Saturday, October 11, 2014

BYABA BIBABAJE RADIO IMPALA ABANYARWANDA TWESE TWIBONAGAMO IBAYE IYA RUKOKOMA NKUKO MUHABURA YARI IYA FPR

BYAVUYE MWI'IKAZE IWACU

« TWATUYE IMPYISI NONE RADIO IMPALA IHINDUTSE RADIO MUHABURA? », 

By UMUCUNGUZI

Kuva twatangira gukorana n’umwami w’amajyogi, umusinga w’umushyingirabami Faustin Twagiramungu, hari abantu batubwiraga ngo duhetse impyisi nitutitonda izaduca agakanu, tukabirenzaho twibwira ngo yarahindutse, wenda amateka yaramwigishije.
10721108_282232655319359_787320729_nAriko byaranze birananirana, ashaka gusenya FCLR-Ubumwe yagiranye nayo amasezerano, ikaba ari nayo ijya muri CPC, none we n’amajyogi yazanye nka Rwaka Theobald barimo barihanukira bakavuga ngo ntibazi FCLR-Ubumwe icyo aricyo, ngo ni umutwe wa Gen.Byiringiro batazi aho wavuye.
Bongeyeho noneho no kuba barimo bakoresha Radio Impala babeshya rubanda ngo ikibazo ni abayobozi ba FDLR banze gupfukamira Kagame n’abamufasha, ngo kuko baramutse babikoze impunzi zagira amahoro, nk’aho abari mu Rwanda bo bayafite. None se igihe Rukokoma n’andi majyogi babwiraga abantu ngo ikibazo ni Habyarimana, hari icyo byatanze amaze gupfa, usibye kuzuza igihugu imiborogo, no kugira Twagiramungu na Rwaka abamotsi b’Inkotanyi?
Mu minsi ishize nanditse nibaza niba umuntu witwa Rwaka Theobald wari wanditse kuri facebook avuga ngo turarata inkovu, yari Rwaka tuzi wahoze ari Minisitiri mu butegetsi bw’Inkotanyi, cyangwa se niba yari Jack Nziza wigize nyoni nyinshi, inyuma ya mudasobwa. None aho twirukaniye umusinga w’umushyingirabami, umwami w’amajyogi Rukokoma, nsanze ntaho bataniye. 
Ukurikije amahomvu numvise Rwaka avuga kuri Radio Impala atuka abayobozi bacu ngo barakitwara kinyeshyamba n’agasuzuguro kenshi, ngo niberekane ubutwari bishyira mu maboko y’umwanzi, numvise nshatse kumubaza niba kuba we n’amajyogi bafatanyije, barambaye udukoti muri za mirongo icyenda bakagenda bakasama inkotanyi zikabacira mu kanwa ibyo bagomba kuvuga, aribwo butwari yaheraho agira inama abagabo banze guhemuka kuva iyi ntambara yatangira muri 1990? Umva ibyo Rwaka Théobald yavuze:
Bishoboka bite ko kugeza uyu munsi, umuntu nka Rwaka atumva ko igikorwa cyo kubwira impunzi ngo nizitandukanye na FDLR aribyo FPR yirirwa ivuga, aribyo abahora batwicira abaturage bavuga ari ubugambanyi, kandi ko uwabaza u Rwanda aho abakurikije izo nama bagataha bari bose, ntirwaberekana kuko abenshi barishwe, abandi boherezwa kugwa ku rugamba muri M23.
Ese iyo Rwaka atumva neza igikorwa cy’ ubugambanyi arimo akora, byaba aribyo bituma anenga ibirego CPC ishinja uwahoze ayiyobora umwami, w’amajyogi Rukokoma? None se niba atumva ko arimo kugambana kandi arimo aca impunzi mo ibice, asaba abasirikare kureka kumvira abayobozi babo, bimwe yavugaga ngo nibamuhe uburenganzira bwo kutuyobora kuko ari umusiviri akaba aturusha politiki ngo kuko turi inyeshyamba, bizashoboka bite, mu gihe kuri we abasirikare bagomba gukurikira amahomvu bumvise avuzwe n’umugambanyi kuri Radio, banga gukurikira abayobozi babo?
Ubu se Radio Impala itaniyehe na Radio Rwanda, nako Radio Muhabura yigize Radio Rwanda? Igihe kirageze ngo abanyarwanda bose bibuke kandi birebere Faustin Twagiramungu uwo ariwe. Umuntu wagiye kuri BBC n’Ijwi ry’Amerika kuvuga ko yagiranye amasezerano na FCLR-Ubumwe, yarangiza akihanukira akavuga ngo ntazi icyo ari cyo, azi neza ko itangazo rishyiraho CPC ryasinywe na Gen.Byiringiro mu izina rya FCLR-Ubumwe, abanyarwanda bakaba bafite izo nyandiko, agatinyuka akavuga ngo ntazi FCLR-Ubumwe, birerekana ko atekereza ko abanyarwanda bose ari ibicucu.
Kumva umuntu uziko afite amateka nk’aya Rukokoma yihandagaza akavuga ngo kugirango impunzi ziticwa nuko twatanga abayobozi nk’aho ayobewe uko byagenze we n’inkotanyi ze batanze Habyarimana. Ese Rwaka na Twagiramungu barasaba iki Inkotanyi ko  bakoranye nazo? Ubu se ko ntumvise basaba ko hari  Inkotanyi zatwiciye impunzi zijyanwa mu nkiko? 
Nuko se bayobewe ko zishe? Cyangwa nuko bibutse ko bari muri Guverinoma yatwiciye abantu kuva muri 1994? Byaragaragaye ko Faustin Twagiramungu n’amajyogi ye bafite gahunda imwe gusa. Gushyira akaduruvayo mu mashyaka yo hanze arwanya Inkotanyi kugirango hatazigera haboneka ingufu zihagije za politiki zo guhangana nazoIbi babihemberwa n’abazungu bashyigikiye inkotanyi, tukaba twarabivumbuye muri iyi minsi cyane cyane aho tumenyeye ko yashakaga kutwicishiriza abayobozi ngo abasigaye atwite Intimirwa nk’aho turi inka.
Ibi yari azi ko bidashoboka, icyo byari bigamije kwari uguteranya abantu bacu ngo basubiranemo. Abanyarwanda bose rero mumenye ko nta cyiza na gito gishobora kuva kwa Rukokoma kuko yagurishije roho ye n’umutima nama we, niyo mpamvu abeshya adahumbya ku manywa y’ihangu. Ntabwo turi injiji zishobora kugwa mu mutego umwe kabiri.

Yari umucunguzi 
Richard Udahemuka

No comments:

Post a Comment