Saturday, June 10, 2017

IGIFU CYABAHUTU CYATUMYE BWANA NDUHUNGIREHE NA NDENGERA BIBAGIRWA URWO FPR YISHE BARUMUNA BABO

Ntabwo Turirirwa tujya mumakuru menshi abenshi bazi uko Bwana Nduhungirehe na Alain Patrick Ndengera birirwaga bavuma FPR ariko ubu nibo birirwa bayikora munnyo

Nyakwigendera René Claude (Imana imuhe iruhuko ridashira)
Mu iri iyi minsi y’icyunamo cya 2016 abanyarwanda benshi bomu nzego zitandukanye barafunzwe bashinjwa icyaha ngo cyo gupfobya Genocide harimo ngo n’ingengabitekerezo yayo. Ariko tubibutseko abesnhi mubafunzwe cg se hafi yabose murabo bafunzwe arabahutu. Muruki cyunamo cyuyu mwaka ho byabaye akarusho kuko aho abanhutu bamariye kugenda bakanguka bagasanga iyi ngoma yabatutsi ibagejeje kubuce barushejeho kuyiyahuraho. Ibyo bikaba byatumye Abatutsi ba FPR bafunga inzirakarengane nyinshi zabahutu. Mumibare yatanzwe n’abantu bari mu buyobozi batandukanye ivuga ko abafashwe barenga 120 bose babahutu kandi besnhi bakomoka mucyahoze Gitarama na Butare babaziza ko babwije FPR ukuri ko yitwaza ingirwa genocide muguhohotera abahutu. 
René Claude
Mu gihe ariko mu Rwanda abandi bafungwaga umusubizo ndetse batemerewe no guhumeka ngo hato badakoma rutenderi bagatabwa mu mumunyururu aabtutsi bita Mabuso hano mugihugu cy Ububirigi na Canada zimwe muntore za FPR bakomeje kwibuka ababo kumugaragaro bishwe na FPR ariko abari murwanda ntibashobora kwibuka ababo FPR yishe umusubizo. Murizo nkunda rubyino zibutse abazo FPR yishe harimo  Bwana Ambassaderi NDUHUNGIREHE Mu mpaka zigibwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga iyo hagize uvuga ko hari abahutu bishwe na FPR, igisubizo gikunze gutangwa n’abatutsi b’abahezanguni n’abahutu b’abakombambehe cyangwa b’abarenzamase (wagira ngo bose bakigishirijwe hamwe) ni uko ngo abahutu bapfuye (harimo abana, impinja, abakecuru, abasaza, ibimuga, impumyi, abagore, abarwayi, abasazi, ibiragi….) ngo bose bishwe ngo mu rwego rwo guhagarika Genocide babasanze bica abatutsi!
Umuntu aha akaba yakwibaza niba Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na Bwana Alain Patrick Ndengera nabo bemera ko abavandimwe babo Janvier Jean Cyriaque Nduhungirehena na René Claude Nzaramba (Imana ibahe iruhuko ridashira) nabo bishwe babasanze bica abatutsi nk’uko umurongo wa Leta bakorera ushaka ko bivugwa.
Nk’uko amakuru The Rwandan yashoboye kubona abivuga ni uko abo basore bishwe n’abasirikare ba FPR babigambiriye kandi igihe bicwaga nta n’umwe muri bo wari ufite intwaro nta n’uwari umaze kwica umuntu cyangwa ngo abe yari hafi y’ahari hamaze kwicirwa umuntu.
Bwana Alain Patrick Ndengera mu buhamya ubwe yitangiye ku rubuga DHR avuga ko igihe umuvandimwe we yicwa nawe yarusimbutse ndetse ngo icyo gihe si umuvandimwe we wishwe gusa kuko hishwe n’abandi baturanyi benshi aho bari batuye ku Kacyiru mu mazu ya Caisse Sociale du Rwanda.
Nyakwigendera Janvier  ni ikimenyetso cy'uko Imana ijya gutwara igahera ku beza ku mutuma
Nyakwigendera Janvier ni ikimenyetso cy’uko Imana ijya gutwara igahera ku beza ku mutuma
Mu magambo ye Bwana Ndengera aragira ati:
