Wednesday, September 17, 2014

DORE IKINDI GIHUHA DMI IMAZE KWANDIKIRA HANO INYAMIRAMBO NGO U BURUNDI NA CONGO BASHAKA GUTERA URWANDA

Ubwo nari ngiye kwishuli nyuze muli Cafe hano i Nyamirambo maze mbona abasore babiri bari bicaye kuri table hirya yanjye balimo baganira ibintu byerekeranye nuko bagomba kwnadika inkuru ivugako UBURUNDI na CONGO bishaka gutera u Rwanda. Sinabyitayeho ariko numvaga accent yabo ivanzemo nikirundi nkuko tubimenyereye hano i Nyamirambo nahabarundi. Barahakunda cyane. Ariko ikije kuntangaza nuko nkimara gufungura laptop yanjye ngo nitegure amasomo ya IT mpise mbona muri feeds zanjye kuri facebook harimo iyi nkuru aba basore babiri balimo kuvugako bashaka kwandikaho kugirango bagabanye umuvuduko wa gouvernement yu Burundi mugushinja u Rwanda ko arirwo rulikwica abantu rukabata mumugezi wa Akagera. Ngaho namwe nimwisomere ibyuru Rwanda. 

Ese Koko u Burundi na Congo byaba byitegura gutera u Rwanda? Uwo niwo mutwe w’inkuru dukesha
ikinyamakuru ‪#‎Africatime‬ kivuga ko hari abasirikare barenga 2000 b’ u Burundi bari mu misozi ya Grand Kivu. Ibi bihugu byombi ngo byaba bishaka gutanguranwa FDLR itaratangira kuraswaho bigahagarika u Rwanda mbere y’amatora ateganyijwe mu 2015 mu Burundi. Iyi nkuru ikomeza ivuga ko nyuma yo gushinjwa gucumbikira abacengezi b’Abanyarwanda mu Burundi, ababikira baherutse kwicwa bishwe urwagashyinyaguro. Ngo hakaba hari hashize iminsi itari mike abayobozi b’u Burundi bavumbuye ko hari Abanyarwanda binjiraga ku butaka bw’u Burundi mu buryo bwo gutata boherejwe n’ u Rwanda aho bavuga ko hari 4000 by’abanyarwanda binjiye muri ubu buryo bacumbikirwa muri za kiliziya. 
Ese Koko u Burundi na Congo byaba
byitegura gutera u Rwanda?
Uwo niwo mutwe w’inkuru dukesha
ikinyamakuru #Africatime kivuga ko hari
abasirikare barenga 2000 b’ u Burundi
bari mu misozi ya Grand Kivu. Ibi
bihugu byombi ngo byaba bishaka
gutanguranwa FDLR itaratangira
kuraswaho bigahagarika u Rwanda
mbere y’amatora ateganyijwe mu 2015
mu Burundi.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko nyuma yo
gushinjwa gucumbikira abacengezi
b’Abanyarwanda mu Burundi,
ababikira baherutse kwicwa bishwe
urwagashyinyaguro. Ngo hakaba hari
hashize iminsi itari mike abayobozi
b’u Burundi bavumbuye ko hari
Abanyarwanda binjiraga ku butaka
bw’u Burundi mu buryo bwo gutata
boherejwe n’ u Rwanda aho bavuga ko
hari 4000 by’abanyarwanda binjiye
muri ubu buryo bacumbikirwa muri
za kiliziya.
Amakuru aturuka ku bantu ba hafi
b’intumwa idasanzwe ya Loni mu
Biyaga Bigari, Said Djinnit n’intumwa
idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe
z’Amerika mu Biyaga Bigari, Russ
Feingold, avuga ko hari umushinga
utegura za guverinoma z’ubumwe
bw’igihugu muri Congo no mu
Burundi amatora naramuka atabaye
muri ibi bihugu.
Abarwanya ubutegetsi bazasaba kandi
bazahabwa ibiganiro bizageza kuri
guverinoma y’ubumwe bw’igihugu
bagabane imyanya n’amashyaka ari ku
butegetsi ariyo MP muri Repubulika
iharanira Demokarasi ya Congo na
CNDD-FDD mu Burundi.
Ipfundo ry’ikibazo gishobora kuzaba
imbarutso y’iyi ntambara nshya mu
karere k’Ibiyaga Bigari, ni icyitwa
guverinoma y’ubumwe bw’igihugu
gitegurwa n’umuryango
mpuzamahanga muri ibi bihugu uko
ari bibiri (Congo n’ u Burundi),
hakiyongeraho inzibacyuho y’imyaka 3
yaba itayobowe na Kabila cyngwa
Nkurunziza.
Izi nzibacyuho ariko ngo ntabwo
zizayoborwa n’umuntu wo mu ishyaka
riri ku butegetsi, ahubwo izayoborwa
n’umuntu ufitiwe icyizere n’abaturage.
Mbese umuntu udafite uruhande
abogamiyeho wabasha kumvwa
n’impande zitavuga rumwe.
U Rwanda rero icyo rwaba ruzira nk’
uko iyi nkuru isoza ivuga, ngo ni uko
rwaba rwaremeye kugira uruhare mu
ishyirwa mu bikorwa rw’uyu mugambi.
Mu bihugu bya Kongo-Kinshasa no
mu Burundi baritegura amatora ya
Perezida ( i Burundi muri 2015 na
Kongo muri 2016 ) aho aba bagabo
bombi bakomeje kubuzwa n’ ibihugu
byo mu burengerazuba bw’ isi
kudahirahira ngo biyamamaze mu
gihe itegekonshinga ritabemerera
kurenza ebyiri.
source:Imirasire.com
President Nkurunziza Pierre wu Burundi ibumoso na President Kabila wa Congo i Buryo

