Monday, September 22, 2014

ABAVANDIMWE NINSHUTI ZA NZARORA JANVIER HUBERT WO MUKARERE KA RUBAVU WASHIMUSWE NA FPR BARASABA MAYOR WA RUBAVU KUBARENGANURA

BY KAYIBANDA JMV

Nkuko ibinyamakuru byacu bimaze iminsi bibagezaho guhera mugihe imibiri myinshi yabanyarwanda yabonetse mugihugu cya Burundi mukiyaga cya Rweru ihambiriye amaboko inyuma kandi imyinshi muriyo mirambo ikaa yaragaragaye ko ariyabaturage babanyarwanda bashimuswe na FPR muduce tunyuranye tw'Urwanda. Dukomeje gahunda yacu yo gutabariza abanyarwanda bagenda batwandikira badusaba ko twabarangirisha ababo babuze irengero. Uyu mugoroba wa none turarangisha Bwana NZARORA JANVIER HUBERT ukomoka mu ntara y'iburengerazuba mucyahoze cyitwa Prefecture ya Gisenyi muli Commune cg se Akarere ka Rubavu Umurenge wa gisenyi, Akagari ka Bugoyi Umudugudu w' Amataba waburiye irengero kwitariki ya 18-08-2014.

MAYOR WA RUBAVU HABAME
Uyu muvandimwe NZARORA Yakoraga mu mushinga wa FXB ufasha ABATISHOBOYE muri R.D.C Goma,Akaba yarakoraga ariko byagera nimugoroba akazi karangiye agataha iwe mu Rwanda. Akarere ka Rubavu Umurenge wa gisenyi, Akagari ka Bugoyi Umudugudu w' Amataba. Abamubonye bavugako yaburiwe irengero aho yaravuye ku kabare aho ku witwa MABETE gacururiza ahitwa mbugangari hafi ya petite barriere. Muraka kabare niho yarimo gusangira nizindi ncutize ahagana mumasamoya za nimugoroba wo kuwa 18-08-2014. Akaba yarikumwe nundi mugenzi we witwa ABDALAZIZ abo bose bakaba baradhimuswe nabantu bavuze ko ari abapolisi ba FPR. 

Kuva kuruyu munsi tukimara kumenya iyi nkuru ntahantu umuryuango we utarashakishije haba mumagereza, kuri za mabuso za polisi, kubiro byakarere ndetse no kuri gereza nkuru hose twarahageze ariko ntabwo twigeze tubyirwa na gato ko ba mubonye. Ahubwo abakoi ba leta yu Rwanda bose batubwirako ntawe bigeze babona. Ariko abandi bakavugako babonye yurizwa imodoka ya polisi imwe isanzwe ishimuta abantu aho baba baramujyanye kugeza ubu tukaba tutazi aho aherere cg se uko byamugendekeye. Turasaba Imana ngo atazabe ari mumirambo yinzirakarengane twabonye kubinyamakuru bivugako bamwe bari bafite aakarita yabana bacu bahano kugisenyi. Turasaba abanyarwanda bose baba bamuzi kuba batumenyesha amakuru ye ndetse nabo bamushimuse bagomba kumenyako ubuzima butangwa n'uhoraho ko batagomba kugumya kumena amaraso yinzirakarengane. NZARORA azwi nkumutntu witonda kandi ukunda gufasha naniyompamvu yakoranaga nabantu batanga imfashanyo kubatishoboye. 

No comments:

Post a Comment