Tuesday, August 26, 2014

MBESE AMASHYAKA RNC NA FDLR YABA ARAMWE MAGAYANE YAVUZE AZABOHOZA ABANYARWANDA?

By Kamuzinzi Eric

Banyarwanda, banyarwandakazi ncuti zurwanda muramahoro masa. Uyumunsi nshatse ko tuganira kukiganiro radio Ijwi rya Rubanda na Ikonderainfo bagiranye na Bwana Gen Kayumba Nyamwasa.
GEN KAYUMBA NYAMWASA
Ndimubantu bakunda gukurikirana politiki ya Rwanda nkarebera hamwe namateka yaranzwe muli politiki nyarwanda. Ariko ibyo byose nabyo nkabikorera analysis nkurikije ibyo abahanuzi babanyarwanda bagiye bavuga kera cyane mbere yuko abanyarwanda bamenya gusomaa no kwandika. Mubavugwa cyane ni Nyirabiyoro wi Karagwe ubu ibarizwa muli Tanzania ariko icyo gihe hari mugihugu cyu Rwanda. Hari na Magayane wavukaga mukarere ka Bukonya muri Prefecture ya Ruhengeri ubu ubutegetsi bwa bene Kanjogera bwahinduye bukayita Musanze ariko abanyarwanda twese tuzi neza ko ari Ruhengeri izahora ari Ruhengeri. Undi wavuzwe cyane ni Mama Domitilla w'Umunyamurenge. Hagakubitiraho nabandi batavuzwe cyane halimo Sgt Nsabagasani. 

ABAHANUZI NYARWANDA NIBYO BAVUZE KUNGOMA YA KAGAME
Ikigaragara nuko impinduka zigenda ziza mugihujgu cyu Rwanda. Ndagirango mbibutseko impanuro ziza nkuko ubuhnuzi Imana yahaga abahanuzi babayisraeli byatwaraga imyaka myinsih. Imana ikura abayahudi mugihugu cya Misiri byatwaye aba abantu imyaka 40 kugirango basubire mugihugu cyabo
INGABO YA FDLR 
kandi mubyukuri ari urugendo rwagombaga gutwara ukwezi. Nomu Rwanda rero niko byagenze kandi naniko bikigenda. Nyirabiyoro yabwiye umwami ko ingoma ye izavaho nabi kandi abahutu bakigenga nuko umwami aba yishe nyirabiyoro. Ntibyatinze uwitwa Domitilla w'umunyamurenge yabwiye abatutsi ko nubwo bahunze kandi bazasubira mugihugu cyu Rwanda. Niko byagenze abazi Mama Domitilla twavuganye bemezako yashatse no kubwira bwana Kagame urumutegereje ariko Kagame aranga. Nyuma Mama Domitilla yaguye mu Rwanda nkuko yari yarabihanuye. Umuhanuzi ukunzwe kandi Kagame ahora yikanga kandi akemera nindaguze ni Bwana Magayane. Uyu mugabo yabwiye ba Kanyarengwe uko bizabagendekera uburyo abantu bazahunga benshi ndetse abanyuze mumajyaruguru yu Rwanda bagapfa buri munsi niko byagenze. Ndetse abwira Kagame uburyo azavaho nabi kubera ko arangwa n' umururumba. Mwese murabibona uko murwanda byifashe abantu baricwa ninzara. Ibyo byose Magayane yarabivuze. Nonese uko mubona urwanda rugeze hehe?

IMPAMVU RNC NA FDLR BAGOMBA GUFATANYA KUBERA IMPAMVU ZA POLITIKI
DR RUDASINGWA THOGENE
Ntagushidikanya ko Kagame afite imbaraga kandi kumurwanya bitoroshye nkuko intambara nyinshi ziba zitoroshye. Twagombye guhera kubantu yahaye imbunda mugihugu uvanye kubasirikali, polisi, local defense, ninkeragutabara ariko nagombye kwibutsa abanyarwanda ko igice kinini cyabo
banyarwanda kiba kidashigikiye Kagame umunsi umwe bumvise ngo harumutwe ufite imbaraga wamanutse mubirunga cg se wambutse Akanyaru  aba ba Local Defense n'Inkeragutabara bose baza basanganira uwariwe wese waba aje gukuraho aka gatsiko. Ukuri nuko abana besnhi Kagame akoresha muli State Policing nabana babahutu. Abana yiciye base guhera muli za 1990s. Aba bana Kagame akoresha bose ntibakunda ubutegetsi bwa Kagame kandi bazi neza ko ababyeyi babo bishwe nubukene kubera ingoma ya Kalinga igihe cyose iyo nganiriye nabo baba bavuga bati icyaduha FDLR cg se RNC bakaza izi mbunda twazibasanganiza. Ibi byerekana ko FDLR na RNC byagombye kuba barihamwe kugirango bivune umwanzi.

