Saturday, August 16, 2014

RDC: ABACENGEZI BA 6 BA RDF BACAKIRIWE I MASISI.

From IKAZE IWACU
Muri iyi minsi abakurukirira hafi ibya FPR bamaze kubona ko ibikomerezwa byayo uhereye kuri Paul Kagame, bamaze kurwara bwaki, kubera kubura akayabo k’amadolari bajyaga bayora mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, none ubu biyemeje kongera kubyutsa intambara bakoresheje uburyo bwo gucengera, maze bakabyutsa akaduruvayo, bakitirira ko ngo abakongomani badashaka FDLR ku butaka bwabo.
Col Ngaruye ni we Kagame yashinze gutera ibitero bishya muri Congo
Col Baudouin Ngaruye ni we Kagame yashinze gutera ibitero bishya muri Congo
Ariko iyi migambi yabo mibisha n’Imana isigaye iyikoma imbere itaragira aho igera. Amakuru agera ku Ikaze Iwacu ubu aravuga ko ku wa gatatu tariki ya 13-08-2014, abacengezi ba RDF 126 bafite intwaro ziremereye baseekaye i Masisi, mu gace kitwa Ngungu. Aba bacengezi bari baje gutaburura intwaro batabye hariya i Ngungu, ngo bajye gutera inkunga abandi bene wabo biyita Mai Mai Tcheka, bamaze iminsi bakubitwa inshuro na FARDC mu duce twa Warikale, cyane cyane hafi y’umuhanda werekeza i Kisangani.
Aha i Ngungu hazwi nk’agace gatuwe n’abatutsi gusa gusa, akaba ari naho intambara zose FPR yagiye iteza muri Kivu y’amajyaruguru zagiye zitangirira. Muri iyi minsi rero, abaturage basigaye baryamira amajanja, ku buryo aba bacengezi batateye kabiri, abaturage baba bateye imboni, bakoma induru, bahuruza ingabo, nazo zihasesekara vuba, zita muri yombi izi nkoramaraso zitaratangira gutaburura intwaro zazo.
Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse mu baturage batuye hafi ya Ngungu, avuga ko haje abantu benshi bafite intwaro, bavugaga ko ari aba M23, batangira kubwira abasore batuyeahitwa Ufamandu ko bakeneye ko babafasha gutera FARDC i Ngungu, kandi bakanabafasha gutaburura intwaro batabitse aho i Ngungu nyine. Aba basore aba M23 babwiraga, basanzwe bafite umutwe wabo ufite intwaro wo kwirwanaho, banze kwemera ibyo abo ba M23 babasabye, ahubwo bahita bamenyesha ingabo z’igihugu ko batewe.
Col Innocent Zimulinda, nawe ari mu gaco kagiye gutwika Kivu y'amajyaruguru
Col Innocent Zimulinda, nawe ari mu gaco kagiye gutwika Kivu y’amajyaruguru
Amakuru atugeraho ubu aravuga ko ingabo zatabaye maze ba ba M23 bagakwira imishwaro, ariko ngo 6 muri bo batawe muri yombi, hakaba harimo n’umu Colonel witwa Claude Safari, uvuga ko bari boherejwe na Col Innocent Zimurinda wahoze ari commandant ukomeye muri CNDP na M23, ubu akaba abarizwa mu Rwanda.  Col Safari kandi yavuze ko ahabwa amategeko directes na Col Katama Badege. Muri abo bafashwe kandi harimo abahoze barinda Col Baudouin Ngaruye, na Bosco Ntaganda.
Aba bafashwe ubu bari mu maboko ya FARDC na polisi ya Congo, aho bari guhatwa ibibazo. Nakataraza kari inyuma, Paul Kagame na FPR ntibaravuga ijambo rya nyuma muri Kivu.

Ngendahayo Damien
Ikazeiwacu.fr

No comments:

Post a Comment