Saturday, October 10, 2015

ABANYESHURIKAZI BIGA MURI LYCEE RUHANGO BAMAZE IMINSI BAKUBITWA IZAKBWANA BAZIRA KO ARI ABAHUTUKAZI

By KANAMUGIRE
Nkuko bimaze iminsi bitangazwa nibinyamakuru byahano mu Rwanda abanyeshuri 20 b’abakobwa biga muri Lycee de Ruhango, bari mu bitaro kubera inkoni zakabwanabamaze iminsi bakubitwa n umuyobozi ushinzwe imyitwarire yabanyeshuri abaziza ngo ko bakerewe ishuri.
Nkuko tubikesha umunyamakuru wacu ukorera mukarere ka Ruhango ubwo abanyeshuri bahagurukaga bitegura kujya mumashuri yabo ahagana mu masaha ya saa kumi nebyri n’igice z’igitondo kuri uyu wa kane tariki 8 Ukwakia 2015, ubwo uwo umuyobozi ushinzwe abakobwa witwa Ingabire Grace, yajyaga mu icumbi ryabo kugira ngo abasohore bajye kwiga maze sukubakubita abigiriraho nkana. Ariko ababibonye neza bavugako yarondaga uwo akubita cyane igihe yabonaga uri umuhutukazi yagukubitiraga kukwica. 
abaganga_bagerageje_kubitaho
Abanyeshuri b’abakobwa bajyanywe mu bitaro bazize inkoni z’umurezi. 

Ubwo yahise yaka na renfort cyangwa se inkunga akimara kubona ko abanyeshuri batinze gusohokamo, ahita iyo nkunga yayisabye uwitwa Hakizimana Dieu Donne uhinzwe imibereho myiza yabanyeshuri, nawe wahise aza yiruka yitwaje urutsinga yinjira akubita abanyeshuri bamwe bamwe batangira gusimbuka bakwaga hasi bagakomereka.Mubanyeshuri babibonye rero ngo uyu Hakizimana Dieu Donne yakubitaga ingusho abakobwa yabonaga ari Abahutukazi maze akababwira ngo niba bashaka kurara bazajye guhinga. Bishatse kuvugako Abahutukazi batagombye kwiga ahubwo bagombye guhingira Abatutsi. 
Nkuko umwe mubanyeshuri twabajije yabivuze agira ati" Bamaze guhamagara Hakizimana Dieu Donne kuberako tumutinya cyane kuko yanga bamwe muri twe gatonesha abandi twatangiye gushaka uko duhunga, ubwo umwana yasimbukaga ku gitanda akagwa hazi yabyuka Prefe akamuramiza inkoni y’urutsinga.”
Umwe mibanyeshuri twagarniriye nawe yagize ati" iki kibazo cyo gukubitwa tukimaranye igihe, ariko akarusho kaza kuri bamwe mubanyeshuri sinzi icyo uyu bwana Hakizimana Dieu Donne akurikiza kugirango bamwe abakubitishe urutsinga. 
aha_batwarwaga_kwa_muganga
bajyanywe mu bitaro badashobora kwigenza

Mukanabana Alexia umwe mu bajyanywe kigo nderabuzima cya Kibingo kubera guhahamuka, avuga ko yakubiswe umugeri ku kibuno n’urutsinga ku ibere. Ubirebye ubona ibere rimwe ryabyimbye kubera urutsinga rwarifasheho.Umuntu ukubita umwana wumukobwa kwibere urumvako ntakindi aba agamije uretse kumugirira nabi cyane. Ntawundi muntu wakora ibintu nkibyo uretse umwanzi wawe kandi nkuko mubizi hano mu Rwanda abatutsi babonye uburyo batumaraho neza. 
Umuyobozi w’ikigo cya Lycee de Ruhango ushinzwe amasomo, Zirikana Oscar, nawe yemeje ko iki kibazo cyari gisanzwe, ariko bakaba bari barabwiye Hakizimana ko agomba kwisubiraho nawe yemera kwikosora. Ariko uyu Hakizimana Dieu Donne akaba yishingikiriza ko aziranye nabamwe mubikomerezwa bya FPR kuriwe ubuyobozi bwishuri akaba arintakintu bwamutwara anariyo mpamvu ubuhezanguni bwe bukomeza nta gikomya.
uyu_yakubiswe_urutsinga_ku_munwa
Uyu bamukubise urusinga kumunwa, bamugira gutya mubona

Uwamahoro Liberta umubyeyi w’umwe mu bana bakubiswe, wari waje kumureba aho arwariye, yavuze ko bitumvikana kubera abana bakubiswe kinyamaswa, agasaba ko uyu murezi yazasaba imbabazi imbere y’ababyeyi.Kubera iki kimenyane ntanubwo bamusabira kwirukanwa cyangwa ngukurikiranwa ninzego za polisi hano mu Rwanda ahubwo icyo bavuga nuko agomba gusaba imbabazi gusa mugihe abana bakubiswe kumabere abandi iminwa igasaduka.
Ati “Ese niba afite uburengenzira bwo kwinjira mu macumbi y’abakobwa, ni ngombwa kudukubitara abana gutya, ubuse iyo antumaho nk’umubyeyi nkaza tugafatanya kumuhana!?, ubu abana bose baraha kandi ibizami bigiye gutangira!”
DSC03724 (1)
Uyu ni umwana w’umukobwa, uku niko amavi bayagize, yuzuye ibisebe gusa
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, yagiranye inama n’abanyeshuri, abahumuriza ababwira ko iki kibazo bagiye kukikurikiranira kugeza gikemutse. Abayobozi uko ari babiri bahise bajyanwa kuri Polisi.Ariko amakuru atugeraho nuko Bwana Hakizimana Dieu Donne yaba yarekuwe ahubwo akaba agomba guhindurirwa ikigo kubera ikimenyane kandi akaba ari umututsi uvuga ko yakubise abana kubera ihahamuka.

1 comment: