Monday, November 3, 2014

IBIMENYETSO BYINGOMA IRI MUMAREMBERA MU RWANDA: FPR IRICA IKAGEZAHO IKUBITA AGAFUNI NIKINYARWANDA

Ingirwa Ntiti zahamwe amafranga yareta yu Rwanda ngo zikosore amakosa menshi asigaye aboneka murulimo rwikinyarwanda kubera urukorane rwabantu besnhi bahuzagurika kuko atari abanyarwanda bagiye baza mu Rwanda nubwirasi no kwishongora bica ururimi rwacu Abanyarwanda nkuko bishakiye ngo kuko bafashe igihugu. Izo ngirwa ntiti ntizabashije kwemeza abanyamakuru ku rupfu IKINYARWANDA nuko bateguye kugihamba. Ikibazo nukumenya niba URURIMI RWIKINYARWANDA LETA YA FPR YISHE NARWO IZARUSHINGURA AHO AMAGUFWA YABAZIZE FPR YAKOREYE ABANYARWANDA NAHO TUZAHABONAMO UMWANYA KUGIRANGO ABANA BACU BAJYE BAHASURA MUKWIBUKA URUPFU RWAGASHINYAGURO FPR YISHE URULIMI RWABASE NABASEKURUZA.

Kugeza n’ubu abanyamakuru baragaragaza ko bataranyurwa n’ibisobanuro biri gutangwa n’Inteko y’ururimi n’umuco ku mabwiriza mashya yasohotse mu igazeti ya Leta mu minsi ishize agenga imyandikire y’Ikinyarwanda. Aka kajagari kari muriki gihugu ntagushidikanya kari amwe mumarembera yingomba ya RWWABUJINDIRI RUMWE RURYA NTIRUHAGE KANDI RUKARYA NAKATARIBWA NKUKO IZI NGIRWA NTITI Ziriye amafranga yagombaga kugorora ikinyarwanda ABASAJJA bagoretse none aho kukigorora bahisermo kukigira IGIKONJO


Abanyamakuru bari baje ari benshi bikubitiyeho nubuhanga bwabo mubyindimi nabo ntibigeze basdobanukirwa niba koko u Rwanda rwari rukiri u Rwanda cg intara ya Uganda. Nawe se ngo WANJYE NI WANGE SSEBO NO KUGENDA NGO NI TUJENDE NNYABO koko banyamakuru muracyashakisha ukuri kwigihugu ubu mutuye?

Mu kiganiro n’abagize Inteko y’ururimi n’umuco ndetse na Minisitiri w’Umuco na Siporo Amb. Joseph Habineza, Abanyamakuru bakomeje kubaza uburyo ururimi rwari rusanzwe ruzwi n’abantu rugiye guhindurwa ku buryo butumvikana. Umunyamakuru Ntwali John Williams yabajije niba ayo mabwiriza mashya yarashyizweho mu rwego rwo korohereza abantu batazi kuvuga Ikinyarwanda , cyangwa niba byarakozwe mu nyungu z’abinangiye badashaka kwiga Ikinyarwanda. Yagize ati : “ Ikijya kuba cyose kiba gifite icyo gikiza cyangwa icyo gihindura, ibi byakozwe mu nyungu za bande, ese ni abanyarwanda basanzwe bakoresha Ikinyarwanda, ni abantu se bavuye ishyanga bakaba batabasha kuvuga Ikinyarwanda kubera ko ururimi rwabo rwagoretswe n’indimi z’amahanga ?”
Abanyamakuru bakomeje babaza uburyo guhindura Ikinyarwanda bigiye no gutuma bimwe mu bitabo byakoreshwaga mu mashuri bihindurwa, bakibaza iyo Ngengo y’Imari izabigendaho niba nta kindi kintu gifite akamaro kurushaho yakoreshwamo aho guhindura ururimi.



Minisitiri Joseph Habineza na we yari ahari byari byamuyoboye niba barimo kuvuga ikinyarwanda cg ikindi kintu atigeze yumva kuva yaza kwino si. Mubyukuri bwana Ministri ntabwo bavugaga ikinyarwanda cyangwa ikindi kintu gisa nikinyarwanda bene Kanjogera balimo kukuvugisha mukirimi cyabo gishya bise IGIKONJO.

Uwaje yiyita umuturage Kayitaba Etienne yavuze ko yaje nyuma yo kumva kuri Radiyo ko Ikinyarwanda cyasubiwemo, akumva atakwihanganira amafuti nk’ayo. Yagize ati : “ Maze kumva ibyabaye, ..numvise ntashobora kwicara ngo nihanganire amafuti nk’ayo. ..amashuri twize, amashereka twonse, n’indero ababyeyi baduhaye, mureke tubihe agaciro”.
Intebe y’Inteko(Perezida w’Inteko y’ururimi n’umuco) Intiti Niyomugabo Cyprien yavuze ko bajya guhindura imyandikire cyane cyane bashakaga kugira imyandikire yakozwe n’abanyarwanda kuko imyandikire yari isanzwe yagiye iva ku byakozwe n’abanyamahanga kandi bakanakosora amwe mu makosa yari akiri mu rurimi. Ku kuba byaba byaratewe n’abavuye hanze baba batabasha kuvuga Ikinyarwanda neza, Minisitiri Habineza we yavuze ibyo ari amatiku ngo ubibaza yirengagije amateka igihugu cyanyuzemo.

No comments:

Post a Comment