By IGIRUKWISHAKA BYIRINGIRO
Amakuru agera kubinyamakuru byacu hano i Kigali muruyu mugoroba nuko impunzi zabanyarwanda zari zimaze imyaka nimyaniko mumutekano utangwa nigihugu cyabavandimwe babanyakenya ngo zishobora kuba ubu ziri mumazi abira. Nkuko umunyamakuru wacu uba mugihugu cya Tanzania bwana Abudlkarim Abbas yabitugejejeho mukanya ngo impunzi zabanyarwanda ziri muri Kenya zishobora gucurwa kungufu mubihe bitarenze ukwezi. Ayo makuru kandi subwambere tuyumva kuko bimaze iminsi bihwihwiswa ngo impamvu Paul Kagame yajyanye uwari uhagarariye u Rwanda muri USA bwana Ambasaderi Kimonyo akamujyana mugihugu cya Kenya agahenge kimpunzi zabanyarwanda baba muri cyo gihugu kahise gashiraho.
Ngo muminsi ushize impunzi zabanyarwanda zagiye zijya kwibaruza kuri immigration ya Kenya muturere bagiye bakiriramo impunzi zagiye zisubizwa inyuma. Igiteye ubwoba cyane nuko nkuko umunyamakuru wacu Abdul yabitugejejeho ngo abakozi ba Kenyan Department for Refugee Affairs (DRA) banze kongera guha ibyangombwa impunzi zabanyarwanda baba mugihugu cya Kenya ngo kuko hari amasezerano yasinywe hagati ya bwana Paul Kagame na Bwana Uhuru Kenyatta mugihugu cya Tanzania ubwo bari bagiye mumuhango wo kurahira wa Bwana Magufuli.
Uwo munyamakuru wacu kandi uba mugihugu cya Tnazania akaba ashinzwe akarere ka Kenya, Zanzibar na Tanzania yakomeje avugako im0unzi baganiriye zo ubwazo zirukanwe nabakozi ba leta ya Kenya bavuga ko ngo batarenga kumategeko bamaze guhabwa yo kutabarura impunzi zabanyarwanda ziri mugihugu cya Kenya. Kaduki yabishize muri aya magambo: "Kuwa gatatu wicyumweru gishize twahagurutse kare munkoko tujya kuri centre ya Shauri Moyo iba munkengero zumujyi wa Nairobi werekeza mumugi rwagati uvuye hano aho dutuye Kayole. Tuhageze ninjyewe warutahiwe gufatwa ibikumwe nuko bambaza ikarita yanjye yambere yimpunzi. Nkimara kuyitanga uwo mudamu warimo gufata ibyangombwa yahise andebana impuhwe nyinshi ati: "Ntabwo nemerewe kuguha icyangombwa cyimounzi kuko uri umunyarwanda. Ubwo umukuru wigihugu cycu yarari muri Tanzania yahahuriye na President wanyu Paul Kagame nuko Kagame amusaba ko yamwoherereza abantu be baba mugihugu cya Kenya." Nkimara kumva ayo magambo nakubise igihwereye bidatinze gato wamukozi wafataga ibinkumwe ahamagara mugenzi baraganira gato nuko avuga gato nuko ngiye kubona mbona ahamagaye abanyarwanda bose ko bava kumuronko bagategereza amabwiriza mashya. Erega ubwo baradusezerera ngo nitugende dutegereze umunsi wo kuducura kungufu."
Muri make rero ibi bije bikurikira indi minsi iteye ubwoba cyane aho abanyarwanda batagira ingano cyane cyane abajijutse bamaze iminsi bashimutirwa mugihugu cya Kenya maze bakajyanwa mu Rwanda. nkuko bigaragara ntagushidikanya ko leta ya Uhuru Kenyatta ibifitemo uruhare rukomeye rwo guhohotera abanyarwanda. Tubibutseko impunzi zabanyarwanda zari zimaze imyaka igera muri 60 baba mumahoro mugihugu cya Kenya. Abambere babanje Kenya harimo bwana Paul Kagame wahoze akora akazi kubutandiboyi mumugi wa Kenya ahitwa Kawangware. Undi wahabaye ni bwana Museveni nawe wahoze acuruza amakara mukarere ka Nairobi kitwa Satellite. Ntitwakwirengagizak o numwami Kigeli nawe yahungiye i Nairobi agacumbikirwa ahitwa za Ngara. Nyuma abandi batutsi baje gutura bivanaga nabanyakenya cyane cyane abitwa Abagikuyu maze baba abanyakenya. Nyuma muri 1994 impunzi zabahutu nazo zahungiye Kenya. Hakozwe gahunda nyinshi zokuzicura ariko kuko President Daniel Arap Moi yari umuntu wumugabo kandi uzi neza akarengane kimpunzi zabahutu barenganijwe na leta ya Amerika yanze kwirukana impunzi zabahutu. Twabibutsako muri 1998 leta ya FPR ifatanyije na leta ya America bakoze ibishoboka byose ngo bacure imunzi zabahutu baba muri Kenya bikananira. Nokungoma ya Mwai Kibaki wasimbuye President Arap Moi impunzi zabanyarwanda ntizigeze zigira utubazo uretse gufatwa na polisi ishaka karuswa. Naho kuva ingoma ya Bwana Uhuru na Ruto yajyaho FPR yabashije kwinjira muri system ya Kenya naniho abantu besnhi bakomeje gushimutwa no kwicwa. None hakurikiyeho gucura abo bana bababanyarwanda ikivunge. Ikibazo abesnhi muribo nibagezwa hano i Kigali bazakubitwa agafuni. HARAHAGAZWE NUKURI.....
Ariko nkamwe mukunze kuba impunzi?
ReplyDeleteEse hari uwaje akubitwa agafuni ?nkuko mubivuga muri inteza rubwa zikeneye guhora ishyanga ritamenyerwa warimenyera rikakumenesha.
Ariko nkamwe mukunze kuba impunzi?
ReplyDeleteEse hari uwaje akubitwa agafuni ?nkuko mubivuga muri inteza rubwa zikeneye guhora ishyanga ritamenyerwa warimenyera rikakumenesha.