Monday, June 20, 2016

ESE UMUHUTU UTUYE MUMUTARA WA NYAGATARE AFASHWE ATE NINGOMA NTUTSI


Mu Karere ka Nyagatare umurenge wa Matimba akagari ka Kagitumba haravugwa ikibazo gikomeye kivangura no kwibasira abantu bose ngo batahavukiye ndetse ngo batanahafite amazu yabo bwite cyangwa amasambu yabo bwite.
IKARITA YEREKANA UKO UBUKENE BUMEZE MU RWANDA
Amakuru atugeraho tugikurikirana nuko kuwa gatanu tariki ya 17 Kamena 2016 ,umuyobozi w’akagali ka Kagitumba Mme Mukarugwiza Olive (tel 0788808335) yakoresheje inama abaturage bose b’akagali akababwira ko ngo bafite amabwiriza ava ku karere ka Nyagatare ko ngo nta mwimukira bashaka muri ako karere, ko umuntu wese utahakomoka agomba guhita ahambira utwangushye agasubira iwabo vuba na bwangu akaba ariho ajya gutura no kuba. Uwo muyobozi ngo yanababwiye ko kugirango ibyo bigerweho umuntu wese udakomoka muri ako karere batazongera no kumuha ikarita y`ubwisungane mu kwivuza!
UYU AMAZE GUSENYERWA NA FPR IMUBWIRAKO AGOMBA GUSUBIRA IYO YAKOMOTSE KUKO
NYAGATARE NGO NIGIHUGU CYABATUTSI NTAKUNTU ABAHUTU BAHABA
Aya makuru kandi atubwira ko ngo abaturage bakimara kubwirwa ubwo butumwa buvangura bunibasira abataravukiye, mu bari bitabiriye inama harimo uwatinyutse abaza gitifu ati” Nyakubahwa muyobozi ko mutubwiye ko mudashaka umuntu uba muri kano karere atahavuka kandi nyamara buri mu nyarwanda yemerewe kuba mu gihugu cye ahariho hose ubwo abo bantu badakomoka hano si ukubahohotera?” Uyu muyobozi ngo yaramubwiye ati ibyo mbambwiye ni amabwiriza nahawe n’ubuyobozi bunkuriye ubwo rero agomba kubahirizwa gutyo!
UMURYANGO WUMUHUTU UTUYE MATIMBA ZA NYAGATARE. YAKOMOTSE ZA KIBUYE AGIYE GUSHAKA
ISAMBU YABONYE MURI 1993. NYUMA ABATUTSI BAVUYE UGANDA BARAYIMWAMBURA
UBU ABAHO ATUNZWE NO GUKORERA ABANDI
Ibi bintu niba koko ari ukuri biragoye kubyumva ariko kandi biranoroshye kuko muri aka karere ka Nyagatare si ubwa mbere kaba kibasiye abatagakomokamo kuko no mumyaka ishize muribuka ko hari imiryango ijana yasenyewe amazu  igitaraganya kandi bihagarikiwe n`abayobozi bakuru b`akarere ka Nyagatare kandi abasenyewe bari banafite ibyangombwa bya burundu by`ubutaka bari banatuyeho,ibi rero si igitangaza! Hari nabo muganira bakubwira ibyaho watangira kubahakanya uti ibi ntibyabaho muri kino gihugu barangiza bakakubwira bati weho uravuga ibyo utazi, muri Nyagatare si mu Rwanda, ujye utinya ahantu bakubita umuntu ku manywa y`ihangu kugeza bamwishe kandi ntihagire inkurikizi !
UYU MUBYEYI YAJE HANO KAGITUMBA NUMUGABO WE MURI ZA 1980. AGURA HECTARI ESHATU
ARAHINGA ARATUNGANIRWA ABATUTSI BAVUYE UGANDA BISHE UMUGABO WE NAWE BAMWAMBURA ISAMBU. KUGEZA UBU ABAHO MAPFUBYI.
Gusa reka twizere ko niba koko gitifu yarabivuze mu nama ,ko wenda byaba byari ukwiganirira,kuko ntibyumvikana nubwo bitanatangaje kumva ibintu nk`ibi mu Rwanda kuko amategeko akenshi uko yanditse n`ibikorwa hari igihe ubona ntaho bihuriye.

No comments:

Post a Comment