Wednesday, August 13, 2014

RWANDA:JEANNETTE KAGAME KUZASIMBURA UMUGABO WE KU MWANYA WA PEREZIDA WA REPUBLIKA


JEANNETTE KAGAME KUZASIMBURA UMUGABO WE KU MWANYA WA PEREZIDA WA REPUBLIKA


Amakuru dukesha umwe mu bakozi ba hafi ya Perezida Kagame aratumenyesha ko muri iki cyumweru habaye inama y'abantu ba hafi cyane bakorana na Perezida Kagame(Akazu) mu bayitabiriye hakaba harimo Nshuti Manasse,James Musoni,Gen James Kabarebe,Tarcisse Karugarama,Tito Rutaremara,Protais Musoni na Francois Ngarambe ikaba yarateraniye mu rugo rwa Perezida Kagame mu Kiyovu.
Muri iyo nama perezida Kagame yabasobanuriye ukuntu bimugoye cyane kuba yakomeza kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017 bityo akaba abasaba kumufasha uburyo yazakomeza kuyobora igihugu ariko bidateje induru mu gihugu no mu mahanga ndetse no mu ishyaka FPR.

Basanze bafite uburyo bwo kubikoramo bukurikira.

1.Kumusimbuza Madamu we Jeannette Kagame,gusa basanze buno buryo nubwo kuri bo ntacyo bitwaye bishobora gutuma abantu benshi ndetse harimo nabari muri FPR babibona nkaho ubutegetsi bubaye ubw'umuryango umwe kandi kuri bo bumva hari abandi babishobora.Ibi bikaba byacamo ibice FPR inkotanyi.

2.Bamwe bifuje ko babikora nko mu Burusiya maze bakazashyiraho Perezida w'igishushanyo byaba byiza abaye umutegarugori maze bakamutegeka gushyiraho Kagame yamubera minisitiri w'intebe.Akazategeka manda imwe maze Paul akazagaruka mu mwaka wa 2024 akongera akaba perezida.

3.Kureka perezida Kagame akavaho maze bakimika undi muntu uhuzagurika cyane,bakamukoresha amafuti menshi ni uko mu myaka itarenze ibiri bakamusaba ko yakwegura hanyuma bagahuruza Paul Kagame ngo naze abatabare kuko niwe ushoboye akazi.

4.Ni uguhindura itegekonshinga bagahanaguramo igihe ntarengwa perezida ategeka ndetse na mandat igakurwa ku myaka irindwi igasubira ku myaka itanu.Nubwo bino bishobora gutera intugunda mu Rwanda no mu mahanga! 

Iyo nama yarangiye yemeje ko uburyo bwa mbere aribwo bwiza ariko hakaba hagomba gufatwa ingamba zo kumenyekanisha kurushaho Madamu Jeannette Kagame mu gihugu imbere no mu mahanga ariko banerekana uburyo ariwe muntu wa hafi cyane kuri perezida Kagame bityo akaba ariwe wakomeza gahunda zatangiwe n'umugabo we kugirango zidasubira inyuma! Inama yemeje ko Prof NSHUTI MANASSE ariwe ushinzwe kuzakora umushinga w'uburyo byashirwa mu bikorwa maze ukazashikirizwa inama y'ubutaha.

Emmanuel Nkuranga
Kigali-Rwanda

No comments:

Post a Comment