Saturday, June 10, 2017

AHO KWICWA KUBERAKO UGURISHA IMINEKE KUMUHANDA WIGIHUGU CYAWE WAGOMBYE KWICWA UKURAHO INGOMA YIGITUGU

Muri Tunisiya umuntu yaritwitse abantu bajya mumuhanda bakuraho umunyagitugu warubamereye nabi. Murwanda FPR ningoma yagatsiko ka bene Kanjogera iratwica ngo kuko ducuruza imineke kumuhanda tukarira tukihanagura. Nonese urupfu ruruta uru nuruhe koko.
"  Kimwe mu byihutirwa bigomba gukorerwa uriya mubyeyi w'umukene wishwe azize akarengane ni ukumushyingura mu cyubahiro ndetse no gushyira hamwe amasengesho yacu, ku banyarwanda aho turi hose,tukamusabirandetse tukanasabira n’abamwishe kuko batazi icyo bakora"
Uyu mubyeyi Tewodoziya Uwamahoro  yiciwe mu isoko rya Nyabugogo azira ko yacuruzaga imineke ku gataro, kugira ngo arebe ko yaramuka ndetse aramure n'umuryango we. Muri make twavuga ko abashinzwe umutekano bamujije kuba yari umukene ucuruza ku gataro, mu bo bita “abazunguzayi.

Urupfu rw'uyu mubyeyi rero rwababaje abanyarwanda benshi.  Bivugwa ko atari ubwa mbere abanyarwanda birwanaho kuri buriya buryo bicwa n’abashinzwe umutekano. Ariko ibyabaye kuri uriya mubyeyi byo ni agahomamunwa, ndetse bikaba byateye abanyarwanda benshi kwibaza.  
Gusa icyo umuntu yavuga ni uko iterambere atari ukurimbura abakene ahubwo ari ukurimbura ubukene n’ikibutera.

Ni ubwo gucuruza ku gatebo bitemewe n’amategeko y’i Rwanda, ntabwo ubikoze agomba guhanishwa igihano cy’urupfu.  Abategetsi bo hejuru bo bavuga ko batategetse abashinzwe umutekano  kwica uriya mubyeyi. Umuntu yakwibaza uwaba yarabibategetse!!
Birazwi nanone ariko ko abashinzwe umutekano bakunda kwihanira bakoresheje inkoni. Ese uyu muco mubi ni nde wawubatoje? Ese ntabwo abashinzwe umutekano bazi ko habaho ubucamanza? Bityo ko batagomba kwihanira uko babyumva n’uko bashatse. Ese abashinzwe umutekano nka bariya bica bigishijwe ko ikiremwamuntu kigomba kubahirizwa?  Ese ubuyobozi bwo hejuru buzi ko abashinzwe umutekano bakora mwene buriya buryo babutesha agaciro?

UWAMAHORO TEWODOZIYA azabe ikimenyetso cy’uko abakene batagomba kurenganywa n’uwo ari we wese.   Mu byihutirwa bigomba gukorerwa uriya mubyeyi wishwe azira ubukene ni  ugushyingurwa mu cyubahiro ndetse no guhuza amasengesho ku banyarwanda twese.  Tukamusabira ndetse tukanasabira n’abamwishe kuko batazi icyo bakora. Ikindi ni uko umuryango we ugomba  gushyikirwa ku buryo butandukanye na buri wese ubishoboye.  
Abanyarwanda bazwiho gutabara. Uburyo bwiza bwo kuzirikana uriya mubyeyi wazize akarengane ni  ukwifatanya n’umuryango we.

No comments:

Post a Comment