By Kagabo Hakizimana
Mu nyandiko yitwa "L’élection de la Miss Rwanda a réveillé les vieux démons (ethniques). Umuntu agenekereje yavugako umutwe w'iyi nyandiko ugira uti: "Irushanwa rya Nyampinga w'Urwanda 2015 ryabyukije Abazimu ba Kera b'Amoko mu Rwanda." Iyi nyandiko ikaba yaranditswe na Bwana Faustin Kabanza. Ikaba yarasohotse mu Kinyamakuru Umunyarwanda (The Rwandan, Le Rwandais) cyo kuwa 2/3/2015. Nanejejwe n'ubushunguzi bukubiye mw'iyi nyandiko, naniyo mpamvu ngize nti reka ngire icyo nyivugaho. Ndaza kugerageza kuburyo nshoboye bwose nkurikije ubwenge naba mfite murulimi rw'igifransa kgo ntaza gutandukira sinjyane na nyiri ubwite. Icyakoze hashize imyaka irenga 17 ntavuga urulimi rw'Igifransa ninza gukosa mbaye niseguye ngo nze kubabarirwa.
Faustin Kabanza. |
Ndi mubantu baje gusoma amakuru menshi kuraya marushanwa ya Nyampinga hano mu Rwanda kuko yanaberaga hafi yaho ntuye. Nakurikiranye uburiganya bwinshi bwayabayemo kandi nkabandi banyarwanda bentungurwa nukuntu amatora ya Nyampinga hakoresheje ikoranabuhanga rya internet yaranzwe n'ibibazo byinshi. Ibyo ntawabisubiramo kuko burya ngo uwavuga amatarire y'inzuki nt'iyarya ubuki. Naje no gukurikirana ukuntu ibinyamakuru by'Ibugande byahise bitangaza amavu namavuko y'umukobwa warumaze gutsinda amarushanwa ya Nyampinda 2015. Nanakurikiranye ukuntu ababyeyi ba Nyampinga Doriane Kundwa baje kunyomoza iby'ibinyamakuru bya Uganda bakemezako Doriane ari umunyarwanda wuzuye. Abaswahili baravuga bati ni Munyarwanda mezalendo harisi. Abanyarwanda bo turavuga tuti ni kavukire.
Ibyo byarashize ariko bizibukwa mumateka yu Rwanda imyaka myinshi izaza naniyo mpamvu tulimo gufata umwanya tugakomeza kubyandikaho. Kuko ntayirindi rushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda ryazanye impaka kurusha iringiri dusoje. Kuri njye nabibonyemo ibintu bibili byingenzi. Icyambere nuko bigaragarako abanyarwanda besnhi bamaze kumenyera gushakira amakuru kumbuga nkoranyambaga (social media). Icyakabiri nuko binyereka ko abanyarwanda cyane cyane urubyiruko rurambiwe akarengane karangwa hano mu Rwanda cyane cyane kajyanye n'ibintu by'amoko hagati y'Abahutu n'Abatutsi. Ikibabaje nuko leta iriho ikomeza gufunga amaso ngo ntakibazo kiriho ahubwo ishira ingufu nyinshi mugupfubiranya amateka nyarwanda yigisha ideology (ideologie) ya Ndi Umunyarwanda yikirigita igaseka yibwiraga ko koko abana b'Urwanda cyane cyane urubyiruko rwumva ko rubeshwa kandi rukba ruryamiwe nka Chapati rutabona ikibazo cy'ubwikanyize kirangwa muli uru Rwanda.
Mbere yuko mvuga kuri iyi nyandiko ya Bwana Kabanza nanasaba ko bishobotse ko yayishira murulimi rw'Ikinyarwanda kuko naje gusoma ngasanga abenshi yagirira akamaro baba batumva urulimi rw'Igifransa cg se icyongereza. Kuko nkuko byagaragaye mumarushanwa ya Nyampinga 2014, urubyiruko rw'u Rwanda rufite ikibazo cy'indimi. 'Mwiboneye ukuntu nikinyarwanda ubwacyo cyalimo kunanira ba Nyampinga bacu. Ndumva abenshi barebwa niyi nyandiko kubabwira gusoma Igifransa ari ukubahemukira kuko byabaye nkibyo kwa Mweungeri wa Nyankaka.