” Tariki ya 13 Mata 1994 mu gitondo, twari turangije irondo twiteguye kujya kuryama muri ako kanya tubona abasirikare benshi ba FPR baje biruka bateye ikigo cya Gendarmerie ku Kacyiru. Uwari ubayoboye we yasigaye inyuma aratwegera adusaba kutagira aho tujya. Asubiramo ko ariburase unyeganyega wese. Yitonze yatangiye kurasa ahamya umutwe wa buri wese amwegereye. Njyewe isasu ryanciye iruhande rw’umutwe rivugiriza ngwa mu mirambo. Ku bantu 12 twari kumwe, uretse njyewe n’uwitwa Safari Nyandwi nitwe twarusimbutse. Nari kumwe n’abantu twari duturanye nka Mohamoud Rahamatar, Karangwa, Iréné Kayibanda, Safari Eugène (Kisedeki), Claude (murumuna wanjye), Kagina n’abandi. Ku bw’amahirwe benshi bari bamaze gutaha naho ubundi hari kugwa benshi. Navuga abari bamaze kugenda nka Ambasaderi Bizimana Jean Pierre, Procureur Mutashya, Ngenzi, Pierre Ntivunwa, n’abandi…  Muri make muri iryo rondo twari abahutu n’abatutsi. Umusirikare wa FPR waturashe ntabwo yashoboraga kutwitiranya n’interahamwe kuko nta ntwaro, nta n’imyenda cyangwa amakarita by’interahamwe byaturangwagaho. Muri make abasirikare ba FPR bicaga umuntu wese bahuye nawe batitaye kureba. Ndekeka ko ari mu buryo nk’ubu Janvier Nduhungirehe (murumuna wa Ambasaderi Olivier Nduhungirehe) nawe yitwabye Imana. Navuga ko abantu benshi bagiye bicwa muri ubu buryo.”
Tugarutse kuri murumuna wa Ambasaderi Nduhungirehe, Nyakwigendera Janvier Jean-Cyriaque Nduhungirehe, wishwe afite imyaka 17 kw’itariki ya 15 Mata 1994 n’umusirikare wa RPF, wamurasiye mu marembo y’iwabo ku Kicukiro. Yavuye aho yari ari asubira iwabo, kuko yumvaga urusaku rw’amasasu rwagendaga rubegera, ariko atazi neza aho ayo masasu yaturukaga cyangwa yerekeza. Janvier yagize ibyago kuko ahubwo yagiye ayasanga ubwo yirukankaga metero 50 zari hagati y’aho yari ari n’urugo rw’iwabo. Yabaye agikanda kuri sonnette y’amarembo, nyina wari mu nzu asohoka yiruka aje kumukingurira kuko yahise yumva ko ari umuhungu we uje ahunga ayo masasu yari amaze kuvugira hafi aho. Aho yari mu gipangu, nibwo nyina yumvaga umwe mu basirikara ba FPR abwira undi ati : « Mwice Gatabazi » akaba ari nako izina ry’uwamwishe rizwi kuko yahise amurasa amasasu abiri, rimwe mu kwaha irindi mu musaya. Kubera ko bari bumvise ko abantu bagendagenda mu gipangu, abo basirikire b’inkotanyi bahise bahatera grenade ntiyagira uwo ifata ariko isakambura inzu yo kwa Nduhungirehe. Nyina yahise aryama hasi yumvise grenade ituritse. Muri uko gushyira umusaya hasi, nibwo yabonye bucura bwe arambaraye ku butaka, umwuka wamushizemo. Janvier yashyinguwe iwabo muri busitani.
Mu gusoza umuntu akaba yakwibaza ati: Niba Ambasaderi Nduhungirehe na Bwana Alain Patrick Ndengera bashobora kwibuka abavandimwe babo bishwe na FPR ntibabibazwe cyangwa ngo babifungirwe bashinjwa ingengabitekerezo ya Genocide cyangwa gupfobya Genocide, kuki mu Rwanda hari abagifungirwa ko bavuze gusa ngo abahutu barapfuye cyangwa kuki batibukwa kandi hari ababo bishwe barasiwe mu isoko cyangwa batumiwe mu manama?
Tuvuge se ko izi ntore za FPR zo zahawe uruhushya rwihariye rwo kwibuka abandi bahutu biciwe na FPR badafite? Uku kwibuka aba bagabo batinyuka kugukora batuye ku butaka bw’u Rwanda?
Igitangaje kurushaho ni ingufu nyinshi Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yashyize mu kurwanya abanyarwanda batuye mu Bubiligi igihe bari mu bikorwa byo kwibuka ababo n’abandi banyarwanda bose bishwe muri kiriya gihe, umuntu akibaza niba Bwana Ambasaderi Nduhungirehe atamaze kwandura ya ndwara ifitwe na bamwe mu banyarwanda bumva ko abahutu badafite uburenganzira bwo kwibuka ahubwo bagomba guhatirwa kwibuka gusa abatutsi bapfuye nta guhigima

1 comment: