Sunday, November 30, 2014

AMAHANO YI RWANDA FPR YATUZANIYE NTAZASHIRA:UBU ABASORE BABAPFUBUZI BAFITE ISHIRAHAMWE NGO RIKOREZAHO ABAGORE BAKUZE

Mubyukuri rero Abasore bakora umurimo wo gupfubura “Abapfubuzi”, ari byo gukundana n’abagore bakuze (Shuga Mami), babangamiwe n’uburyo aba bagore babafuhira cyane kurusha abakobwa bakiri bato. Ntamugayo kandi kuko urebye umubare wabagore bari muri kino gihugu numubare wabasore barimo kubera akaga u Rwanda rwahuye nako buri gitsina gore aba ashaka kugirango yerekwe urukundo ruvuye kumugabo. Tubibutse ko abagabo aribo besnhi bahitanywe namarorerwa ya jenocside yabanyarwanda. Abatarishwe ninkotanyi bishwe ninterahamwe, abarokotse bafunzwe n FPR abandi bagiye mubuhungiro hirya no hino kwisi abasigaye rero nimbarwa kuburyo buri mugore biba bimugoye kubona umumara umushyukwe. Ahangaha niho Abapfubuzi baziramo kugirango barangize akazi kaba katangiwe.
NGIBI IBYIZA BITATSE U RWANDA

Muriki gihugu cyacu cyu Rwanda ikintu cyitwa ubunyarwanda cyaragiye. Nukuvugako cyashize. Iyo tuvuga abanyarwanda nukuvuga umuco wa kinyarwanda wagiraga za Kirazira. Kera umuco wa Kinyarwanda utaragira ingorane za FPR waje maze ikawupfapfanya abasore bubahaga abagore bakuze nabagore bakuze bakubaha abasore bityo ikinyabupfura akaba aricyo kibaraga. Ariko ibyo kuva ingoma ya FPR yagera kubutegetsi yazaniye abanyarwanda akaga kenshi kubera ko batari bazi ibyakirazira byabanyarwanda. urugero twatanga nikibazo cya SIDA ubugikwirakwiye hose mu Rwanda ibi byazanywe na FPR kuko mu Rwanda SIDA ntiyari yogeye ariko abaganda baje bayizana kubwinshi. Ibyo rero byakurikiwe nundi muco witwa GUPFUBURA aho abagore bakuze bashaka insoresore kugirango zibacishirizeho bazihembe. Aribyo bisigaye byitwa UBUPFUBUZI nababikora bakitwa ABAPFUBUZI.

ABAPFUBUZI  hano i Kigali basigaye bafite nishirahamwe ngo abo Bapfubuzi ntabwo ngo bazakomeza kwihanganira abagore bakuze uburyo ba bafuhira,bavuganye ni byuki bitoya byavuye ku mashuri hirya no hino mumugi wa Kigali no mugihugu baba bishakira abasore bo kubahuhiraho. Tubibutseko kubera jenoside yakorewe abanyarwanda mugihugu cyacu harabagabo bakeya cyane ugereranyije nabagore. Abagabo tukaba dufite akazi kenshi ko gusaranganya inkumi nabagore bakuze kuko buri wese aba ashaka agapande k ibi bikaba bilimo kugora ABAPFUBUZI kuiko abakobwa babashaka nabagore bakuze bakabashaka.


Iri fuha rikabije, riri mu bituma bamwe muri aba bapfubuzi basigaye batandukana n’abo bagore; Bamwe mu bapfubuzi baganiriye na Rwandapaparazzi.net barinubira uburyo aba bagore bakuze baba badashaka ko bivuganira n’abakobwa bakiri bato kandi nta gahunda ihamye baba bafitanye uretse ibikorwa bahuriramo.

Umwe muri uru rubyiruko wiyemerera ko ari umupfubuzi yagize ati “Nabonye gufuha kwabo ari nk’amananiza gusa! Sinumva ukuntu yambuza kuganira n’abana tungana kandi afite umugabo, yewe anafite abana tungana cyangwa banduta” Yakomeje agira ati “ Maze kubona ko ibyo ampa ari byo bituma ashaka kuntegeka uko yishakiye akanamfuhira cyane. Ubu nahisemo kumureka burundu, kuko nta n’ikinyemeza ko adafite abandi bapfubuzi.”Mukiza w’imyaka 37 yongeyeho ati “Kumva umugore ambwira ngo niyongera kumbonana n’umukobwa atazi ntacyo azongera kumarira? Nanze ko amfata uko yishakiye, kandi we simba nzi aho anyura hose.”
Umwana uvuye kwishuri witeguwe GUPFUBURWA

Umurerwa Aline, nk’umuntu umenyereye iby’ababfubuzi na ba ‘Shuga Mami’, asanga impamvu y’iryo fuha ari uko abagore babatakazaho byinshi. Yagize ati “None se niba umugore akwambika buri mwenda mushya wose usohotse , inkweto nshya ari wowe zigeraho mbere ,aguha amafaranga, ugahabwa n’imodoka, ubwo ni gute atagufuhira? Bariya bagore mbona bafite ukuri, baba batakaje byinshi ku mupfubuzi, mu gihe abakobwa bato bo badakunze guhonga abahungu.”

Uyu muco utari mwiza wadutse mu bagore batanyurwa n’abo bashakanye bakisunga abasore b’abapfubuzi, ufatwa nk’ihohoterwa rikorerwa abo basore, nk’uko byagaragajwe mu nama yahuje Minisitiri w’Ubutabera n’Abasenateri ku wa 18 Werurwe 2014. Iyi nama yanzuye ko bikwiye kwamaganwa no kurandurwa burundu.
Posted by Uwineza Vanessa kuri Rwandapaparazzi.net


No comments:

Post a Comment