Bwana Faustin aratangira inyndiko ye agira ati: "Amarushanwa ya Nyampinga wu Rwanda 2015 ntabwo yaciye mw'ijisho rihumye. Abantu balimo kuyajoora ntibigeze bapfana ipfunwe ndetse bageze naho utapfa gutekereza. Ikibazo cy'Amoko cyarongeye kirigaragaza.
Nibyo koko aya marushanwa yaranzwe ninjyampaka no gukerensanya bitigeze bibaho muyandi marushanwa nkaya guhera mu mwaka wa 2009 ubwo leta ya FPR yaritangiye gukoresha aya maarushwanwa kugeze kurya 2014 ntitwigeze tubona ikibazo cy'amoko nuturere cy'igaragaza nko muri Nyampinga 2015. Kurijye suko ibibazo nkibi bitari bihari ahubwo ntibyigaragaje kubera impamvu zigera kuri eshatu:
- Technology:Iyambere nuko abanyarwanda besnhi cyane urubyiruko rutari rwakamenyeye gukoresha imbuga nkoranya buhanga kumatelefone yabo.Ibi bijyanye n'ubwoko bwa telefone abantu besnhi mu Rwanda bakoreshaga icyo gihe inyinshi ziganjemo Gatoroshi nizindi nkayo zidatanga uburyo bwo guhahanahana amakuru kuburyo bworoshye nkamatelefone amaze kuboneka hano mu Rwanda ya touch screen yo mubushinwa kandi akaba ahendutse. Ibi rero byatumye urubyiruko rwinshi rushobora kugera kumakuru rwifuza kandi rukabona nuburyo bwo gusangira ijambo mubyo umuntu ya kwita easy access to information and easy feedback. Muri ili rushanwa dushoje, abanyarwanda besnhi cyane cyane urubyiruko rwashoboye gusangira amashusho, amajwi ndetse namavideo yerekeranye naya marushanwa kuburyo bwihuse. Amakosa nibyiza byose byabashije kumenyekana kuburyo bwihuse kubera technology.
- Icyoba cya FPR: Ntabwo nshatse kuvuga ko icyoba mubantu hano mu Rwanda cyaba cyarashize, naba mbeshye. Ahubwo imbuga za internet zabashije gutinyura urubyiruko noneho rutangira kuvuga kubyo rubona rudakunda. Haricyo bita mob psychology aho umuntu abona umwe yirukanka nawe akirukanka atanarabaza icyirukansa mugenzi we. Aha ndashaka kuvuga ko abantu bagiye babona bagenzi babo balimo kuvuga kuri Miss Rwanda 2015 nabo bakavuga uko babibona noneho biza gusakara kumbuga za internet gutyo. Icyiza cyavuyemo nuko urubyiruko rwatangiye kwiyumvamo ko rufite ijambo kubibazo bireba iki gihugu byaba ibijyanye nimyidagaduro nkuko ikibazo cya APR na RAYON SPORT kimaze iminsi kizana urunturuntu hano mu Rwanda, ndetse no kubibazo bijyanye nimiyoberere y'Abanyarwanda. urubyiruko Nyarwanda rumaze kumenya aho ruhejwe n'uruheza uwo ariwe. Simbona ikibazo kilimo rubigaragaje rukoresheje inzira rudashobora guhutazwa nubuyobozi kuburyo bworoshye.
- External waves of change (la pression exteriere de changement): Aha ngaha navugak ububasha bwa technology muguhuza abantu no gusangira amakuru kuburyo bworoshye. urugero kw'iyi ngingo nukuntu ibinyamakuru byo kunkoranyambaga byatangiye gushungura Miss Rwanda 2015 bikurikije uko irushanwa ryateguwe, uko amatora yatangiye kwibwa kuri internet, nuko abantu besnhi balimo kubona abali mumarushanwa ntabantu balimo baba bibonamo. Mugusangira amakuru niba nibuka neza ibinyamakuru bikorera kuri internet nka The Rwandan, Karisimbi Online Group, nibindi byatangaje inkuru ndetse namafoto yabali mumarushanwa. Ndetse byavuze nukuntu ibinyamakuru bya Uganda byishimiye ko umwe muribo yegukanye ikamba ry'ubwiza mugihug cy'Urwanda. Ibi byabashije kugeza amakuru yihuse kubanyarwanda nuko haba habaye Buzz hose.
