Thursday, April 21, 2016

UBUPFAPFA BWA LETA YA NKURUNZIZA BUGIYE KUBAMARA URUHONGOHONGO: UMUTUTSI MUKURU LT COL ALEXANDRE MBAZUMUTIMA MUGABO UBU YASESEKAYE HANO I KIGALI

Col Gaspard Baratuza, umuvugizi w’ingabo z’u Burundi/ Net

Lt Col Alexandre Mbazumutima, umusirikare mukuru ushinzwe urwego rw’iperereza mu gihugu cy’u Burundi knadi akaba akomoka mubwoko bwa Abatutsi yaburiwe irengero kuva mu mpera z’icyumweru gishize aho kuva ku munsi wo ku wa gatandatu ataragaruka mu biro bye kandi na bagenzi be bakorana bakaba batazi aho aherereye. Ariko amakuru atugeraho nuko uyu mugabo yambukiye i Bugesera akakirwa nabasirikali bigisoda cya FPR bamujyanye kuruhukiro mukigo cya Gako aho i Bugesera nyene.


Mumakuru dukesha Reuters ibitangaza, iravuga ko abandi basirikare bakuru muri iki gihugu b’inshuti za Lt Col Alexandre Mbazumutima, batangaje ko ashobora kuba yarahunze igihugu. Ibi bikaba bihamya inkuru tumaze iminsi dukurikirana ivugako harabamubonye muri hoteli imwe ikunda kujya kunywererwamo nabasirikali babatutsi ba FPR hano i Kigali hafi yo muri camp Kigali.

Lt Col Alexandre Mbazumutima, ngo ni umwe mu basirikare bakuru wakozweho iperereza nyuma y’uko bamwe mu ngabo z’iki gihugu bashatse guhirika ku butegetsi Perezida Pierre Nkurunziza babifashijwemo na leta ya FPR na Paul Kagame. Nyum yuko bibapfubanye abens hi murabo bashatse gukora coup bahungiye hano i Kigali birirwa bidagadura hano mumabarabara ya Kigali abandi bari mumyitozo za Gabiro kugirango batere igihugu cyu Burundi. Uyu mugabo rero nyuma yuko coup iza kuburizwamo, gusa ntiyigeze atabwa muri yombi cyangwa ngo agezwe imbere y’ubutabera ariko ababizi neza nuko yakomeje kugirana imishikirano ya rwihishwa na FPR.

Ariko bamwe muri bo barimo Lt Gen Godefroid Niyombare wari unayoboye abari bagiye guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza, bavuze ko bazakomeza kurwanya Perezida Nkurunziza kugeza avuye ku butegetsi. Nkuko tumaze iminsi tubibona hano i KIGALI imyiteguro yoguhirika Nkurunziza igeze kure nkuko mwanabyiyumviye mumagambo ya vuzwe numu Lieutenant wumunyarwanda ukorera FPR wafatiwe i Burundi agiye gushakira ingabo za FPR aho zizasohorera zikihisha mukwitegura kurwanya nkurunziza. Nkuko tubibona kuri iyi video yafashwe.
.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Col. Gaspard Baratuza yatangaje ko koko Lt Col Alexandre Mbazumutima atigeze agaragara ku kazi kuva ku cyumweru, ariko yemeza ko batazi aho uyu musirikare yaba aherereye kugeza ubu. Umwe mubasirikali ba FPR bamwakiriye kumupaka wu Rwanda ni Burundi avugako yahise ajyanwa mugisirikali cyu Rwanda kiba Gako hafi yu Bugesera nyene.

Gusa umusirikare mukuru utatangajwe izina, yabwiye Reuters ko Lt Col Alexandre Mbazumutima yahunze igihugu nyuma yo kugenda aterwa ubwoba binyuze mu gitero cy’abantu batazwi bagabye mu rugo rwe, bityo ngo bakaba bakeka ko yahunze mu rwego rwo gushaka amahoro.

Kuva coup d’etat yaburizwamo muri Gicurasi 2015, abasirikare bakuru abesnhi biganjemo abatutsi bagiye bahunga igihugu aho bivugwa ko bashinze imitwe y’abarwanyi ndetse ngo ikaba ari nayo igenda igaba ibitero ku bayobozi batandukanye mu murwa mukuru Bujumbura. Kandi iyi mitwe ikaba iterwa inkunga nabantu barwanya ubutegetsi bari mugihugu cyu Bufransa na Ububiligi nkuko twabibonye munkuru yateguwe numukobwa wumututsikazi wumunyamakuru kuri France 24 aho yatduhishuriye ko harimitwe yabatutsi yari mumashyamba ya Congo yashakaga guhungabanya ubutegetsi bwa nkurunziza hano muburundi. Reba iyo makuru kuri video yakozwe n Umututsikazi wumu Fransa Pauline Simonet wa France 24 (Kanda hano).

Minisiteri y’ingabo mu Burundi yemeje ko hari imitwe itatu y’abarwanyi yashinzwe n’abari mu basirikare bakuru muri iki gihugu bahunze igihugu nyuma y’ipfuba rya Coup d’etat.

No comments:

Post a Comment