Tuesday, February 10, 2015

Amwe mu mafoto n'amateka utari uzi ya Sosena uvugwaho gukundana na Meddy (Ngabo Medard)


Sosena Aseffa umukobwa ufite amamuko mu gihugu cya Ethiopia wagaragaye mu ndirimbo ya Ngabo Medard (Meddy) yise Burinde Bucya, uyu munsi tugiye kubagezaho amwe mu mafoto y'uyu mukobwa na bimwe byamuranze mu buzima bwe.  Sosena Aseffa ni umukobwa ufite inkomoko mu gihugu cya Ethiopia gusa yamenyekanye mu Rwanda bitewe n'indirimbo yagaragayemo ya Meddy nyuma bitewe n'amagambo Meddy yagendaga yandika ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi batangiye gukeka ko aba bombi baba barinjiye mu rukundo n'ubwo Meddy we atigeze abyemeza. Mu buzima busanze Sosena Aseffa ni muntu ki? Sosena Aseffa mu mashuri ye yakurikiranye amasomo ajyanye na Biology muri univerisite yitwa "North Texas University", 

Uyu mukobwa kuva na kera yakuze akunda ibintu by'ubuganga ku buryo yari yarahize ko agomba kuzaba umuganga uvura abarwaye amenyo (Dentist) dore ko ngo n'abo mu muryango w'iwabo bose bize ibintu bijyanye n'ubuganga. Uyu mukobwa "Sosena" avuga ko abo mu muryango we n'inshuti buri gihe ahora aharanira icyabahesha ishema kuko biriye bakimara bakigomwa byinshi kugirango akomereze amashuri ye muri Universite zo muri Amerika. Uyu mukobwa rero iby'ubuganga yakurikiye byagiye bimuhira aho guhera mu mwaka wa 2010 kugeza 2013 yahawe Certificat ku bw'ibikorwa yakoze by'ubwitange ku bitaro byitwa Parkland Health and Hospital. Sosena Aseffa nyuma y'ibyo byose burya ni Umunyamideri ukomeye.  Uyu mukobwa usibye kuba abarizwa mu ishami ry'ubuganga kuri ubu amaze kwitabira ama fashion show events anyuranye kandi akomeye. Mu myaka ya 2012 ndetse na 2013 yagiye yitabira ama fashion show events akomeye nk'ayitwa Twisted tale (2013), Fashion at the Fountains (2012), African Fashion Week Dallas (2012) ndetse na Launch ya African Muzik Magazine (2013). 

Abinyujije mu muryango ahagarariye witwa ASO (African Students Organization) uyu mukobwa nawe yanateguye imurika ry'imideri ku giti cye muri Univerisite ya North Texas. Iby'urukundo hagati ya Sosena na Meddy Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy amaze gusohora amashusho y'indirimbo "Burinde Bucya" byakomeje kuvugwa na benshi ko uyu mukobwa bashobora kuba banakundana mu bisanzwe gusa bombi birinda kugira byinshi bavuga. Meddy yagiye ashimira uyu mukobwa ko yamufashije neza cyane muri aya mashusho, bitewe n'imvugo yagendaga akoresha ndetse n'amafoto menshi bari kumwe bituma abenshi batangira kwemeza ko aba bombi binjiye mu rukundo nta kabuza. Usibye na Meddy, Sosena Aseffa nawe yakomeje gushimira abanyarwanda ku bw'urukundo bamugaragarije binyuze mu mashusho y'indirimbo "

Burinde bucya" ndetse anashimira cyane Meddy yifashishije imbuga nkoranyambaga. Ibi rero byatumye abantu menshi bakomeza kwemeza badashidikanya ko Meddy n'uyu mukobwa yashimiwe n'abafana be benshi baba bari mu rukundo rukomeye. Amakuru mashya ku by'urukundo rwa Meddy na Sosena, aravuga ko noneho Meddy yemeza ko atari mu rukundo na Sosena ndetse akaba nta n'undi mukobwa bari mu rukundo nubwo bamwe mu bafana bo bemeza ko ari kata z'abahanzi badakunze kwemera ibivugwa ku by'urukundo rwabo. Ibigwi n'amateka byaranze uyu mukobwa rero tukaba tubisoreje aha. Ikibazo Gisubizwa n'abasomyi b'Inkuru: Mbese iyo ushishoje ugakurikiza ibyavuzwe n'ibyagaragaye ubona umuhanzi Ngabo Medard (Meddy) yaba ari mu rukundo na Sosena Aseffa nkuko byemezwa na benshi? Igitekerezo cyanyu gihawe ikaze!

2015 © Ukuri.Net , All Right Reserved!

No comments:

Post a Comment