Thursday, July 14, 2016

IKINYOMA CYA RUKOKOMA NABAMBARI BE KIRAKOMEJE HIRYA NO HINO KWISI: ESE UMUKMBWE RUKOKOMA N UMWAMBARI WE RWAKA THEOBALD BATUNZWE NA WELIFEYA (WELFARE) IHABWA ABAKENE MUMAHANGA BAGIRA UMUTWE URWANYA KAGAME KOKO?

By KURATUYIRAMYE EGIDE
COL HABYALIMANA EMMANUEL MUKARU


Haramakuru amaze iminsi akwirakwizwa yumutwe wigomoye kuri FDLR ngo ubu ukaba uhagarariwe na Muzehe Twagiramungu Faustin na Muzehe Rwaka Theobald. Aba bose bakaba bazwi neza kuba ari abahutu bimikaje inda bagata isoni inyuma. Ubwambere bicishije abanyarwanda batagira ingano mu Rwanda bafata igihugu bagiha Abatutsi ngo bazabagabire umwanya wa ministiri wintebe nuwa ministri w ubutegetsi bwigihugu namagereza. ntibyatinze ubwo urwanda bararuterura barujyana ku mulindi ngo balimo barahima Habyarimana Juvenal nabakiga bali bamaze imyaka 20 kungoma. Bene kanjogera bageze mugihugu ntibatindiganyije uwitwa Rukokoma nuruhare nkurwa Ngarama aba ararorongotanye no muburayi ngo Ba!. Uwitwa Rwaka nakandi gatsiko ko kwa Rukokoma akenshi kagizwe nabahutu bindanini bari bibumbiye mumiryango yamaduka ngo yubahiriza uburemwa bwa muntu yirirwaga abunga inyuma ya Desforges ngo ngaho Habyarimana arica abatutsi ubwo nabo baba bavuye mugihugu ari Kibuno mpa amaguru. Bagize amahirwe baba baruhukiye US, Abandi Canada. Aabenshi mwaba bagambanyi bageze iyo hanze byarabayobeye. Abandi bari bagifite ubwonko bukora babonye uburyo basubira mwishuri kuberako bari barandikiye abazungu amaraporo menshi yo kugurisha u Rwanda ibyo byabahesheje ubuhungiro mwibyo bihugu birukankiyemo. Abandi bari bamaze gusaza nka Twagiramungu na Rwaka ntakandi kazi bari kubona uretse ako gukora munganda zibumba amatafari cg se zitunganya inyama zo mubikombe ahanini ziba zilimo imitubu, ibikeri, ndetse ninjereri. Aho niho Rwaka yabonye akazi ariko nkuko abamuzi neza babitubwiye yakubise amaraundi abiri murizo nganda akagongo kaba karagudutse. Araza yicara murugo akirirwa atikura asenyera abaturage amazu kubera kubara inkuru cyane nkabagore. Kubera ubusaza ubwo leta yo mugihugu yahungiyemo iba umushize kukintu abanyarwanda bahungiye hanze bita WELUFERI (Welfare). Nukuvuga amafranga ahabwa abantu bingwizamuronko badashobora kubona akazi kubera uburwayi cg ubusaza. Ntakindi aya mafranga amaze uretse kuyanywamo ka Plisner. Ako nakabyeri kameze nka Mutzig yahano mu Rwanda. Mubyukuri Bwana Rwaka na Twagiramungu ntakintu kintu gifatika bagira cyafasha abanyarwanda. Ukuntu bisurira bakinukiriza rero ngo bayoboye FDLR byo ntamuntu wabyemera kuko kuyobora umutwe wingabo bisaba imbaraga, urukundo, ndetse nubushobozi. Muribyo byose nkuko tumaze kubisobanura ntanumwe ubufite. Kuvuga rero ngo bafite CNRED iyo izapfa urupfu nkurwa RUD yundi musinzi bitaga Kanyamibwa niba anakibaho simbizi kuko ntamakuru ye duheruka gusoma. Nawe yafashe abana binzirakarengane abatesha FDLR abajyana kuba abamayimayi. Uko byagenze mwese murabizi. Iyo niyo ndwara yabahutu kuva na kera kose. 