Mubyukuri ikibazo cy'amoko mumarushanwa y'Ubwiza mu Rwanda sicyanone kandi kukivugaho ntakibazo kuko ari ishusho yuko u Rwanda ruteye muri iki gihe. Niba guhera muli 2009 kugeza uyu munsi ntamuhutukazi wari waboneka mumarushanwa ya Miss Rwanda kandi u Rwanda rugizwe na hejuru ya 80% by'Abahutu n'Abatwa, nukuvuga ko hari ikibazo. Kandi niba abantu benshi barabivuzeho cyane kumbuga ariko bakaba batabitinyuka kubivuga muruhame, nukuvugako hari ikibazo gikomeye. Niba abantu aho kureba Miss Rwanda nk'umuntu uhagarariye u Rwanda ahubwo bakabona batamwibonamo nk'Abanyarwanda cgse umunyarwanda ubahagarariye kuberako bumva ko hari umuntu ubaheza cg se agaheza abanyarwandakazi bose basa nkanjye cg se umuturanyi wanjye, nukuvugako hari ikibazo kandi gikomeye. Ndi leta ya FPR nagombye gusubira mumiyoborere n'imyumvire yanjye nkareba icyo maze imyaka 20 nabi gituma abana bimyaka 20 kugeza kuri 15 bumvako Miss Rwanda atali umwe mulibo.
President Kagame na Minister Seraphine Mukantabana numuryango we nyuma yirahizwa |
Bwana Faustin yongeye agira ati: "Beaucoup d’internautes semblent affirmer que la Miss Rwanda nouvellement élue serait hutue. D’autres disent qu’elle n’est pas rwandaise mais plutôt ougandaise. Cette dernière version semble corroborer avec l’hypothèse selon laquelle son père, rwandais hutu, aurait vécu en Ouganda pendant plusieurs années." Kuri internet bamwe bemezagako Nyampinga wu Rwanda wa 2015 ashobora kuba ari Umuhutukazi. Ndetse abandi bo bavugaga ko ashobora kuba ari Umugandekazi ushobora kuba yaravutse kuri ise w'Umuhutu wari warasuhukiye za Uganda mumyaka ya kera cyane.
Ibi bishobora kuba aribyo cg ataribyo. Icyukuri nuko uyu mwana atavukiye mu Rwanda ahubwo yavukiye za Jinja ho muri Uganda mbere yuko ababyeyi be bagaruka mu Rwanda. Kuba ari umuhutukazi nabyo bishobora kubabyo cg sibibe byo. Kuko mubiganiro ise na nyina bagiranye nibinyamakuru hano mu Rwanda ntibigeze kubihakana. Byababyo cg se ntibibe byo bikwereka inyota Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko rw'abahutu bahano mu Rwanda rwo kwibona muri system yiki gihugu kugeza naho bifuje ko Nyampinga wu Rwanda yaba yaravukiye mubihugu byo hanze ari umuhutu maze akaza akiyamamaza akoresheje ubushobozi bwo kuvuga ikilimi cy'urugande neza kugirango bimworohere kwinjira mumarushanwa ya Nyampinga. Ibi biguha ishusho nziza yukuntu kuba umuhutu muri iki gihugu bikomeye cyane kuko ntahantu nahamwe wemerewe kugira ijambo. Nibase umenyekanye ko uri Umuhutukazi udashobora kwemererwa kwinjira mumarushanwa ya Nyampinga ese ahari byakorohera uje wikoreye igipapuro cyitwa Certificate cg Diplome wazamuye amazuru ngo uje kwaka akazi?
ABGIZE MISS RWANDA 2012 BIFOTOZA |
NIGIKI KILI MUMOKO Y'ABANYARWANDA BABA ABAHUTU CG SE ABATUTSI?
Kuba Umututsi mururu Rwanda
Muvandimwe Bwana Faustin Kabanza kuba Umututsi muri iki gihugu cyitwa u Rwanda biruta kugira impamyabushobozi yikirenga iyo ariyo yose. Kuba Umututsi mururu Rwanda biguha uburenganzira bwo guhumeka umwuka mwiza wose waho unyuze ntawe uguhagaze hejuru. Kuba umututsi mu Rwanda biguhesha impamyabushobozi iyo ariyo yose utiriwe ujya kwishuli. Kuba Umututsi biguha uburenganzira bwo gutura aho ushaka mu Rwanda nubwo waba ntasambu uhagira kuko amazuru yawe ni visa yo gukora icyo ushaka muri iki gihugu mugihe cyose wubaha ingoma ya FPR. Kuba umututsi biguha uburenganzira bwo kwiga mumashuri yose wumva ushaka yo kwisi guhera kuri Harvard University ya Boston muri America kugeza kuri University of India mubuhindi. Aho hose urarihirwa mwizina ry'uko uri "Umunyarwanda" waje kwiga. Ariko wowe nutanga izo bourses muba muzi neza umunyarwanda uwo ariwe n'undi w'umunyarwanda mugihe cyo guatanga imisanzu ya Chama gusa.
Kuba Umuhutu muru Rwanda
Muvandimwe Faustin Kabanza nkuko ushobora kuba warabibonye kumubuga nkoranyambaga. Abalimo kuvugako ntamuhutu wigeze uboneka mumarushanwa ya Miss Rwanda guhera 2009 ntabwo balimo kwerekana amarangamutima cg se ubuhezanguni buri muribo. Niba umwirabura wo muri America ababazwa nuko ntabapolisi babirabura bali mungabo zimurinda simbona impamvu umuhutu uli mu Rwanda atabaza nimpamvu ki hatigera haboneka Nyampinga w'Umuhutukazi.
Muli make kuba Umuhutu muri iki gihugu n'Icyaha cy'Inkomoko. Nkuko nabivuze haruguru iyo uli umuhutu hano naho waba ufite impamyabushobozi yikirenga yavuye muri MIT Massachusetts hi Boston, USA ariko ukaba utagira umututsi uziranye nawe ngo akubwirire Tito Rutaremara ko uri mu CHAMA ntahantu iyo mpamyabushobozi wayikoresha hano niyo waba ushaka gukorera u Rwanda kubusa ntakazi wayibonana. urugero rwiza nurwumusore wari docteur mubitaro bya Ruhengeri ariko akaba akomoka za Busogo ndetse ababyeyi be akaba ari abahutu. Yagiye kuvura umurwayi windembe bari bamuzaniye nuko umurwayi w'umututsi abonye ko uwo mudogiteri ari umuhutu yaramubwiye ngo ntunkoreho. Nyuma yigihe gito uyu musore yageze aho arirukanwa ubu yirirwa yivugisha munzira nkumusazi kuko nta nurupfusha afite rwo kuriha inzu kandi ari dokteri.
Kuba umuhutu wumunyeshuri muri iki gihugu bivugako ugomba kwiga mumashuri mabi atagira ibikoresho ndetse namararo ahagije. Iyo ugize amahirwe bourse ya leta iza mumezi rimwe mumezi atatu. Iyo bagupfuye impuhwe kuko uri Umuhutukazi bakohereza mumacumbi yuzuye imperi nkuko tumaze iminsi mubinyamakuru hano i Kigali. Iyo uri umuhutu ibyitwa overseas scholarships cg se bourses d'outre meres uzumva gusa kuri FLASH RADIO na The NewTimes. Kuba umuhutu wumunyeshuri biguha uburenganzira bwo kumva ko bourses 1000 zahawe Abanyarwanda. Mulibo 970 bazajya kwiga USA,Canada, Asutralia, UK, France, New Zealand, na Hollande. Naho abandi 30 ukumv ngo boherejwe kwiga muri Universite ya Dar es Salam, Nairobi, Makerere, Ethiopia, Lagos, Bangladesh, no mu Buhindi. Aho niho umenyako agaciro kibyo bwana Faustin Kabanza yise l’identité ethnique.
