BY DAVID NTWALI
Kuri tariki ya 14 z’u kwambere 2015, FPR yitwikiriye Ijoro iza kurasa no
gushimuta impunzi zo muri Kongo, ziri
ahitwa Kateku hafi ya localité BULEUSA. Aba bacengezi ba RDF baje mu camion
FUSO bakodesheje kungufu umuturage w'umukongomani ku mafaranga $100. Maze basanga
ABACUNGUZI bazirinda bari maso maze bazibuza kugera kumugambi wazo. Kubera
isoni n'ikimwaro, RDF bahise basubirayo nuburakari maze batangira kwica
inzirakarengane z’abakongomani harimo umwana w'umukobwa muto cyane witwa
KAHINDO Clarisse mwene MUHINDO Bwakiroro na Nyina KABUO bamuteye ibyuma. Ibi si
ubwambere aba bicanyi bakoze ibikorwa nkibi kuko mu myaka 20 ishize, FPR inkotanyi yaranzwe no kumena amaraso
aho inyuze hose. Bikaba ari nayo mpamvu ubu hapfuye miliyoni 8 zirimo impunzi
ndetse n’abakongomani. Bukeye bwaho MONUSCO yaje kwirebera n’amaso ibyabaye
irumirwa, umwana arashyingurwa maze
MONUSCO nayo yifatanya nabo gushyingura.
MONUSCO IKOMEJE KUGAMBANIRA IMPUNZI ZABAHUTU NGO ZITSEMBATSEMBWE |
Birababaje kubona FPR kugeza magingo aya irangwa no kwica aho inyuze hose
yica impinja ,abadamu abakecuru
n’abasaza.Nonese uyu mwana rwose yazize iki? Ikindi kibabaje ni uko MONUSCO ibi
byose yabibonye ikicecekera. Kimwe nibindi byose international community nka UN
izi ko byakozwe nka Genocide y’abahutu ya UN Mapping report kugeza nubu banze
gushyira hanze.
Ndagirango mbibutse ko hariya KATEKU ariho SADC yakiriye bwambere
intwaro za FDLR muri ya gahunda yo kurambika intwaro hasi. Ibi bikaba byerekana
ko leta ya Kigali FPR ntawe itinya ari nayo mpamvu yasuzuguye SADC ikajya
gutera iki gitero hariya KATEKU. Gusa imigambi yabo ntiyashobotse kuko
ABACUNGUZI bahora bari maso naho ubundi impunzi z’abanyarwanda zari kuhasiga
ubuzima ari nyinshi.
ABAHUTU BABANYARWANDA NABANYEKONGO BIRIRWA BAHAMBA KUBERA UBWICANYI BWA FPR |
Umwanditsi, David Ntwali
No comments:
Post a Comment