ESE LETA Y UBWONGEREZA NA AMERIKA BABA BAREMEYE KO BBC IKORA FILM YERAKANA UKO KAGAME YAHANUYE INDEGE?
POLITIKI, IPEREREZA N'UBUBANYI N'AMAHANGA: "LETA Y'UBWONGEREZA KU BWUMVIKANE NA LETA Y'I WASHINGTON MURI AMERIKA NIBO BATEGETSE B.B.C GUKORA FILIMU YEREKANYE KAGAME MU MIZI. MU MINSI YA VUBA AMBASADE Z'UBWONGEREZA N'AMERIKA ZIGOMBA GUFUNGWA I KIGALI BA AMBASADERI BAGATAHA BAKANAHAGARIKA N'INKUNGA BATERAGA IMISHINGA Y'AMAJYAMBERE MU RWANDA ABAKOZI IBIHUMBI BAKABURA AKAZI"/ UDAHEMUKA Eric
JANE CORBIN Umuhanga mu gukora filimu documenteri
Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bashyize General Major Paul KAGAME ku butegetsi i Kigali ku italiki 19 Nyakanga 1994 bakamuhagarikira mu busahuzi bw'amabuye y'agaciro muri RD Congo ahatikiriye imbaga itabarika y'inzirakarengane z'abanyarwanda n'abazayirwa; ubu zamaze kumenya Kagame uwo ariwe ku buryo zamaze guhindura urupapuro ndetse ngo FPR na Kagame bagomba kwirukanwa ku butegetsi byihutirwa.
Nyuma y'uko Filimu yemezaga ko Paul Kagame ariwe nyirabayazana w'akaga kagwiriye u Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, muri SHIKAMA twagerageje gushakisha umuntu waba agera i kambere i Washington na London kuko twari dusanzwe tuzi neza ko aribo bamwicaje muri Village Urugwiro. Uwo muntu rero twaraye tumubonye uzi neza uko umugambi wo kohoshya FPR ugomba kugenda mu maguru mashya.
Umwongereza kavukire kuri se na nyina utuye i Londres akaba ari umwarimu muri Kaminuza ikomeye mu Bwongereza n'umugishwanama wa Minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Ubwongereza ariko tukaba tudashobora guhishura amazina ye ku bw'inyungu za politiki yaganiriye na SHIKAMA maze atubwira ibintu biteye ubwoba bigiye kuba i Kigali mu minsi mikeya iri imbere ku buryo Kagame noneho agiye guhahamuka ureke ibyo yigira.
Uwo mwongereza yabwiye SHIKAMA ati: "Iriya documentary yakozwe na leta y'Ubwongereza ku bwumvikane na USA bakoresheje BBC, kandi nyuma y'uko Filimu itambutse birihutirwa gufunga ambasade z'ibihugu byombi i Kigali, guhagarika inkunga zose bateraga imishinga y'amajyambere bityo abakozi benshi bakoragamo bakabura akazi. Ariko abategetsi b'ibi bihugu by'ibihangange bumvikanye ko bagomba gukomeza kubwira rubanda ko nta kintu na kimwe babiziho, ko BBC yigenga mu gutara no gutangaza amakuru(...) ku buryo Kagame na FPR bazirukanwa ku butegetsi mu bufindo batazi ibyabaye".
Tony Blair na Bill Clinton bari maneko za London na Washington Kagame atabizi
Abanyarwanda baciye umugani w'umugenurano maze bagira bati:"Inyoni zijya inama n'abarinzi bajya indi". Mu kiganiro kirambuye uwo mwongereza yahaye SHIKAMA yatwemeje ko ngo muri 2005 USA n'Ubwongereza basanze baribeshye cyane kugira Kagame perezida bitewe ahanini n'ingeso ye yamunaniye yo kutihanganira abatavuga rumwe nawe bigeretseho kwica inzirakarengane. Londres na Washington bakimara kubitera imboni ngo bahise bajya inama y'icyo bakora ngo Kagame bamushyireho ingenza ya buri munsi.
Baje kumvikana kuri TONY BLAIR ko ariwe wamubera umujyanama mu bya politiki mpuzamahanga ahanini babimucengejemo babishingiye kuko Leta ye irimo abantu benshi biberaga mu nka batageze mu ishuri bityo ko uyu muntu w'inararibonye yamufasha gutsimbataza umubano n'amahanga. Kagame uhorana amakenga ngo yabanje gusa n'ubyanga nyuma abona nta kundi yagira arabyemera.
Abanyarwanda batuye imbere mu Rwanda kimwe n'abakurikirira hafi amakuru y'igihugu cyacu tuzi ukuntu TONY BLAIR yahoraga i Kigali kugeza n'ubwo Kagame amuhaye icyumba cy'akazi mu biro bye muri Village Urugwiro ku Kacyiru i Kigali. Uyu mwene Rugigana yabaye hafi cyane ya Kagame haba mu muganda, gufukura amariba no gucukura imiringoti akabaye kose akakoherereza abamutumye muri raporo.
