Wednesday, June 10, 2015

ABANYARWANDA TUBA HANZE TWAMAGANYE IBINYOMA BYIKINYAMAKURU CYA FPR IGIHE KO TWESE DUSHIGIKIYE GUHINDURWA KWITEGEKO NSHINGA

BY NKURANGA

Nkuko mwese mummaze iminsi mmubisoma mibinyamakuru binyuranye FPR ikomeje gukwirakwiza ibihuha ko abanyarwanda bayishigikiye muguhindura itegeko nshinga kugirango bwana Kagame abe Umwami wu Rwanda. Mubantu bamamaza ibyo bihuha cyane ni umunyamakuru wandikira ikinyamakuru IGIHE.COM cya FPR witwa Cyprien Niyomwungeri
NGAHO BA MACOYINDA BATANGANITSE IBIFU NGO BABONE AMARAMUKO

Mubyukuri rero munkuru yasohotse kutaliki ya 9/6/2015 ivugako Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye ku isi basabye Inteko Ishinga Amategeko guhindura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga kugirango  Perezida Kagame akazakomeza kuyobora u Rwanda nku Mwami Kigeli mugihe cyingoma za bene Kanjogera. Ariko ndagirango mbibutse ko abesnhi muraba bavuze ibi bintu ari ukubeshya kuko abesnhi muribo ni ba maneko ba FPR bagiye hanze bajyanywe nakazi ko gukorera FPR ibyo rero bake muribo bavuga nakazi kabo bakomeje gukora kandi ntanigitangaje kibirimo. Ahubwo twasaba abantu baba mumahanga baba bazi bamwe muraba bantu bakwiza ibib bihuha kandi baba bafatanyije na leta ya FPR ko bakora uko bashoboye maze bakgeza amazina yabo kuri department za immigrations kugirango bakorikiranweho no gukorera ubutasi igihugu cyo hanze yigihugu cyabakiriye.

Ntanibanga ririmo kandi kuku nk Umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’abanyarwanda baba mu mahanga (RDGN), Norbert Haguma, yabwiye Itangazamakuru ko ibashigikiye Kagame ko atwara u Rwanda ubuiraherezo ntamuntu umuyobewe ko ari umukozi wa DMI. Ahubwo yagombye gushikirizwa inzego zubutabera zo mugihugu acumbitsemo kgo babashe kumurikiranaho ubutasi.

Nkurubyiruko ruba mububirigi ntamuntu numwe watumye uwagiye mu Rwanda yiyitako ahagarariye urubyiruko rwa Diaspora yo mu Bubiligi, Habinshuti Rashid. Kuko uretse no kuba aba hano mububirigi akorera ambassade yu Rwanda abesnhi tuzi neza ko ashinzwe akazi ko kwandika amazu atuyemo abanyarwanda agamije kubagirira nabi.

Naho umuntu uhagarariye ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Ethiopia na Djibouti, Majoro Ivan we ateye agahinda kuko urebye ibibazo abanyarwanda bahungiye mugihugu cya Ethiopia na Eritrea bafite ntiyarakwiye no kubumbura umunwa ngo avuge ko harabo ahagarariye. Ikindi nuruhare rukomeye yagize uruhare rwo guhunga bya Bwana Protais Mitali kuko yagendaga amucumangatanyiriza. Ubwo rero murumvako ntabindi bintu bizima yazanira abanyarwanda atari ugukomeza gukezereza sebuja.  

Abesnhi baba  Bushinwa nbantu bahawe bourse na leta ya FPR kandi abesnhi nabatutsi bo muri FPR ntacyaba gitangaje bo bandikiye FPR bayibwirako bayishigikiye kuko yabahaye amararo. Naho abandi baba mubihugu nka Ethiopia, Djibouti, u Bubiligi, u Bufaransa, u Buholandi, USA, u Busuwisi, Zimbabwe, Congo Brazza Ville, Pologne, u Butaliyani, Senegal, Cote d’Ivoire, u Budage, Autriche, Afurika y’Epfo, Tanzania, Ireland, RDC, Canada, Malawi, Japan, Koreya y’Epfo, Luxembourg, Zimbabwe nahandi nkuko igihe cyabitangaje abesnhi muribo ni bamaneko za FPR zili kumilimo yazo.

1 comment: