Tuesday, March 17, 2015

ESE NDUHUNGIREHE OLIVIER NI MUNTU KI MURI BYOSE

From KICUKIRO 1994


“Ukuri guca mu ziko ntigushya”. 

Olivier Nduhungirehe ushyamiranye n’abantu kuri Internet ahatsi iki?
NDUHUNGIREHE OLIVIER


Abatabizi mubimenye, ibyo akora byose burya bigamije guhishira ibyo bene wabo bakoraga mu kwezi kwaMata 1994.

Ibyo mwese mushobora kuba muzi n'uko yarafite murumuna we, nyakwigendera Janvier Jean Syriak Nduhungirehe, wishwe afite imyaka 17 kw'itariki ya 15 Mata 1994 n'umusirikare wa RPF witwaga Gatabazi, wamurashe mu marembo y’iwabo ku Kicukiro i Kigali.
Icyo mushobora kuba mutazi neza, n'ibyabaye byose kuri uwo munsi, ndetse n'impamvu abo basirikare bahisemo kumurasa.

Uwo Gatabazi yari kumwe n'abagenzi be babiri bari bagiye kugaba igitero kw'iRebero, kuko bari bafite misiyo yo kuhafata n’abandi. Bari baturutse i Remera, bagomba guca ku Kicukiro mu bibuga bya E.T.O. (Ecole Technique Officielle de Kicukiro) ngo bakomeze inzira yabo.

Uwo munsi wa 15 Mata utangira, abo basirikare batatu babanje kurasa undi musore witwaga Kalisa wigaga muri ETO, umuhungu w'inzobe wari uzwi ho ubuhanga mugukina umupira. Bamurashe mu musaya agahita agwa ahongaho azira gusa kuba yari kunzira yabo.Kalisa yarafite imyaka nka 23, bamwiciye kumupaka wa Kicukiro na Remera, hafi yakabare bitaga « kuri Maradonna ». Abazi ako gace baribuka umukungugu waho weraga.

Ni uko rero bamaze kwica Kalisa, nibwo bazamutse bagana ku bibuga by’umupira byo muri E.T.O. Ku nzira yabo bakubitana na Janvier warutashye avuye kuri bariyeri bari barashinze muri metero nka mirongo itanuuvuye iwabo k’umuhanda munini werekezaga m’urubirizi no kuri EPEKI (Ecole Primaire Kicukiro).
Iyo bariyeri bari barashinze bari barayise « kw’iseta ». Kuri iyo bariyeri, hari ho umusore witwaga Nizari, undi witwaga Robereti, undi yari Claude, undi yari umusore bitaga Deresi cyangwa « Deregitegiri », undi witwaga Franco, na Janvier murumuna wa Olivier Nduhungirehe, ariko cyane cyane uwitwa Usabayezu Emmanuel, uzwi mw’izina rya « Rukara ».

Abo bandi nta bintu byinsh tubaziho, ariko tuzi ko ibikorwa byose by’ubu bya Olivier Nduhungirehe, bigamije guhishira iby’iyo minsi, harimo imyitwarire ya Rukara Usabayezu Emmanuel, mubyara we. Niyo mpamvu Olivier Nduhungirehe atinyakugaruka kw’icwa rya murumuna we ngo batamubaza ibyabanjirije cyangwa ibyakurikiye.

Janvier rero, yari kumwe n’abo bose kuri bariyeri kuri uwo munsi mubi wa 15 Mata 1994.Bumviye rimwe amasasu yavugiraga aho hepfo mbere yo kuzamenya nyuma ko ariyo yahitanye Kalisa. Janvier byamuteye ubwoba ahitamo kwitahira mugihe Rukara n’abandi biyemezaga gukomera kuri bariyeri, bigira nkaho ntacyo batinya. Rukara we yari afite akarusho k’ubuterahamwe kuko ari we wenyine wari wambaye igikoti cya gisirikare anafite umupanga utyaye.
Byasaga nkaho, kuba Interahamwe ari byo yigiraga kuko Rukara kubamuzi neza yari umututsi ufite bene wabo benshi baje kwicwa mu karere k’iwabo iButare.Rukara yari amaze nk’imyaka ine aba aho ku Kicukiro iKigali, kwa se wabo Jean-Chrysostome Nduhungirehe aho yari yaragizwe umwana m’ubandi kuva aho Nduhungirehe yamwise umuhungu we k’umugaragaromuri 1993.