Intasi ebyiri icyarimwe i Kigali: Kugereranya raporo ebyiri z'ubutasi i Washington na London
Nibanze kuri TONY BLAIR kuko ariwe nahaweho amakuru afatika n'umuntu bakoranye bya hafi kandi umuzi neza nyamara hari n'undi batumwe bimwe. Leta ya USA na LONDON mu rwego rwo kwirinda ko hazabaho guhubuka mu gufatira Kagame na FPR imyanzuro, bumvikanye ko hagomba kubaho intasi ebyiri ariko buri wese agakora ibye. Ni uko BILL CLINTON nawe yabaye umujyanama wa Kagame aho we yoherezaga raporo i Washington naho TONY BLAIR akayohereza i London nyuma hakaba ngo harabayeho igereranya ngo barebe niba nta kwibeshya cyangwa amakabyankuru birimo.
Bamaze kuzigereranya ngo basanze ko Kagame na FPR ari abajura n'abicanyi ruharwa kandi ko babujije amahwemo abaturanyi niko kwiga icyakorwa ngo bakurwe ku butegetsi. Ngo mu nama yabereye i Washington yahuje abategetsi b'ibihugu byombi yanatumiwemo umuyobozi mukuru wa BBC n'umuyobozi mukuru wa CNN bumvikana ko hakorwa filimu igaragaza uburyo Kagame na FPR bamaze abantu mu karere k'ibiyaga bigari bahereye ku iraswa ry'indege ya Habyakimana ku italiki 06 Mata 1994.
Bemeje ko umuyobozi mukuru wa BBC yagena umunyamakuru kabuhariwe mu gutunganya inkuru banemeza ko iyo Filimu igomba gutambutswa kuri BBC ku italiki 01 Ukwakira 2014 italiki yibutsa 01 Ukwakira 1990 mu rwego rwo kwereka isi yose ko Kagame na FPR batabohoye u Rwanda ahubwo baruboshye. Mu rwego rwo kugira ngo Kagame atagira amakenga USA yatanze inama ko BILL CLINTON yakubaka ibitaro bihenze kandi by'icyitegererezo mu murenge wa Butaro mu karere ka Burera maze akajyanayo na Kagame kubitaha kandi koko niko byagenze barajyanye.
Mu minsi ya vuba ambasade z'Amerika n'Ubwongereza i Kigali zigomba gufungwa
Uwo mutumirwa udasanzwe wa SHIKAMA yatubwiye ko Washington na Londres bari bazi neza ibizakurikira itambutswa ry'iyi filimu birimo imyigaragambyo yamagana iki gitangazamakuru. Avuga ko ngo bateganyije ko Kagame ashobora kuzategeka ifungwa burundu rya BBC rishobora kuzahurirana n'ishyirwa hanze ry'imyanzuro y'iperereza USA irimo gukora ku inyerezwa ry'abantu mu Rwanda rya hato na hato aho yagize ati:"Amerika ishobora kuzanzura ko FPR ari umutwe w'amabandi akora iterabwoba na mafiya byayogoje akarere k'ibiyaga bigari, ubwo rero nta kindi kizaba gisigaye uretse imyigaragambyo karundura kandi simusiga y'abaturage ishobora kuzirukana KAGAME na FPR ku butegetsi kuko icyo gihe abaturage bazaba bariye karungu bafite ubukene bukabije barara ubusa kubera kubura akazi".
Aravuga ko Kagame bazi neza ko azakomeza kwitotomba no gusuzugura ba Mpatsibigugu bityo bizabe ngombwa ko ambasade z'ibihugu by'ibihangange zifungwa i Kigali kandi ntibizatinda kuko intambara Kagame agiye gushoza ku Burundi na DRC izihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'uwo mwanzuro hagamijwe kwita ku mutekano w'abadipolomati.
Guhagarika imishinga y'amajyambere no kwirukana abakozi ibihumbi mu Rwanda.
Umugambi w'Amerika n'Ubwongereza wo kwirukana FPR ku butegetsi ni mugari cyane kandi uzagira ingaruka zo mu rwego rw'ubukungu ku muryango nyarwanda. Uwo mutumirwa yabwiye SHIKAMA ko imishinga yose ikurikiranwa na ambasade z'ibi bihugu byombi i Kigali irimo kwitegura gusozwa mu rwego rwo kurengera inyungu z'ibyo bihugu.
Ni ukuvuga ko abakozi benshi bari babayeho neza batunze imiryango yabo bazabura akazi imiryango yabo ikibasirwa n'ubukene, abana babo bazabura ubwishyu bw'ibisabwa ku mashuri bazaba bigaho, abakodesha amazu bazabure ubwishyu,...mbese ikibazo kizaba ari rusange mu gihugu cyose kandi n'ingabo zizaba ziri mu gihirahiro no kwibaza icyakorwa ngo abaturage bave muri ako kangaratete
Magayane yavuze ko agatsiko ka FPR kazirukanwa ku butegetsi k'ubufindo
Mu gusoza iyi nyandiko twakwibutsa ko ubuhanuzi bwa Magayane bushimangira ibyo SHIKAMA yaganiriye n'uyu mwongereza aho Magayane yahanuriye abanyarwanda ko FPR izirukanwa mu bufindo ku butegetsi n'abazungu bazaba barayibuhaye. Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru. Yaba komisiyo ikuriwe na NGOGA Martin, yaba abamagana filimu batanabonye, yaba RURA yanize B.B.C-F.M-KIGALI, byose ni ugusamba no guta ibitabapfu, icyemezo cyamaze gufatwa kandi i Kigali ntacyo bahinduraho na gito.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment