Tuesday, September 30, 2014

KIGALI: MURI GASABO ABANA 200 BATEWE INDA ICYARIMWE ABARENGA 20 BAZA GUSANGANWA ICYOREZO CYA SIDA: AYO N'AMAJYAMBERE YA FPR

Nyuma y’aho bigararagariye ko umubare w’abangavu baterwa inda zitateguwe ari munini mu Murenge wa Gikomero, Akarere ka Gasabo, amatsinda y’urubyiruko n’ababyeyi bahagurukiye kurwanya iki kibazo.

Umushinga wita ku buzima bushingiye ku mihigo (HDP : Health Development and Performance) ubifashijwemo n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikomero, bamaze gushyiraho amatsinda y’urubyiruko, azafasha mu guhindura imyumvire ku kibazo cy’abana b’abakobwa b’abangavu babyarira iwabo.

Iki kibazo gihangayikishije cyatekerejweho nyuma y’uko mu Kigo Nderabuzima cya Gikomero hagaragaye ikibazo cy’abana b’abakobwa babyarira iwabo bari hagati y’imyaka 13 na 20 y’amavuko basaga 200 mu myaka ibiri.

Abantu b’ingeri zinyuranye bo muri Gikomero bahawe amahugurwa na HDP, bahugurwa ku buzima bw’imyororokere, kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya ihohoterwa no guhabwa ubumenyi mu guhanga imishinga mito y’iterambere.

Dr Ngoie ukurikirana ibikorwa mu mushinga w’ubuzima bw’imyororokere ku rungano rw’igihe kizaza muri HDP, yavuze ko kugira ngo bashyire imbaraga mu kwigisha urubyiruko rwo mu murenge wa Gikomero byatewe n’uko basanze abaturage baho bacyugarijwe n’ubujiji, bwo ntandaro y’inda zibasiye abangavu.

Yagize ati“Umurenge wa Gikomero ni umwe mu mirenge dukoreramo ukennye cyane. Twafashe rero gahunda yo kongerera ubumenyi n’ubushobozi urubyiruko rwo muri uyu murenge ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kuko twasanze hari abana b’abakobwa benshi babyarira mu rugo. Twigisha urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14 na 24, ariko ntiduhagararira aho kuko twigisha n’abakuru, tubongerera ubumenyi kugira ngo bafashe abana babo guhitamo igikwiye.”

Mukafurere Nizane Gentille, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gikomero, yavuze ko abana b’abangavu bo muri uyu murenge bugarijwe n’inda z’indaro cyane cyane abari mu kigero cy’imyaka 13 na 20 y’amavuko. Uretse ingaruka yo kubyara ari bato, 10% basanze baranduye Virusi itera SIDA.

Kalisa Jean Sauveur, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikomero, ku kibazo cy’abakobwa babyara bakiri bato bikabatesha ishuri, yavuze ko ikibazo cy’imyumvire kiza ku isonga mu bibazo byugarije urubyiruko. Igisubizo asanga kirambye ni ubukangurambaga mu kwirinda gusama inda zitateganyijwe.

Yagize ati “Urubyiruko tugiye kurukangurira ubuzima bw’imyororokere, ntibazongere gutwara inda zitateguwe, bibuza abakobwa amahirwe yo gukomeza amashuri yabo. Turimo ingeri zitandukanye zirimo amashuri, abajyanama b’ubuzima n’abajyanama b’urungano bazadufasha muri iyo gahunda.”

Kugira ngo urubyiruko rufashwe kugera ku ntego zo kwirinda inda z’indaro, hashyizweho icyo bise “Icyumba cy’urubyiruko” kizajya gitanga ubujyanama ku bakobwa b’abangavu. Hari n’inzu mberabyombi izafasha urubyiruko kugira ubumenyi butandukanye, aho bazajya banigira imishinga yo kwiteza imbere.

Amasomo urwo rubyiruko rwahawe yarangiye bahuje insanganyamatsiko “Menya kwihesha agaciro” buri wese amenya uwo ariwe n’agaciro ke, imiterere n’imikorere y’imyanya myibarukiro, kuboneza urubyaro, kwiha intego y’ubuzima, ibyakwangiza ubuzima n’agaciro kabo, gukoresha agakingirizo, kurwanya ihohoterwa, kurwanya ibiyobyabwenge no kwihangira imishinga iciriritse yabateza imbere.

No comments:

Post a Comment