Nkuko ikinyamakuru kivugira FPR nagatsiko kayo cyabitangaje kuruyu munsi abaturage bo mu kagari ka Batima mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera ahahoze ari igali Ngari bavuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’inzara yatewe n’amapfa. Nkuko umuturage wo mwako karere bwana Rwiyereka yabitubwiye muraya magambo ati: "ubu ukureba mururu rwanda harimo ibice bibili byabantu. Harigice kigomba kwicwa ninzara nikindi kigomba kurya kigahaga. Ukutureba uku abana bacu ntanubwo bakibona nimvungure urushyi rumwe. Turashize mugihugu twavukiyemo tugakururamo ntitwigeze tubona inzara nkiyo tulimo ubu. Batubujije guhinga ibyera baduhatira guhinga ibintu bifitiye akamaro inganda zabo. None turashize. Aba baturage ntibafite ikibazo cyinzara gusa batubwiyeko kandi ko bafite n’ikibazo cyo kubura amazi, bamwe muri bo bakaba baratangiye gusuhuka. Ubu abanyarwanda besnhi bomubugesera barimo gusuhukira i Burundi no muli Tanzania ariko bakaba bababajwe nikibazo Kagame yateje muli Tanzania na Congo kandi aribyo bihugu byagaburiraga u Rwanda.
Abaturage ba Bugesera baratakamba kubera inzara |
Nkuko ikinyamakuru IGIHE.COM cyakomeje kibitangaza ngo kwitaliki ya 13 Kamena ubwo mu karere ka Bugesera leta ya Kagame yahasoreje mubugesera ukwezi kwahariwe umuryango muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije gukangurira abagize umuryango kurya indyo yuzuye no kugira isuku mu muryango. Urabona ukuntu iki gihugu aricyabashinyaguzi rwose kuba batazi neza ko abaturage balimo gusuhuka kubera inzara abana bakaba barigupfa umusubizo bazize bwaki nkuko bigaragara kwiyi foto nakumiro. Umubyeyi Kigali Evening Post yabashije kuvugana nayo rwihishwa kuko iyo leta ya FPR ibimenya ko alimo kuvugana nabanyamakuru bacu aba yarajugunywe mukiyaga cya Rweru nkabandi banyarwanda bamaze iminsi barohwa muruzi, yadutangarije muraya magambo. "Mwababyeyi be uko mundeba mperuka guhaga nkiri umwana muto. Ubumfite imyaka 36 ariko sinigeze ngira ikintu mpunika. Navukiye hano mubugesera kubabyeyi bakomoka ahahoze Gikongoro muli Nyamagabe. Inzara ihoraho hano iwacu kandi mubihe byashize u Bugesera aribwo bwagaburiraga igihugu muraya mezi. Gusa abacikacumu bose bahabwa imifuka yimiceri nibishyimbo byaburikwe nisukari. Nkuko ubibona hano muraka karere nibo basa neza. Naho twe ngo tugomba gupfa. Ikibabaje nuko batanatwemerera kwambuka imipaka ngo tujye iyo bejeje."
Ibi kandi aba baturage banabyemereye nikinyamakuru cya FPR cyitwa igihe muri aya magambo. Abaturage bavuga ko uretse n’indyo yuzuye babakangurira n’utuye ibonwa n’umugabo igasiba undi. Nyirabeza Jacqueline yatangarije IGIHE ko inzara ibageze ibageze habi. Yagize ti “Inaha hari icyorero cy’inzara yatewe namapfa yazanywe nokudutegeka guhinga ibitera ngo kuko biteza ubukungu imbere. Usanga nk’ahantu umuntu gombye gutera ibishyimbo leta imutegeka kuhatera amashu cg se ubunyobwa kandi bwa kwera leta ikabufata ngo bwoherezwe ikigali munganda bakoremo amavuta tukibaza icyo ayo mavuta tuzayarisha ntanibwo kurya dufite.Indyo yuzuye ni nziza, ariko se uretse iyuzuye ituzuye yo ni bangahe bayibona inaha ko ibonwa n’umugabo igasiba undi.”
Kubwimana Jean avuga ko bafite ikibazo gikomeye cyo kubura amazi n’ufite icyo guteka akoresha amazi y’ikiyaga.Yagize ati “Inaha dukoresha amazi y’ikiyaga cya Gahagwa, bamwe babanza kuteka mbere yo kuyanywa, abandi bakayanywera aho.Umuntu urya kabiri ku munsi inaha ni wa wundi twita umukire, aho bukera muratubona iyo za Kigali twaje gusabiriza. Rwose Leta nk’umubyeyi wacu nidushakire imfashanyo inzara itumereye nabi.”Nyirabajyanama Anasitasie ngo yabuze imbaraga aba yarasuhutse kuko abandi bantu aturanye nabo balimo gusuhuka nijoro kuko kumanywa leta ya Kagame itabemerera ko barenga umupaka kuko biyiteza ikimwaro mumahanga. Mubyukuri iyi leta uretse guteza amapfa abanyarwanda ntakindi kintu imariye abana bu Rwanda uretse nyine kubasahura. Umukecuri Leonille ati “Abafite imbaraga babonye izuba ritangiye guca ibintu barasuhuka, numva ngo bagiye iyo za Bugande guhingira amafaranga, hari n’abo twari duturanye bahungiye mu Karere ka Rwamagana na Nyagatare.”
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Odda Gasinzigwa yatangarije IGIHE ko Leta yashyizeho ibigega byo kugoboka abaturage bafite ikibazo cy’inzara. Maze anarihanukira avugako impamvu aba baturage batari babona iyo mfashanyo ngo aruko yabasuye akabona ntanzara bafite. Yagize ati “Igihugu cyashyizeho ibigega, ibyo bigega birimo gufasha babandi batishoboye kugirango abo biramutse ari ngombwa babaha ibiribwa kubera ko igihugu cyabitse ibiribwa bihagije. Ariko abesnhi mubantu bagomba gufashwa nuko baba bagaragaje ko koko batishoboye. Bamwe murabo dufasha nabacikacumu rya jenoside” Nawe urumva ukuntu ujyu muministri ari umushinyaguzi.
Minisitiri Gasinzigwa yakomeje avuga n’ikibazo cy’amazi meza mu karere ka Bugesera leta ikizi, kandi ko iri kugishakira igisubizo, mu gihe bitarakorwa abaturage bakaba basabwa gusukura amazi bakoresheje umuti uyasukura mu rwego rwo kwirinda indwara ziterwa n’amazi adasukuye.Umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwiragiye Pricille avuga ko nubwo aka karere gafite ikibazo cy’izuba, nta nzara ihari. Yagize ati “Mu by’ukuri twagize izuba ryinshi, abaturage ntibashobora kweza umusaruro nk’uko basanzwe beza, ariko bejeje bikeya biringaniye bizabafasha, turimo tubashishikariza kumanuka bakajya guhinga ibishanga, ntabwo rero umuti ari uwo gusuhuka. Ahubwo turimo kubabwira gushakisha indi mibereho, noneho bakajya guhinga guhinga ibishanga.” Imirenge itandukanye yo mu karere ka Bugesera hatangijwe gahunda yo kubyarana mu batisimu, abaturage bishoboye bakabyara abatishoboye mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere bakava mu bukene. Yarangije avugako rwose ahubwo ubugesera bukoemje kuba ikigega cyu Rwanda. Ibi nubushinyaguzi bubi kuko abantu bakomeje guhamba ababo kubera inzara.
No comments:
Post a Comment