Sunday, February 15, 2015

IKIGANIRO CYA RFI KUMATEKA YA HABYARIMANA JUVENAL CYONGEYE KWEREKANA UBUGAMBANYI BWA TWAGIRAMUNGU FAUSTIN RUKOKOMA

BY NKURUNZIZA LIBERAL

Maze iminsi nkurikirana ibiganiro bya RFI Radio France Internationale mubyo umunyamakuru Allain Foka yise Les Archives d'Afrique cg se umuntu agenekereje bivuga ibyakahise muri Africa cg se ibyo mububiko bwa Afrika. Aha ngaha umunyamakuru Allain Foka avuga kubuzima bwa Habyarimana aribyo yise Portrait de Juvénal Habyarimana cg se Amateka ya Habyarimana. Muriki Kiganiro uyu munyamakuru yakoe ubushakashatsi buhagije bugizwe na za series zirenga 15 aho atambutsa ikignairo cye kuri RFI buri wagatandatu nimugoroba. 

TWAGIRAMUNGU FAUSTIN

Muriki kiganiro umunyamakuru Allain Foka abazamo abantu besnhi banyuranye kubyerekeye ubuzima bwa Habyarimana, abaye umusirikali, abaye president wu Rwanda, no kugeza kugihe yishwe na Paul Kagame kuwa 6 Mata 1994. Ikigaragara muri iki kiganiro ahanini nubugambanyi bwabantu nibihugu binyuranye kwisi byafashije FPR mukwica abanyarwanda baba abahutu cg se abatutsi. Muri iki kiganiro hagaragaramo ukuntu FPR yivangaga ninterahamwe kugirango ize guteza umutekano mukeya mugihugu yica abatutsi nyuma bikaza guharirwa ingabo za Habyarimana Juvenal ninterahmwe kandi mubyukuri byakozwe na FPR ubwabo. 

Mubihugu byagambaniye u Rwanda bigafasha abicanyi bo muri FPR nkuko abanyarwanda besnhi tubizi harimo Amerika, Ubwongereza, Ububirigi Ubuganda nabandi bangamahoro. Mubagambanyi bakuru babahutu barimo kandi bazaniye akaga abanyarwanda nuko umugabo witwa TWAGIRAMUNGU FAUSTIN RUKOKOMA akomeza kuza mubantu bagambaniye abahutu mu Rwanda ntakindi agamije uretse kuzuza igifu cye kitigeze gihaga kandi akaba azanagipfana ari umuhonga. 

TWAGIRAMUNGU FAUSTIN RUKOKOMA AGAMBANA MURI IYI NKURU

Biragaragara ko Bwana Rukokoma yarazi neza gahunda zose za FPR zo kwica Habyarimana, kwica abatutsi babagogwe, no kwica abantu bali muri oppozisiyo kugirango byitirirwe Habyarimana. Biratugaragarira neza ko Bwana Rukokoma ari mubantu bapanze kwica mugenzi we Felecien Gatabazi wagombaga kuba ministri wabakozi ba leta nimilimo kuko nawe yarafitiye ubwoba Habyarimana ko niharamuka habaye amatora batazigera batsinda Habyarimana.

Ishyaka PSD ubu riragaragaramo abagabo b’ibigango barimo Dr BIRUTA tumaze kuvugaho byinshi, ririmo kandi Dr NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene wo mu bwoko bw’abahutu akaba akomoka i Busoro mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo, ubu akaba ari perezida wa Sena nyamara kugeza magingo aya ntaragaragaza aho ahagaze kuri iri cenga rya ndumunyarwanda ariko byasa n’ibigoye ndetse bitanashoboka kwizera ko Ntawukuriryayo yazanga ndumunyarwanda. 

GATABAZI FELECIEN
Ngarutse kuri GATABAZI Felicien, niwe washinze ishyaka PSD riharanira demukarasi n’imibereho myiza y’abaturage. Muri 1994, GATABAZI yari Minisitiri akaba kandi yari umunayamabanga mukuru w’ishyaka PSD n’umuvugizi waryo. Kubatazi neza ibyurupfu rwe barimo umuntu utangaza muri SHIKAMA bavugako yishwe kuberako yashatse guhirika ubutegetsi bwa Habyarimana ariko ababizi neza yishwe kuberako atemeye umugambi wa TWAGIRAMUNGU NA KAGAME wo kwica Habyarimana nkuko FPR yarimaze kwica NDADAYE MELCHIOR.

Nyuma y’urupfu rwa Merchiol NDADAYE perezida w’u Burundi, GATABAZI Félicien yabonanye na perezida HABYARIMANA inshuro ebyiri muri hotel Urugwiro. Aha niho yiyemeje gukorana na Habyarimana ndetse naniho yatangaje amabanga yose yo kwica Habyarimana bali bamazemo iminsi bategura. Tubibutseko abari bahari mwuwo mugambi wo kwica Habyarimana harimo TWAGIRAMUNGU FAUSTIN RUKOKOMA, UWIRINGIYIMANA AGATHE, PAUL KAGAME, nabandi bakuriye FPR nka KANYAMURENGWE ALEX. Nibwo Twagiramungu abonye ko Gatabazi yiyemeje kwifatanya na Habyarimana abonako amabanga yose yayabwiye Habyarimana nibwo bapangaga umugambi wo kumwica bakabigereka kuru FAR na MRND. Ibi nibyo byicishije uwari umuyobozi wa CDR bwana BUCYANA nkuko tubisanga mukignairo cya RFI (kanda hano ucyumve birambuye). 

GATABAZI Félicien yaje kwicwa mu ijoro ry’italiki 21 rishyira italiki 22 Gashyantare 1994 atashye avuye mu nama muri Hotel Merdien ku Kacyiru i Kigali. Muri iyo nama kandi akaba yari kumwe na Faustin TWAGIRAMUNGU wo muri MDR, Frederic NZAMURAMBAHO wo muri PSD na NDASINGWA Landouard wo muri P.L. Muri iyo nama yaberaga muri Merdien Hotel Kacyiru, GATABAZI yasohotse ntawe abwiye. Ariko ibi byatunguye FPR na TWAGIRAMUNGU bari bapanze kumwica nibwo bamuhamagaraga ngo agaruke ari mu nzira agana iwe amenyeshwa ko agomba kugaruka mu nama. Ku mugoroba w’iyo taliki ya 21 Gashyantare, ahagana 20h05min imodoka ebyiri zari zihagaze iwe hafi ya discotheque de Kigali atashye indi modoka imuza inyuma bahita bamurasa amasasu menshi mu mutwe kandi yari yitwaye nta musirikari umurinda bari kumwe. 

Ariko abantu batazi ibyerekerany nubucukumbuzi mwitangazamakuru batangaje mukinyamakuru SHIKAMA ko ngo mubuhamya bafite bwerekeye kurupfu rwa Minisitiri Felicien GATABAZI bukomeza buvuga ko akimara kwicwa, Colonel Elie SAGATWA yahise ahamagara perezida HABYARIMANA Juvénal kugira ngo amumenyeshe iby’uko yapfuye. Habyarimana yahise asubize ko azi neza icyo azize. Kuri SHIKAMA ngo ibi bivugako Habyarimana ariwe wari wamwicishije ariko yiyibagije ko munkuru ye yari yatangaje ko GATABAZI yaramaze iminsi abonana na Habyarimana rwihishwa. Kumakuru twabwiwe nabababizi neza GATABAZI yicishijwe na TWAGIRAMUNGU na UWIRINGIYIMANA kuberako bari bababajwe nuko uyu mugabo yanze umugambi wo kwica Habyarimana wariwateguwe na TWAGIRAMUNGU na FPR. Ikindi nuko GATABAZI yari yababajwe nurupfu rwa Mucuti we MELCHIOR NDADAYE warumaze kwicwa na COL BIKOMAGU afatanyije nabandi batutsi benewabo bari bayobowe na PAUL KAGAME. Muri make ngubwo ubugambanyi bwa RUKOKOMA kandi ntacyerekana ko atazongera kutugambanira.

No comments:

Post a Comment