INYUNGU RNC IFITE MUKWIFATANYA NA FDLR
Ntagushidikanya ko FDLR igaragara nkumutwe uharanira kwishira no kwizana kwabanyarwanda ariko abenshi arabahutu. Abahutu rero bibona muli FDLR nkumutwe wabo bajyamo baziko bisanga. Nukuvugako numukecuru rukukuri iyo umubajije ibya FDLR aravuga ati abo nabana banjye. RNC kwifatanya na FDLR byatuma abantu badakomeza kuyibona nkakagatsiko kabatutsi baba exptremist bagamije kugumya guhaka abahutu. Ariko RNC ifatanije na FDLR kwaba ari ukwikiza nibirego byinshi abahutu bahora baabrega ko RNC yashinzwe kubera ko abatutsi barimo gusahuranwa ko ariko ideology ya RNC ariyayindi yo kwica abahutu bagashigikira ingoma ntutsi iriho mu Rwanda. Gufatanya kwa RNC kwaba kubaye intandaro ya democracy twese twifuza mu Rwanda aho abahutu nabatutsi barwanya umwanzi wabo icyarimwe. Ikibazo cyabahutu nabatutsi cyaba gishize kuko nabatutsi besnhi banga gushigikira FDLR kuko babona ko ari umutwe wabahutu waba ugarutse kubatsembatsemba babona ko bafite ijambo mwibohoza ryigihug. Erega abesnhi mubantu bifuza u Rwanda rwabose. RNC kwifatanya na FDLR byazanayorohera mugusobanura ubwicanyi Kayumba nagatsiko ke baregwa bakoreye inzirakarengane zabahutu mu Rwanda no muli Congo. ntagushidikanya ko byatanga insinzi yabanyarwanda.

INYUNGU FDLR IFITE MUGUFATANYA NA RNC
Nkuko nabivuze haruguru FDLR ifite abantu benshi bayikurikira muli ideology yayo ariko
ABAYOBOZI BA FDLR MULI DRC
ntamahanga ifite ayuva kuko FPR igenda iyirega kuba yarishe abatutsi muli genocide anaribyo biyihejeje hanze imyaka 20 yose. Ntagushidikanya ko FDLR ibonye ingufu za gisirikali abanyarwanda besnshi cyane urubyiruko rwabahutu bose bayita inyuma bakayirwanira inkundura. Ariko ikibazo abesnhi mumahanga bayobona ko iba igamije gutsembatsemba abatutsi analibyo Kigali iyirega. Mubyukuri rero FDLR ifatanije na RNC abesnhi tubona nkishyaka ryabatutsi batavuga rumwe na FPR byayifasha cyane kuko Kagame yaba atabonye uburyo ayirega ko ije kwica abatutsi kandi RNC ili muruwo mutwe. FDLR igomba guha RNC imyanya yubuyobozi kugirango muli decision zifashwe RNC nayo ibe izilimo kugirango birengere inyungu zabatutsi. ibibyaha ingufu nyinshi uyu mutwe kandi bigatuma abesnhi murubyiruko rufite intwaro ruza rwisanga muli COALITION. 

Narangiza iyinyandiko nsaba abantu bo muli RNC kubitekerezaho koko niba bashaka gukuraho amakimbirane mubanyarwanda no gukuraho ingoma ya FPR hakaza democracy mu Rwanda nuko RNC igomba kureka ibintu byokwishira hejuru maze ikemera igafatanya na FDLR. Niba ataribyo twe dukomeza kubonamo RNC bwa bwishongozi bwabatutsi basanganywe bumva ko aribo babona ikibazo cyabanyarwanda neza kurusha abahutu. Ikindi RNC igomba kumenya nuko ntagihe nakimwe RNC izinjira urwanda idafite imfashanyo mubanyapolitiki ningabo zigizwe nabahutu. Na FDLR igomba kumenyako ukwishirahejuru ngo ntibafatanya na RNC kuberako batwishe umusubizo muli Congo na songamana muli Ruhengeri na Gisenyi ibyo ntacyo bikivuze muli politiki there is no permanent enemy. Kandi nkurikije ikiganiro Bwana Kayumba yatanze kwitahuka nikondera nuko yamaze kwemera amakosa yakoze cg se yakoreshejwe akiri muli FPR kandi koko iyo uli umusirikari burigihe wumvira umukuru wigihug kuko consititution imuha uburenganzira bwo kukumanika wanze kumwumvira. 

MAGAYANE ATI UMUNSI UBWATSI BWAMAJYEPFO NAMAJYARUGURU BWAHUYE IGIHURU KIZABYARA IGIHUNYIRA. UYU USHOBORA KUBA ARUMUNSI FDLR NA RNC BEMEYE GUSHIRA IMBARAGA ZABO HAMWE. Abahutu nabatutsi bagomba kurenga ibyabaye bagashakira hamwe umuti wikibazo cyu Rwanda uzaboneka aruko Kagame nagatsiko ke kavugijwe amahiri. Ikigaragara cyo nuko Kagame agiye guhindura consititution kandi akaba yiteguye kurwana solution twese baba abahutu cg se abatutsi bamurwanya dufite nimwe. Nugushira hamwe kandi ndabona Kagame azafatirwa mumiringoti ya Jali nkuko Col. Gaddafi nawe yakuwe muri Ruhurura. 



No comments:

Post a Comment