Nkuko amakuru akomeje kutugeraho kuruyu munsi Bwana UGIRAMAHIRWE JEAN BOSCO yashimuswe nabantu bari bambaye imyenda ya polisii ya FPR barikumwe naba local defense bahano mu BUGARAMA, Uyu Bwana Ugiramahirwe akomoka mu Bugarama yashimutiwe hano bita kuri Rond Point mu Bugarama mumasaha yigicamunsi ubwo yaragiye muli kiruhuko cya Sa sita. Twibutse abasomyi bacu ko Bugarama hahoze hitwa Cyangugu ubu FPR ikaba yarahise Intara y'Uburengerazuba.
Nkuko inshuti ze zabitubwiye muraya magambo Bwana Ugiramahirwe numuntu wikundira kubana nabantu bose kandi ushira umulimo nimana imbere. Ubwo yararageze kuri Rond-Point ya Bugarama, Rusizi kwitariki ya 21/12/2013 hafi yaho asanzwe anatuye ubwo yaragiye mukiruhuko iwe polisi nabalocal defense baramuhamgaye nuko nkuko nyine mubizi hano mu Rwanda iyo uhamgawe na pollisi ntaburenganzira ufite bwo kuyibaza ngese urampamagarira iki. Ibyo nabyo byakuviramo igihano cyo kwicwa. Ubwo Jean Bosco yaragiye kugirango yumve icyo bamuhamagarira. Kuva kwiyo saha bahise batembera nawe metero nkeya bamujyana aho bari bahagaritse zamodoka zabo haano mu Rwanda tuzi kwizina rya NANGABAHUTU kuva kwiyo saha ntabwo twongeye kumucaho iryera.
Inshuti nabavandimwe ba Bwana Ugiramahirwe ntakintu batakoze kugirango bashakishe
mugenzi wabo biboneye namaso ashimutwa na FPR. Urabona umwaka ugiye gushira ntakuntu abanyarusizi batagize ngo Mayor OSCAR NZEYIMANA abafashe kubona umuntu wabo ariko byose abibirizamo. Bagiye kuri polisi, bajya kubuyobozi bwa Local Defense banandikira nubuyobozi bwa Province yuburengerazuba Guverineri Madame Mukandasira Caritas ariko bakaba nta nigisubizo bigeze babona. Kugeza uyu munsi baratakambira ubutegetsi kugirango bubabwire impamvu uyu muntu wabo yaburiwe irengero nicyo azira ndetse naho yaba ahererereye. Mulikigihe hamaze iminsi haboneka imirambo myinsh yabanyarwanda batawe mubiyaga nimigezi minini. Abaturage babuze ababo byamayobera bakomeje kubunza imitima bibaza niba abavandimwe babo batari murabo balimo gutahurwa mwibyo biyaga.
MAYOR WA RUSIZI BWANA OSCAR NZEYIMANA |
Ikindi twabibutsa kuri Mayor wa Rusizi Oscar Nzeyimana ali murizimwe muntore za FPR zikora zitunara kurusha abazima nabapfuye. Muminsi ishize yashize itangazo hanze rihamagarira abaturage yuko ibyo bejeje byose bagomba kujya babisarurira hamwe kandi bakabigurishiriza hamwe mubigo bitunzwe na FPR kugirango FPR iboneko uko ihenda abaturage. Hari nuwavuze ngo uyu mugabo yibagiwe kubwira abanyacyangugu ngo bajye barira hamwe. Icyo namwibutsa cyo ntabwo yararusha ba Inyumba Aloyisia gutunara, cg se bene wabo nka Bwana Twagiramungu Faustin na Theobald Rwaka Kaberuka ariko bavuye murwanda nkizimennye umuhini. Nabe yitonze akorere abaturage be kandi abarenganure kuko umunsi umwe uzaza icyo azasigarana nabaturage yagiriye neza ntabwo ari FPR.
Ahangaha naboneraho umwanya wo kwibutsa FPR yuko kwica abantu igihhorera ataribyo bizatuma bayubaha cg se bayiyoboka ahubwo yagombye kureka abantu bose bakishira bakizana ikareka gukomeza gushimuta inzirakarengane zabanyarwanda baba abahutu cg se abatutsi ngo ibaziza kuko badashoboye gutanga imisanzu muli FPR cg se hakaba haribimwe batumvikana nabyo. Urugero nkanjye sinumvikana na FPR kuburyo ikomeje kwica abantu guhera muli 1990 ariko ntibyambujije kuba hano mu Rwanda ngo nkomeze nigishe abana ibibateza imbere kandi ntange imisoro kuko nyifite. Nubwo FPR iramutse imenye uyu mwanditsi uwo ariwe ntagushidikanya ko yahita inyica ibanje kumbagaho uruhu rwose. Ariko ubwo bwoba bwose nubwubusa kuko amaherezo FPR izavaho haze izindi ngoma murwanda kwica abanyarwanda sicyo gisubizo.
Ngaho mwese banyarwanda mwaba mwarabuze abanyu ariko mukaba mutabona aho mwabivugira ikinyamakuru KIGALI EVENING POST nicyanyu. Niryo jwi ryabanyarwanda rivigira muruhame kandi ridatinya ijoro. Twaharaniye guha ijwi abanyarwanda bose bapyyinagajwe niyingoma ya Sekibi ntabwo twita kumoko uturere cg se nabyo waba uzi. Icyo twitayeho nugufasha umunyarwanda wo hasi nuwo hejuru kubona aho wavigira ibikubabaza udashobora kubwira bwana Kagame imbeonankubone kuko yakwirenza. Ariko dukoreshe ikoranabuhanga turagusura maze tugatangaza akababaro kawe. Ese wabuze uwawe ashimuswe na FPR, cg se wahohotewe nubuyobzi bwa FPR aho iwanyu kumurenge? Twandikire utubwire ikibazo cyawe. Ntituzatangaza amazina yawe kandi tuzubaha amabanga yawe nimyirondoro yawe. Ese abawe bafungiwe akamama ntanurubanza bategereje twandikire. Tubwire aho ukomoka, twoherereze nifot yuwo utabariza ko yabuze bizatworohera mukumushakisha ndetse nanabibutsa yuko imiryango mpuzamahanga yita kubkiremwa muntu iba ikeneye cyane ifoto yuwo utabarizwa kugirango ibikurikirane neza izi neza uwo ishakisha. Bityo akaba ari ingenzi kwandika inkuru ifite ifoto yuwo wabuze. Ariko utayifite kuko kwifotoza atali umuco wamamaye hano murwanda ntakibazo tuzageza inkuru nitangazo ryawe kubasomyi nkuko bisanzwe. Ikindi kandi tubwire aho uhereye ku Ntara, Akarere, Akagari, Umurenge, ndetse nibindi bintu bigaragaza aho utu nka Amshuli, kiliziya, urusengero, ibitaro nibindi byatuma abantu bari hirya no hino kwisi bamenya aho iyo mbababre iherereye. Ariko ntukatubwire inzu yawe kuko FPR izakuzira kandi ikagushimuta. Ushaka kutwandikira? dore email yacu:hagandi77@gmail.com
No comments:
Post a Comment