perezida Yuvenali HABYARIMANA ni abari mu mashyaka ataravugaga rumwe na MRND. Abenshi bari Abahutu. Ariko si bo bayiranduranye n’imizi ; nta n’ubwo ari cyo bari bagamije. Iyo mizi ni ubuzima bwa perezida HABYARIMANA ubwe, ingoma ye, ingabo ze, ishyaka rye, umuryango we, umutungo we, icyubahiro cye n’ibindi. Abamuranduranye n’imizi ni ziriya nshuti ze z’Abatutsi uhereye kuri MUSEVENI, ugakurikizaho Inkotanyi na ziriya nshuti ze zari mu Rwanda ariko zishyigikiye FPR ; ukuyemo nanone nka Musenyeri Aloyizi BIGIRUMWAMI wari waratabarutse, Bonavanture HABIMANA, Uziel RUBANGURA n’abandi bake batigeze bamwihakana.
Mu gitabo cye twavuze mu kanya, RUHIGIRA Enoki avuga ko mu w’1997 Seth SENDASHONGA (bombi ni Abanyakibuye) yamuhamirije ko Inkotanyi zateye Urwanda le 1/10/1990 kuko ikibazo cy’impunzi cyari hafi gukemurwa binyuze mu mishyikirano, kandi demokarasi ikaba yari itangiye gushinga imizi mu Rwanda. Zari zifite inkeke rero ko zitinze zitazabona urwitwazo rwo gushora intambara ngo zifate ubutegetsi zonyine, ntawundi babusangira. Ubu rero, dutangiye kumva icyo bapfuye :
1.Icyambere ni uko bamukundaga urwo kumurya.
Bifuzaga ko ubucuti bafitanye nawe bwatuma babona inguzanyo mu mabanki ku buryo bworoshye, bakagabanyirizwa cg bagakurirwaho imisoro n’amahooro (taxes), bakoroherezwa mu gutumiza ibintu mu mahanga no kubona ibiraka mu Rwanda, ariko cyane cyane bifuzaga ko we, perezida, yafata inguzanyo itubutse muri banki, ayo mafaranga akayabaha bakamucururiza cg. se bagafatanya. Muri rusange ibyo yarabyanze, abuza na murumuna we, dogiteri Séraphin BARARENGANA kubijyamo.
2.Icya kabiri bapfuye ni uko ubutegetsi ari igishuko gikomeye.
Ni igishuko ku ubufite, ni igishuko ku ubwifuza. Muri ibi bihugu byacu bikennye, ubutegetsi ni yo nzira yoroshye yo gukira utarushye, hakiyongeraho rero n’ibyubahiro. Ni yo mpamvu ngo “ukuboko kwafashe ingoma kutarekura, kireka bagutemye”. Hari n’abo ubutegetsi butera ibisazi bakumva batakiri abantu, ahubwo ari Imana cg. ikindi kiremwa kiri hagati y’Imana n’abantu, ariko kiruta abandi bantu bose! Urugero rw’ibyo bisazi ni MUSEVENI ubwe wumvaga ngo Uganda itamuhagije, akaba yarifuzaga kongeraho nibura Urwanda, Uburundi, Uburasirazuba bwa Zayire, n’agace ka Tanzaniya. Ubwo ngo ni ho yari kumva anyuzwe (Cfr. PARTENARIAT-INTWARI, Génocide rwandais : Le peuple crie justice ! Mémorandum adressé au Conseil de Sécurité des Nations Unies, Février 2008).
Ubutegetsi ni igishuko gikomeye nanone ku ubushaka rwose abufitiye irari, kubera byabindi nyine abakurambere bacu bavuze ngo “Ingoma irakiza”. Biri muri kamere muntu ko iyo ufite ubutegetsi ushaka n’ubukire ; ariko nanone waba ufite ubukire, ukifuza n’ubutegetsi. Ubukire bugufasha kugera ku butegetsi kuko buguha uburyo bwo kwiyamamaza, kugura amajwi, ndetse byaba ngombwa ukagura intwaro, bwa butegetsi ukabufata ku ngufu. Ni yo mpamvu nk’ubu FPR mu Rwanda yashyize ijanja ku kintu cyose cyinjiza ifaranga mu gihugu kandi rikagirwa n’abambari bayo gusa. Naho perezida Yuvenali HABYARIMANA yibwiraga ko kureka n’Abatutsi bakisanzura mu kwikorera ku giti cyabo bwari uburyo bwo guteza imbere umubano mwiza hagati y’amoko yombi y’Abahutu n’ay’Abatutsi. Kandi koko ni ko byagenze mu myaka myinshi yambere y’ubutegetsi bwe, uretse ko nyuma nyine haje kuzamo kidobya y’irari ry’ubutegetsi.
Umwanzuro
Kubera ko byagaragaye ko ubutegetsi ari igishuko gikomeye, ibihugu birimo demokarasi bigira amategeko avuga manda umukuru w’igihugu adashobora kurenza : imwe, ebyiri cg. se eshatu. Inzira yo kugera ku butegetsi kandi akaba ari amatora adafifitse. No mu bihugu bigengwa n’abami, ibintu bigenda neza iyo hari ministri w’intebe utorwa n’abaturage, akaba ari we uyobora igihugu, umwami agasigara gusa ari ikimenyetso gikomeye n’umurinzi w’ubumwe bw’igihugu. Ibyo bihugu bigira kandi amategeko afasha abategetsi gutsinda igishuko cyo kwigizaho ubukire biba ibya rubanda (Lois sur les conflits d’intérêts et lois antitrust), kandi hakabaho n’inkiko zikurikirana ko ayo mategeko akurikizwa . Ubwo rero basigara ari abantu bakorera abaturage koko, aho kubanyunyuza imitsi no kubahoza ku nkeke
Ni ibyo byose abakurambere bacu bavugaga iyo bagiraga bati “Icyicaro cyiza cyivanwamo n’umwana uzi ubwenge” cg. ngo “Ikiruta byose ni ukurya duke ukoza akarenge”. Ibyo bitandukanye rwose n’ibya ya mbeba “yakurikiranye akaryoshye munsi y’urutare, ikahavana inda y’akabati”cg ya mpyisi yashyize ibuye rishyushye mu kanwa ikeka ko ari inyama. Barayibwiye ngo nimire, irasubiza ngo “mire kandi binyotsa ?”. Bayibwiye ngo icire, iti “ncire kandi ari inyama?”
Uko byamera kose, amaherezo ya Perezida Habyarimana ntakwiranye n'ibyiza yakoreye igihugu. Imana yo mucamanza w'intabera urora mu mitima imwakire kandi imuhe iruhuko ridashira.
Musemakweli Jean de Dieu
No comments:
Post a Comment