AMWE MUMAZINA YABASORE BABANYARWANDA BASHIMUSWE NA FPR NYUMA IKABATA MUKIYAGA CYA RWERU I BURUNDI
By NSHIZIRUNGU EPHRAIM
Nkuko tumaze iminsi tubibagezaho mubinyamakuru byacu binyuranye ndetse nibindi byabagenzi bacu baba abakorera hano mu Rwanda cg se abakore hanze yigihugu cyu Rwanda ibintu bimaze iminsi bibera muriki gihugu cyu Rwanda nagahomamunwa. Kuva Kagame yatangariza abanyarwanda ko ibigiye kuba muruyu mwaka bizafatishwa amaboko yombi maze abihayimana cg se abihaye Shitani babakuru bamadini mu Rwanda bakamucuririra ubwo yishongoraga ko ariwe wishe mugenzi we Col Karegeya. Ibintu byakomeje kujya irudubi hano mu Rwanda. Abantu besnhi barashimuswe na FPR cyane cyane guhera mukwezi kwa 8/2013 kugeza magingo aya.
IYIMIRAMBO NIYABISHWE NA FPR Seminega Abudi, Mbarushimana Gadi, Habarugira Asiel, na Nijyimbere Desire |
Tubibutse yuko mugihe imyaka 20 yarishize hibasiwe abana babahutu gusa aribo bicwa cyane maze abatutsi babahezanguni bakiterera hejuru bati GUMA GUMA ubu noneho ibintu byabaye imvange yurusobe hano mu Rwanda. Abantu bose ubu barigushimutwa na FPR kumpande zombi. Nkuko mumaze iminsi mubyibonera abana babatutsi ubu nabo barikumirwa bunguri nkuko abana babahutu babimenyereye. Murabo bamaze iminsi bamerewe nabi nuguhera kumiryngo ya ba Col. Karegeya, Gen Kayumba Nyamwasa, abo babana muri RNC bose cyane cyane abafite icyo bapfana numucuruzi RUJUGIRO, GAHIMA, HIMBARA, RUDASINGWA, UMWAMI KIGELI, nabandi besnhi.
Ariko icyo sicyo cyatuzinduye uyu munsi. Ahubwo dushishikajwe ninkuru yamazina yamirambo imwe muyatoraguwe mukiyaga cya Rweru mukarere ki burundi bwa Amajyaruguru hafi nu Rwanda. Iyi mirambo ikaba iteye ikibazo gikomeye leta ya FPR kuburyo ejo yohereje aba commando bogutaburura iyo mirambo kugirango bayijyane mu Rwanda maze bayitwike ariko bagasanga abarundi baharaye. Tububutseko abarundi nabo batamerewe neza nkuko tutahwemye kubibabwira leta ya FPR imaze iminsi yohereza intasi muburundi zokwica abategetsi bu Burundi baba ababahutu ndetse nabatutsi badashigikiye FPR nishyaka ikibiri nabandi batutsi babahezanguni.
AMAZINA YIMIRAMBO INE YATAHUWE MUKIYAGA CYA RWERU MUBURUNDI
- BWANA SEMINEGA ABDULAHELI: Uyu mugabo uri mukigero cyimyaka 29 yamavuko ukomoka ahahoze hitwa Prefecture ya Cyangugu ariko ubu hakaba hitwa mu Ntara yiburengerazuba. uyu mugabo yashimutiwe kuri barrier yi Kamembe ubwo yaravuye kugura imyumbati i Bukavu mugihugu cya Congo. Ababonye iyi mirambo barahamya ko bwana Seminega yihwe akubiswe icyuma mumutwe kuko bigaragarako agatwe kinyuma kari katebeye munda. Bivugako iyi nzirakarengane yicishijwe agafuni ka FPR. Nkuko uyu wabidutangarije itashatse kwivuga izina kubera impamvu zumutekano we ayo amaze iminsi ahungiye mugihugu cyu Burundi, uyu mugabo ashobora kuba ngo yarazize ko atashoboye gutanga imisoro yo mwishyaka rya FPR. Ikindi nuko yanze gufatanya business ze numututsi wumunyamurenge witwa Rwakajuga wumudemob kuberako Bwana Seminega yabonaga business ze ntakuntu yazishiramo umuntu utaramufashije kuzitangira. Yahoraga yikenga ko azabizira. Kukibazo cyamahoooro ya FPR yo uyu mugabo yaraherutse gutanga amafranga FRWS agera kuri millioni 20 zamanyarwanda ngo nayo gushira mukigega agaciro ngo akaba atarabonaga ntayindi mpamvu yatuma atanga indi misoro ya FPR kandi namafranga yatanze mukigega AGACIRO yarahagije bagombye kumureka akongera agashora urugenzo rwe kugeza yongeye kunguka. Muli make nuko umuvandimwe Seminega Abdi yahuye nurwaraye nzira rwa FPR.Tubibutse ko uyu muvandimwe winzirakarengane yaramaze hafi umwaka aburiwe irengero kuko umunsi yashimusweho kuri barriere yu Rwanda na Bukavu hari kwitariki ya 17/10/2013.
- MBARUSHIMANA GADI: ikibiri Uyu musore uri mukigero cyimyaka 26 yamavuko yaburiwe irengero muruyumwaka wa 2014 kwitariki ya 15/7/2014 aho bita muri Nyakiriba. Akaba yari yahoze arimo kunywa kukabari kari aho bitaga mubigogwe kubahazi kera hayi ya MUCUTSUMUMPE BAR. Uyu musore niho yaramze kurangiza amashuri makuru muri Universite ya Busogo aho yize ibyubucungamari. Bwana Mbarushimana akomoka mu Intara y'iburengerazuba mugice cyahahoze hitwa Gisenyi ariko ubu inkotanyi zikaba zarahahinduye Intara yi Burengerazuba. Iwabo ni mu Akarere ka Rubavu, umurenge wa gisenyi, Akagari ka Bugoyi. akaba yarashimuswe na FPR tariki ya 10-08-2014 mumasaha ya sakumi nebyiri za nimugoroba ubwo yaratashe we namubyara we witwa Didacien Igirincuti. uyu Didacien nawe ntaraboneka kugeza magingo aya. Kubabonye umurambo wa Mbarushimana bo barahamyako yishwe asogoswe kuko haribikomere byinshi biturutse mumugongo bihamyako uwamwishe yamusogose amuhagaze hejuru. Kandi nkuko ababibonye babivuga iyo mirambo yose yri yakuwemo amashati yabo. Icyo uyu mwana wumunyeshuri yaba yajijijwe na FPR ntikiramenyekana cyane cyane ko uyu musore adakunda ibintu bya politiki nkuko abamuzi babidusobanuriye.
- HABARUGIRA ASIEL: Uyu mugabo uri nkomukigero cyimyaka 35 yamavuko nawe ari mubo FPR nabambari bayo bavukije ubuzima. Yari umwalimu mukarere bita Busogo ahahoze ali muli Commune ya Mukingo ubuhakaba ngo hitwa Intara yamajyaruguru, Akrere ka Musanze, muli Busogo. uyu mwalimu warumaze mukazi imyaka irenga 10 yigisha nawe yaburiwe irengero muruyu mwaka mukwezi kwa gatandatu. yashimutiwe mwisoko rya Byangabo aho yahamagawe numuntu maze yitabye uyu muntu ntabwo yigeze yongera kuboneka kubamubonye nuko umuntu wamuhamagaye yari yambaye imyenda ya Gisiviri ariko akaba ari inkotanyi izwi cyane murako gace ka Busogo kwizina rya Munyantore. Kuva uyu mugabo yahamagarwa nuyu Munyantore agashirwa mumodoka ya FPR ya polisi yaritegereje hafi kunzu yuwo bitagaRuhoryongo kubazi ako gace ntabwo turongera kumucaho iryera. "Twabonye bamushira muri ya Nangabahutu nuko ubwo bayiha umuliro kuva ubwo ntiturongera kumenya amakuru ye kugeza uyumuns twumviseko mumirambo yatoraguwe i burundi nawe ngo yararimo. Imana imwakire ntakindi twavuga," umwe mubaduhaye amakuru utarashatse kwivuga izina.
- NIJYIMBERE DESIRE: Uyu musore wo mukigero cyimyaka 28 warufite impamyabushobozi yakuri muli KIST nawe yabonetse mubantu bashimuswe na FPR nyuma imirambo yabo ikaboneka mukiyaga cya Rweru i Burundi. Uyu musore wakuriye i Kigali ariko ababyeyi bakaba bari bakomoka i Byumba ahahoze hitwa Commune Bwisige ubu akaba yaratuye mu Gatenga aho ababyeyi be bari bafite amazu
MAYOR WA KICUKIRO
NDAMAGE JULE NATUBWIRE AHO
ABASORE BACU BARIKURIGIRIRA
Tububutse abu abanyaranda twese dufite ubwoba bukabije kuko buri mugoroba cg se mugitondo cya Karekare tubona imodoka za polisi zirukankana ibintu bisa nimirambo yabantu bishwe bahambiriwe mumifuka. Kubazi u Rwanda neza na system iriho ubu nyine usanga za modoka za polisi ya FPR abanyarwanda bita Nangabahutu zicicikana igicuku cyose harimo nabanyururu baba bajyanye iyo mirambo. Aho iyo mirambo yabantu binsoresore ijya kujugunywa twebwe ntabwo tuhazi. ubu rwose abantu twese cyane abasore babanyarwanda twiteguye ko FPR umunsi numunsi ishobora kutwirohamo namasasu cg se twadufuni twayo bakatwica urujyanuruza nkuko basanzwe baduhorahoza.
ufite inkuru wifuza kutugezaho. Andikira ibinyamakuru byacu aribyo kuri blogs za RWANDA ONLINE cg se KIGALI EVENING POST tuzagutumikira kuri: hagandi77@gmail.com. Ese numuntu urangisha?wabase ufite amafoto ajyanye ninkuru ushaka ko abanyarwanda bamenya?bitwoherereze maze utubwire naho iyi nkuru yabereye, intara, akarere, umurenge, akagari, nibindi bijyanye nayo. Twese abanyarwanda twahagurukiye kuva mu bwoba. Inkuru zacu nizishyushye zahano mu Rwanda zitangazwa nabanyarwanda kandi zitangarizwa hano mu Rwanda. Urwanda nurwacu ntaho tuzajya. Bazaze barudutsindemo ariko tubwize abanyarwanda ukuri kubibera hano mu Rwanda. TUGEZEHO AMAKURU.
No comments:
Post a Comment