Muminsi ishize rero harikindi kimanuka cyari cyahawe amafranga wa WELUFERI iyo muburayi nuko mu mpera z’icyumweru uwitwa Emmanuel Hakizimana uzwi mu bambari bakomeye ba Rukokoma na Rwaka aba ashize nzira no mugihugu cya Mozambique ati mwari muzi se nikindi. Twashinze umutwe urwanya Kagame. Nyabuneka mwekujya mukomeza gutera iseseme rwose. Icyo nabasaba rwose mwiyicarire iyo muburayi murye WELUFERI muhe impunzi zabanyarwanda cyane izabahutu amahoro. Mwegukomeza kuziteranya na Paul Kagame kuko nimwebwe mutuma aza kuzihiga. Iyaba mwarazihoreye zikituriza mubihugu zahungiyemo nyuma yuko mutanga igihugu cyabase nabasekuruza ubu ziba zarihingiye ibigoro zigatura zigatunganirwa. Ariko abantu nka Twagiramungu, Rwaka nuyu ngo ni Hakizimana bamara guhaga za SASOJO bati yampayika twashinze umutwe urwanya Kagame. Mwaroshye abana babanyarwanda nimusabe inema yo kudakomeza kwanduranya kandi musaziye kugasi.

Uyu mugabo rero ugenda asabiriza amafranga nyabuneka banyarwanda ndabinginze ntihazagire umuntu uha nurupfusha umuntu wese avugako atumwe na Twagiramungu. Uyu musaza ntahaga kandi ntanashimira. Yatwonse imitsi kuva kera ubu nimumureke Ububirigi yahaye u Rwanda rurimo kumuha WELUFERI. Niba ushaka gufasha urugamba rwo kuducura ukaba ufite amafranga uzarebe muri benewacu bimpunzi abana batagira kivurira ubajyane kwishuri ubigishe amateka yu Rwanda nimpamvu twaruvuyemo nababigizemo uruha kugirango abatutsi 14% birukane intumbi zabahutu zirenga 80% banabaheze hanze imyaka irenga 30. Ubwo uzaba uranye urugamba rwawe nitugira amahirwe bene Rukokoma nibafatwa numusonga kubera izubusaza nubujyahabi tuzaba tubakize intambara yo kuducura tuzayirwanira twebwe uwbwacu tutagifite kidobya Rukokoma. 

Kimwe na RUKOKOMA, GASANA ANASTASE, RWAKA THEOBALD, EMMANUEL HABYALIMA MUKARU, RUDASINGWA NA KAYUMBA NYAMWASA, nabandi bose bakoranye na FPR uyu HAKIZIMANA nawe numuteka mutwe wadutse nimujya mumubona mujye mwihagurukira mwigendere kuko abantu nkaba tubahaze. Uraruzi iyaba arinka Dr. MURAYI wari warashinze iradio IMPALA yumvikanaga ikigali kumirongo ya ondes courtes abantu bose bakayumva. uyuwe wamutegera amatwi kuko haribyinshi yabashije kugeraho ariko umuntu nkuyu wambaye amakoti nkayabantu bavuye gupakasa za TORORO ho muli yuganda nawe wakoresha ijisho ukareba koko umuntu ushaka kurwana intambara yo kuducura. 

Nkuko byamaze kwandikwa no mubindi binyamakuru byo hirya nohino bihuza abanyarwanda uyu mugabo bishobora kuba ngo ari numutekamutwe wigitangaza kuko ngo usibye uwaba adashishoza nta kuntu Amerika yakwemerera umuntu gutera itamuhaye radio z’itumanaho n’intwaro kuburyo agomba kujya gushushubikanya abantu muri Mozambike ngo nibamuhe amafaranga igitaraganya, akagomba no kubaha amabanga akomeye ya gisirikare nko kubabwira igihe azaterera kugirango bikore mu mufuka badatekereje. Ikindi ntawe uyobowe ibyo Amerika irimo gushaka gukora mu Burundi ku buryo kubeshyera Guverinoma y’u Burundi ngo iri mu bikorwa byo gushaka gutera u Rwanda ikoranye n’Amerika ari ikinyoma kidakwiye kwihanganirwa, tutiyibagije rero no kuvuga ko Amerika n’u Burusiya byananiwe kumvikana kuri Syria ariko bikaba byarahujwe na Rukokoma, Rwaka na Wilson ngo bayifashe gusenya FPR nk’aho hari uyobewe ko kugeza uyu munsi FPR ikiri umushinga wa Amerika kuva hasi kugera hejuru.