Amakuru aturuka ku bantu ba hafi b’intumwa idasanzwe ya Loni mu
Biyaga Bigari, Said Djinnit n’intumwa idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Biyaga Bigari, Russ Feingold, avuga ko hari umushinga utegura za guverinoma z’ubumwe bw’igihugu muri Congo no mu Burundi amatora naramuka atabaye muri ibi bihugu. Abarwanya ubutegetsi bazasaba kandi
bazahabwa ibiganiro bizageza kuri guverinoma y’ubumwe bw’igihugu bagabane imyanya n’amashyaka ari ku butegetsi ariyo MP muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na CNDD-FDD mu Burundi.
Ipfundo ry’ikibazo gishobora kuzaba imbarutso y’iyi ntambara nshya mu karere k’Ibiyaga Bigari, ni icyitwa
guverinoma y’ubumwe bw’igihugu gitegurwa n’umuryango mpuzamahanga muri ibi bihugu uko
ari bibiri (Congo n’ u Burundi), hakiyongeraho inzibacyuho y’imyaka 3 yaba itayobowe na Kabila cyngwa
Nkurunziza.

Izi nzibacyuho ariko ngo ntabwo zizayoborwa n’umuntu wo mu ishyaka riri ku butegetsi, ahubwo izayoborwa n’umuntu ufitiwe icyizere n’abaturage. Mbese umuntu udafite uruhande abogamiyeho wabasha kumvwa n’impande zitavuga rumwe. U Rwanda rero icyo rwaba ruzira nk’ uko iyi nkuru isoza ivuga, ngo ni uko rwaba rwaremeye kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rw’uyu mugambi. Mu bihugu bya Kongo-Kinshasa no mu Burundi baritegura amatora ya Perezida ( i Burundi muri 2015 na
Kongo muri 2016 ) aho aba bagabo bombi bakomeje kubuzwa n’ ibihugu byo mu burengerazuba bw’ isi
kudahirahira ngo biyamamaze mu gihe itegekonshinga ritabemerera kurenza ebyiri. source:Imirasire.com

No comments:

Post a Comment