Nkuko Bwana Faustin Kabanza yabivuze mu nyandiko ye Nyampinga wacu naho yaba Umututsikazi, Umuhutukazi, cg se Umutwakazi byose ntibyagombye gutera ikibazo kandi koko ubusanzwe ntanikibazo kilimo. Aho ikibazo kili nabafata iri rushanwa rya Nyampinga bakarihindura akalima kabo bafite ideology yuko ubundi bwoko bw'Abanyarwanda butabyara abageni. Ese nubuhe bwoko bwoko bufite ibitsina kumaso bituma baba abantu speciale kurusha abandi. Impaka kuwo Miss Rwanda ariwe ntabwo ariho ziri ahubwo impaka zilikukwigizayo abandi banyarwanda nkaho badafite uburenganzira busesuye kuriki gihugu kuberako bavuga mubwoko bw'Abahutu. Ikibazo kiduhejeje murungabangabo iyi myaka irenga makumyabili nuko abanyarwanda cyane cyane abahutu baranzwe n'ubwoba burenze bwo kuvuga ibibazo byabo uko biri. Ngo uvuzeko nyiri urugo yapfuye ntabwo ariwe uba amwishe. Miss Rwanda nkizindi departments zose zuru Rwanda guhera kuri President Kagame kugeza kuri ba gitifu bumurenge zose ziri mumaboko yabatutsi ntamuhutu uzifiteho ijambo.
85% BYABATUYE U RWANDA NABAHUTU 90% BYABASIRIKALI BAKURU MUNGABO ZA FPR NABATUTSI |
Sinzi impamvu twazana politiki ikinirwa hanze yu Rwanda yo kubanisha abanyarwanda mugihe na president wigihugu we ubwe abyivugira ko abahutu bose bafite icyaha cy'inkomoko ari imyanda idashobora kuvangwa nibintu bizima. Abanyarwanda bamenyereye kuba abantu basoma bagahuhera aho kuvuga ikibazo uko kili. Ikibabaje cyane nuko n'urubyiruko nyarwanda ruba hanze cyane cyane urwabahutu usanga rwarabaye ba "Batanyumva" rugapyinagazwa ariko ntirube rwasobanura ibibazo urubyiruko Hutu rufite hano mu Rwanda bijyanye nitotezwa ry'uburyo bwose. Muri make nkuko nabivuze Miss Rwanda event is a reflection of what is taking place within the Rwandan society (L'evénement Miss Rwanda est un reflet de ce qui se passe au sein de la société rwandaise). Muri make nuko ibyabaye muri Miss Rwanda 2015 ari indorerwamo yibibera hano mu Rwanda.
Mukurangiza nashakaga kubwira abasomyi ko Abanyarwanda ataribo bahisemo kuba imfungwa z'amatekankuko iyi nyandiko ibicaho amarenga. Ahubwo politiki yu Rwanda niyo mfungwa y'amateka yu Rwanda kuko yafashe ubutegetsi bwose iburundanya hamwe maze abandi ibagira abagaragu mugihugu cyabo nkuko amateka atubwirako ariko Ingoma ya Cyami yabigenzaga. Mugihe leta ya FPR icyumva ko Miss Rwanda agomba kuba umututsikazi waturutse i Bunyolo, abana babatutsi bagahabwa bourse mibihugu byibihangage mugihe ababahutu bafungirwa muri Kaminuza yu Rwanda yuzuyemo Ibiheri, umucuruzi w'umututsi agahabwa icyemezo cyo gutumiza ibicuruzwa hanze mugihe umuhutu ukorana umurava yemerewe gusa kugura ibirayi ku Mukamira akabipakiza fuso akabizana ikigali kandi yamara kubigurisha bakamutegeka ko atangamo amafranga ya Chama mugihe abana be babuze amafranga yishuli ntabwo hazigera haba uburenganzira bungana kandi abana bu Rwanda ntibazigera bareka kumvako ubwoko bwabo ari gicibwa mugihugu cyabo.
UMUNYESHURI WICA IBIHERI MURI KAMINUZA YU RWANDA |
UBU NIBWO BURYO ABANYESHURI BABAMO MULI KAMINUZA ZU RWANDA |
Haganirimfura Hakizimana
No comments:
Post a Comment