Nyabuneka mpunzi zabahutu aho muri hose muri iyi Afrika nahano mu Rwanda mureke twamagane Twagiramungu nabambari be nkuko twabibabwiye ntambaraga namba uretse gutera u Rwanda ntanamatike yindege baba bagira yo kubavana nko mububiri abajyana za Canada kandi itike ari amadolari 1200 gusa. None se udashoboye kwigurira itiki yindege azabona ayo kugura intwaro ate. None se amerika ko muyizi na clintoni akaba akiriho bakuraho amaboko Kagame bate. Niba mudashaka kujya munashigikira na FDLR mwikurikirranire ibikorwa byanyu aho muri hano mubuhiungiro bwa Africa ntimukemerere abatekamutwe biburayi kubicira gahunda. Ibi bitekerezo bicurikiranye rero ntahandi biganisha, usibye gushaka kubiba akavuyo mu barwanya ubutegetsi bwa Kigali, no kureba uko babeshyera u Burundi ngo buri mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, mu gihe raporo zose zisohoka muri iki gihe zemeza ko Kigali ariyo irimo yitegura gutera u Burundi ikoresheje impunzi z’abarundi ziri mu Rwanda, n’ibikoresho bya ba mpatsibihugu nka Gen Niyombare n’abandi bagambanyi bose biyimeje kumena amaraso mu karere kugirango Amerika igire Kagame umwami w’abami mu karere kose k’ibiyaga bigari.

Mu by’ukuri kuba abayobozi n’abayoboke ba CNRD ya Rukokoma bashobora kujya kurimanganya ngo babone amafaranga birumvikana kuko politiki yabo nta kindi ishingiyeho usibye inda nini. Ikibabaje kandi giteye isesemi n’ukuba umuntu nka Emmanuel Hakizimana yatinyuka kongera kwiyitirira FDLR kugirango abone amaronko kandi inshuro zose yagiye agerageza kuyisenya bitaramuhiriye. Aha twabibutsa ko uyu mugabo yirukanywe muri FDLR bimaze kugaragara ko yagize uruhare mu igumuka ry’abitwa ba Mahoro naryo ryarangiye bose bari mu kagozi i Kigali naho Emmanuel yisubiriye i Burayi. Nizere ko Lt Col Barnabe Sinayobye na Col. Wilson Irategeka bo biteganyirije indi nzira itari iya Mutobo, kuko ababayobotse bo biragaragara aho ibyabo bishya bishyira. Hari namakuru ko Twagiramungu ashobora kuba yaramaze kwemererwa umwanya na Kigali binyuze mumushinga bita Enough Project iyi organization ikaba ariyo iteza akaduruvayu mu karere. 

Icyo twasaba abanyarwanda muri iyi minsi ni ukwitondera abantu bakomeza kwiyitirira FDLR mu itekamutwe rigamije gusenya. Ubwo Wilson n’amashumi ye bakurikizaga amabwiriza ya sebuja Rukokoma bakagerageza kwica abayobozi ba FDLR ngo bayiyitirire nibarangiza bayirohe inyuma ya Rukokoma bikabananira noneho bagahitamo kwiyita CNRD, bavugishijwe menshi arimo ko n’izina FDLR ngo ryavumwe rikaba rigomba guhanagurwa mu mateka. None se ko bavuye muri FDLR balimo kuyitirira bate kandi baravuzeko abayobozi bayo ntakintu bagezeho. Umuntu rero yakwibaza impamvu abambari ba CNRD bafite isoni zo kuvuga ibyo barimo n’ishyaka baherereyemo ahubwo bakihisha inyuma y’izina bavuga ko ridakwiye. Aho ntibaba bamaze kwumva ko rubanda itazigera ijya inyuma y’abagambanyi kandi izi neza ko ari yo mucunguzi nyawe. Tubitege amaso.

Umusomyi wa KEP Maputo, Mozambique

No comments:

Post a Comment