Niba ari ubwoba bwamukoreshaga aho ku Kicukiro kure y’aho akomoka, ntawe ubizi. Rukara yari umunyamayeri, ariko utari uzwi ho ubundi butwari n’ubupfura, yarushize ubukana izo nterahamwe zose zo ku Kicukiro. N’uko rero yari yarabaye utegeka iyo bariyeri, atitiza anatoteza abacaga aho ngaho. Icyo kinamico cy’ubuterahamwe cyari kumvikana iyo bigarukira mw’iterabwoba gusa akajya kuri bariyeri nta kindi akora.
Ariko rero, nk’uko bikunze kugenda iyo umuntu ashatse gukabya y’igura, umuntu agera aho agakora amarorerwa.

Rukara rero akaba yarayakoze afatanyije n’izindi Nterahamwe, aho baje kujyana umusore w’umututsi witwaga « Polo »mu bibuga bya ETO, bakamusogota. Rukara yagarutse asobanura ko ari izo  nterehamwe zindi zamwishe, ko we yaba gusa yaratoraguye icyuma hasi akagihanagura mu byatsi no kw’ikoti rye,ngo yerekane ko nawe hari icyo yakoraga. Mu byukuri, kuba ari we ugomba kubarirwa icyo cyaha, nta wabishidikanya kuko abandi      bari kumwe nawe, ahubwo baje bemeza ko Rukara ari we wabikoze byose.

Kuri uyu munsi rero, aho kugira ngo yigire umurakari mw’ishyirahamwe rya Ibuka iBuruseli, yari akwiye kwicuza icyo cyaha yakoze cyangwa yemewe ko yafatanyije n’abandi.

Muzabaze umwe muri abo bahungu twavuze hejuru, azabahe amazina yose ya Polo, kandi anababwire umunsi n’isaha yasogoteweho. Nihabura ubibabwira, mushobora no kubaza undi musore witwa Hitiyise, umwana mwiza w’umututsi warokotese ubwicanyi bwabereye harya iGahanga hagati ya Kicukiro na Rebero. Nanone ni musanga Hitiyise ntabyo azi, muzibarize Rukara ubwe. Igisubizo muzakibona mu ndoro ye, muhite mwumva impamvu Olivier Nduhungirehe ajijisha k’ubyiwabo.

Janvier rero, yashingutse kuri bariyeri asubira iwabo uko urusaku rw’amasasu rwagenda rubegera, ariko batazi neza aho ayo masasu yaturukaga cyangwa yerekeza. Janvier yagize ibyago kuko ahubwo yagiye ayasanga ubwo yirukankaga za metero 50zari hagati ya bariyeri nurugo rwabo. Yabaye agikanda kuri sonette y’amarembo, nyina wari munzu asohoka yiruka aje kumukingurira kuko yahise yumva ko ari umuhungu we uje uhunga ayo masasu yaramaze kuvugira hafi aho. Aho yari mugipangu, nibwo nyina yumvaga umwe muri abo basirikara ba R.P.F. abwira undi ati : « Mwice Gataba… » akaba ari nako izina ry’uwamishe rizwi kuko uwo wundi yahise amurasa amasasu abiri, rimwe mukwaha irindi mu musaya.

Kuberako bari bumvise ko abantu bajagataga mu gipangu, abo basirikire b’inkotanyi bahise bahatera grenade ntiyagira uwo ifata ariko isakambura inzu yo kwa Nduhungirehe. Nyina yahise aryama hasi yumvise grenade ituritse. Muri uko gushyira umusaya hasi, nibwo yabonye bucura bwe arambaraye kubutaka, umwuka wamushizemo. Janvier yashyinguwe iwabo muri jardin.

Mu gihe aba basirikare batatu bageraga hafi yamarembo yo kwa Nduhungirehe mbere yo kwica Janvier, nibwo abo basore bari kuri bariyeri bababonaga, Rukara akaba atazibagirwa utugofero tw’icyatsi izo nkotanyi zari zambaye. Abo basore bose bahise bakwira imishwari, batana biruka maze Rukara ahitamo kwiruka agana ku bibuga bya E.T.O., ahageze akatira iburyo akomereza muri ka gahanda kazamukaga gaca imbere y’akaduka kitwaga kuri Scania. Babiri muri babasirikare ba R.P.F. bahise bamwirukankaho ngo bamufate bamwice kuko byagaragaraga ko ari we wari uyoboye iyo bariyeri, cyane cyane ko ari we wenyine wari wambaye nk’interahamwe.

Rukara ni uko ariruka, umupanga arawuta, amaguru ayabangira ingata, yerekeza kuri position z’abasirikare ba ba FAR, imbere yo kwa Aubry, umuhungu waje kwicwa mu mpera z’ukwezi kwa gatanu 1994, igihe R.P.F. yafataga Kicukiro yose.Mu gihe izo nkotanyi zirukunkanaga Rukara ngo zimuhane, zagize ibyago zibonwa n’abandi basirikare baba FAR bari bafite position muri E.T.O. bahise bazirasaho, bahamya imwe muri zo,ihita ihagwa. Inkotanyi ya kabiri yaretse kwiruka, irasa izo position z’aba FAR, itora Kalachnikov ya mugenzi wayo wari umaze kuraswa ni uko inyurya mu bibuga bya E.T.O. isa nkaho ikomeje misiyo yayo.

Icyo Olivier Nduhungirehe ashaka guhishira ni aho we n’umuryango we bari bahagaze muri 1994.

Rukara yarakomeje arirukanka, yakirwa n’abasirikare b’aba FAR bari kuri centre ya Kicukiro hafi ya OPROVIA imbere ya station, aho yamaze iminsi ibiri mbere yo gutaha asubira mu rugo asanga nyina wa Olivier Nduhungirehe ngo bave ku Kicukiro.

Aho kwa Nduhungirehe nta bantu benshi bari bahari, kuberako ko byari mu biruhuko bya Pasika. Nduhungirehe ubwe yari yaragiye kwivuza mu Bubiligi aho yabaga iLouvain la neuve, abana n’abakobwa be babiri, abitwa Solange na Chantal.

Olivier Nduhungirehe nawe yabaga iLouvain la Neuve, naho umukobwa wa gatatu, Lyliose, yari yaragiye kwiga muri Sénégal. Kwa Nduhungirehe, hari hasigaye Janvier wari umaze guhotorwa, Rukara n’amarorerwa ye, Mama wabo Patirisiya, abakozi babiri babakobwa, n’uwitwa Christophe, watangiye ari umukozi wo murugo akarangiza yarabaye inkoramutima w’umuryango wose wo kwa Nduhungirehe akaba n’ubu yarabaye incuti y’umuryango, ndetse akaba yararongoye umwe muri bashiki ba Rukara bacitse kw’icumu.Christophe yari afite murumuna we, cyangwa impanga ye, wari umukomando mu ba FAR ngo waba warakoze ishyano muri ibyo bihe iwabo kavukire iButare.

Mbese muri make, ibi byose ni byo Olivier Nduhungirihe yiyemeje kugerageza guhisha.

Aho umuryango we wari uhagaze, niho hatumye nyina afata ya kamioneti y’iwabo ya Mitsubishi yumweru akitwara agana iButare, mugihe ubwicanyi bwari ahantu hose, mu matariki ya 20 Mata 1994. iNyabugogoyahambutse nta kibazo na gito kandi yari umututsikazi uvuye iKigali, utwaye Christophe w’umuhutu na Rukura w’umututsi nubwo muri icyo gihe Rukura yari yarigize umuhutu, ndetse n’interahamwe ikaze.

Ni inde wundi watinyutse gukora ikintu nk’icyo muri 1994 ari umututsi, uretse umuntu utinyuka guheza inguni mw’ishyirahamwe rya iBuka?

Hari ibindi byinshi umuntu yakongeraho, ariko iby’igenzi bisobanura imyitwarire ya Olivier Nduhungirehe ni ibyo byabaye hagati y’itariki ya 7 n’iya 20 mata 1994. Ibi rero byagombaga kumenyeshwa abantu bose bibaza icyo Olivier Nduhungirehe ahatse.

No comments:

Post a Comment