Sunday, November 23, 2014

UMUKURU WA FPR NA PRESIDENT WU RWANDA BWANA KAGAME NAWE YOHEREJE UBUTUMWA MWISHINGURWA RYA BWANA RUDASINGWA MARCEL

Abazi neza uyu mugabo bahamya ko ashobora kuba yarishwe na FPR imukekerako ari mwishyaka RNC.



Rudasingwa yasanzwe mu cyumba cya hoteli yari acumbitsemo yapfuye tariki 17 Ugushyingo 2014 i Konakry.Mu muhango wo kumusezeraho wabaye kuri iki Cyumweru tariki 23 Ugushyingo, abahagarariye umuryango we batanze ubuhamya babwiwe n’uwafunguye icyumba Rudasingwa yabagamo ko yasanze ashyize ikiganza ku gituza asa n’urimo guseka... aryamye ku buriri. kUBAZI NEZA uburozi bwa FPR nuburyo bwica aribw hano mu Rwanda tuzi nkutuzi twa Munyuza bavugako ashobora kuba yarahawe uburozi nbanatu batumwe na FPR kwica uyu mugabo wahoze ari inkotanyi ikomeye ariko yagera nyuma akaza gutangira kugaya ibikorwa bya FPR. 

Ikindi nuko abenshi  mumuryango batashatse kwivuga amazina bakomeje gushimangira ko uyu mugabo ashobora kuba yarahotowe nkuko muntangiriro zuyumwaka Col. Karegeya wari warahunze Paul Kagame muri South Africa yasanze yahotorewe muri hotel nkuko nuyu mugabo basanze afite ibimenyetso byo guhotorwa nkuko byagendekeye Karegeya.

Uwimana, umugore wa Ruasingwa (iburyo) ari kumwe na muramu we n'umuhungu we yabyaranye na Rudasingwa
Uyu muhango wo kumusezeraho wabereye mu Rusengero rw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi rwa Remera mu Mujyi wa Kigali, ahavugiwe ibigwi n’ubutwari byamuranze akiriho.
Abahagarariye Loni, umuryango we, Abayobozi b’Itorero n’inshuti ze bahurije ku kuba Nyakwigendera Rudasingwa yakundaga Imana, ari inyangamugayo, akunda abantu, yitangira akazi, agira impuhwe, yicisha bugufi, ahorana umunezero, adapfa kumva amabwire, akunda u Rwanda akanarwitangira n’ibindi. Ariko ibi binyuranye nibyo abenshi mubamuzi muri Nairobi Kenya bamuvugaho ko akiri SOMA MBIKE wa Kagame yahangayikishije abanyarwanda cyane cyane impunzi zabanyarwanda zabaga Nairobi mugihe yakoraga muri ONU. Ari mubantu batumye abahutu besnhi bize batabona akazi muri ONU i Nairobi cg se murusengero rwabadventist nubuyobozi bwabo mumugi wa Nairobi. Ndetse harinamakuru avugako akimara kugera i Nairobi yirukanishije abahutu besnhi bakoraga muri ONU i Nairobi abandi bagahitamo kuva Nairobi bakajya gukorera hanze. Ibi akaba yarabikoranagamo numuntu bita DONALD KABERUKA ubu uyobora Banki ya Afurika muri Tunisia nawe wahize abahutu bakoraga muryi iy Banki i Tunisia. Ibi bitugaragarira ko ntakintu wakorera FPR cyayinezeza cyatuma itakwaka amaraso nkuko Shitani uko wayikorera kose igihembo ari ukuguhitana. 

Muri uwo muhango, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, ni we wasomye ubutumwa nyirizina Perezida Kagame yatanze yihanganisha umuryango usigaye wa Rudasingwa .
Ngaya amashusho yerekeranye nishingurwa ryuyu mugabo nkuko abanyamakuru bacu bayakusanije kandi Imana imuhe iruhuko ridashira. Niba koko FPR ariyo yamwivuganye ikomeje wa mugambi wayo wa 2014.


Pasiteri Mpyisi yigisha ijambo ry'Imana ari kumwe n'uwasemuriraga ubutumwa bwe abumva icyongereza

Undi muntu waruhari ni Pasiteri Mpyisi na we wajujubije abahutu bimpunzi zabaga i Nairobi zigasengera kurusengero rwabadventist rwa Nairobi abita interahamwe. Akaba nawe yatanze ubutumwa bwihanganisha abasigaye, ashimangira ko nyuma y’ubu buzima hari ubundi. Nyuma yo gusezera Rudasingwa, Umurambo we wajyanywe gushyingurwa mu Irimbi rya Rusororo.

Abana ba Rudasingwa mu muhango wo gushyingura se ubabyara

Minisitiri Kaboneka ni we wasohoje ubutumwa bwa Perezida Kagame

Umuhango wo kumusezeraho wari witabiriwe n'abantu benshi

Abavandimwe ba Rusadingwa bahagaze imbere y'abaje kubatabara mu rusengero, batanze ubuhamya butandukanye

Abakozi bakoranye na Rudasingwa mu mirimo itandukanye ya Loni

Umuhuzabikorwa wa One UN mu Rwanda, Lamin Manneh avuga uko yamenyanye na Rusadingwa

Umugore wa Rudasingwa mu muhago wo gushyingura
tombola@igihe.com

No comments:

Post a Comment