Thursday, November 20, 2014

HARAMAKURU AVUGA KO AMBASADE YU RWANDA MURI KENYA YABA YARAHAYE RUSWA ABAPOLISI BA KENYA MUGUSHIMUTA BWANA GAFIRITA EMILE

Mbere yo kuburirwa irengero, uwari gutanga ubuhamya ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana yari yishinganishije kuri Polisi ya Kenya ariko polisi ya Kenya yakomeje kugenda minene ishaka kungukira mugushimutwa kwa Bwana Gafirita akaba anariwe wari warikoreye missile yakoreshejwe mukurasa indege ya Habyarimana muli 1994 ubwo yari Kadogo wa FPR.
Polisi ya Kenya yemeye ko umutungabuhamya w’umunyarwanda uba muri icyo gihugu Emile Gafirita wari utegerejweho gutanga amakuru ku ihanurwa ry’indege ya Juvenal Habyarimana yabanje kwishinganisha mbere yo kuburirwa irengero mu cyumweru gishize.
Ibisigazwa by’indege yari itwaye Habyarimana byaguye iwe mu rugo
Ephraim MURENZI maneko mukuru muri
Ambasade yu Rwanda i Nairobi akaba
nikirangirire mukuniga impunzi
Bwana Peter MATSIKO akaba maneko mukuru
muri ambasa yu rwanda i Nairobi akaba ashinzwe
section yo gutanga uburozi
Gafirita Emile wari wariswe Emmanuel Mugisha kubera impamvu z’umutekano we yaburiwe irengero ku wa kane w’i cyumweru gishize, aho umuturanyi we yavuze ko haje abantu babiri mu gicuku bakamwambika amapingu, bagahita bamwinjiza mu modoka ku ngufu. Ikigaragara cyo nuko abo bamwambitse amapingu bari abapolisi ba Kenya kandi bakaba barikumwe nabakozi bo myuri Ambassaderi yu Rwanda aribo bwana Ephraim MURENZI First Counsellor na bwana Peter MATSIKO   First Secretary aba bagabo bombi akaba aribo bashinzwe ishimuta niyica rubozo hano mumugi wa Kenya. Akazi kabo nukuneka bafatanyije nabahutu binda nini kandsi abenshi muri abo bahutu babaha amakuru nibamwe baba bakora akazi kubufekeri nukuvuga gukora document zo kugenderaho kuburyo bwa magendu ushaka kujya hanze. Ubutaha tuzabagezaho amazina yabo ba fekeri. Undi wasigaye yicaye mumodoka nkuko uwabibonye abitangariza iki kinyamakuru ni bwana nnocent MURASIRA

INNOCENT MURASIRA MANEKO
Bikimara kumenyekana ko yaburiwe irengero, Polisi ya Kenya yavuze ko atari yo yamutwaye ariko yongeraho ko iri gukora iperereza. Ibi byari ibyanyirarureshwa kuko ababibonye babonye polisi ya Kenya iahri kandi nimodoka ya mutwaye nayo yariya polisi ya Kenya. Uretse ko kuba hari
abanyarwandfa bakora muri ambassade yu Rwanda twasaba ko abacamanza bubufransa bashira igitutu kuri polisi ya Kenya kuzana uwo mutanga buhamya bafite niba batari bamwohereza mu Rwanda. Ababizi neza bavugako agifungiye industrial area muri Nairobi.

Moses Ombati, umuyobozi wa Polisi wungirije mu mujyi wa Nairobi yabwiye igitangazamakuru KFM ko mbere yo kuburirwa irengero mu cyumweru gishize, Gafirita yabanje guhamagara Ombati amubwira ko ubuzima bwe buri mu kaga. Ariko ababikurikiranira hafi bavugako bwana Ombati ashobora kuba ari mubantu ahubwo baba barahaye amakuru ambassade yu Rwanda mubyerekeranye naho bwana Gafirita yaratuye iyo deal ikaba yaramufashije kubona amafranga agera kuri miliyoni 2 zamanyakenya yo kumuguruira Matatu hano i Nairobi. 
Moses Ombati yemeye ko Gafirita yari yamuhamagaye mbere yo gushimutwa
Icyakora ngo amaperereza aracyakomeje ngo hamenyekane icyaba cyarabaye kuri Gafirita witeguraga kujya gutanga amakuru imbere y’abacamanza b’Abafaransa Marc Trevidic na Nathalie Poux bakora iperereza ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana n’uw’u Burundi Cyprien Ntaryamira ubwo yahanurwaga tariki 6 mata 1994. Turasaba cyane abacamanza   b’Abafaransa Marc Trevidic na Nathalie Poux  ko bashira igitutu kuri Bwana Ombati nabapolisi bo muri Kenya kugirango bazane uyu Gafirita kuko bazi neza aho aherereye kandi niba baramaze kumwohereza mu Rwanda kugirango Kagamew amwice urubozo nabyo babimenyeshe abanyarwanda. 

Ntagushidikanyako Kagame nabambari balimo gukora ibishoboka kugirango bazane umutekano muke mumpunzi zabanyarwanda zimaze kumeyera hano mugihugu cya Kenya dore ko ubutegetsi bwa Kenya ntakibazo na kimwe bwigeze buteza impnzi zu Rwanda ariko amerika na Kagame bakaba bakomeje guhigaq impujnzi zabanyarwanda ziba Nairobi baba abahutu cg se abatutsi ntanumwe ukigira amahoro kuva yarahunze u Rwanda. Uyu Gafirita Emmanuel bivugwa ko yahoze mu gisirikari cy’u Rwanda kuva ari Kadogo kandi akaba anariwe wikoreye missile yakoreshejwe yo kujya kurasa indege ya Habyarimana
Ferdinand Maniraguha

No comments:

Post a Comment