Thursday, October 30, 2014

KUBAGIHAKANA IBIKORWA BYABANYAMERIKA MUGUHEZA IMPUNZI ZABAHUTU HANZE NGUWO THOMAS RITCHIE MUNGABO Z INKOTANYI

By UBARIJORO
Umunyamerika ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda aratangaza ko yashimishijwe no kwinjira mungabo zu Rwanda kuberako umuryango we usanzwe ari incuti za President Paul Kagame bityo akaba abona u Rwanda arinkigihugu cye. Ibi bikaba biri muri yagahunda ikomeye yabanyamerika yo gukomeza kwiba amabuye yagaciro yo muri Congo.

Ritchie ku karasisi ka gisirikare.
Ritchie ku karasisi ka gisirikare.
Thomas Ritchie uri mukigero cyimyaka 25 ari mu basirikare 308 basoje amasomo ya gisirikare ya cadet course tariki 19/11/2012 bari bamazeho umwaka mu ishuri rya Gisirikare i Gako mu karere ka Bugesera. Yahawe ipeti rya sous-lieutonat. Iyi akaba ariya gahunda ya bwana Kagame nibisambo byabanyamerika bakomeje gutangiza amacompany yo kwiba amabuye yagaciro muri DRC.

Ritchie yemeza ko yasanze hari byinshi byatuma yigira ku ngabo z’u Rwanda akaba ariyo mpamvu yafashe icyemezo cyo kuzijyamo; muri ibyo ngo harimo guteza ubucuruzi bw umuryango we mukarere no kuba ashaka gukomeza gutura muri Africa kubera climate yaho nziza idahwanye niyo muri Amerika kandi ko kuba umusirikari mukarere bizongera ubufatanye bwa Amerika nu Rwanda.

Umunyamakuru wacu yaramwegereye amubaza icyatumye aza kuba umunyarwanda agira ati: Mubyukuri ubu opportunity nyinshi zegeranye nubucuruzi bwumubyeyi wanjye ukora mubintu bijyanye nibyindege ubu turimo kureba uko twafungura isoko ryo muri Africa niyo mpamvu nahisemo kuba umunyarweanda ndetse nkajya no mungabo zu Rwanda.

Ikindi twavuga abanyafrika bahora bishimye ubwo rero kurinjye nkabona ari ibintu byiza byo kunzana muri Afrika.”.

Ritchie avuga ko kubera imiterere y’ingabo z’u Rwanda ubona icyo bashatse kugeraho bakigeraho nta kabuza kuko babasha kwikura mu bibazo uko byaba bimeze kose. Kuberako usanga ingabo zomu Rwanda zose zumvira president Kagame kandi akaba ahanini zitegekwa nubwoko bumwe ibyo bigatuma zitahiriza umugozi umwe zigamije kwirengera ninyungu zazo.

Yavuze ko igihe yatangiraga inyigisho za gisirikare yari afite ubwoba ko bizamunanira bakamwirukana ariko kubera umuhate n’umurava yabishyizemo yaje kurangiza neza ndetse bituma aba umunyeshuri witwaye neza ababihererwa igihembo. Ariko tubibutse hano ko ibi byose yabitewe nuko avuka mumuryango ufitanye ubucuti na President Kagame na Rick Warren bamwe bashinzwe gukora PR ya FPR mubihugu bya Amerika.

Ati “nize ibintu byinshi cyane kandi bizamfasha igihe nzaba ndi no mu buzima busanzwe kuko nize ukuntu nakwikura mu kibazo nahuye nacyo uko cyaba kimeze kose”.

Ritchie n'umubyeyi we.

Ritchie Thomas avuga ko yasanze iyo utigirira icyizere nta kintu na kimwe ushobora kugeraho. Ubwo yasozaga inyigisho za cadet course, Ritchie yari kumwe n’umubyeyi we Joe Ritchie wagize uruhare rwo gutuma yinjira igisirikare cy’u Rwanda.

Uyu Joe Ritchie nawe wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda yabaye umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB). Yavukiye mu gihugu cya Leta z’unze ubumwe z’Amerika ahitwa i Big Rock mu ntara ya Illinois.

Ngaho rero ngibi ibyo mu Rwanda nuko Kagame yariugurishije mubanyamerika kugirango akomeze aheze abahutu hanze yigihugu bagamije umugambi wabo wokwiba amabuye yagaciro yo mugihugu cya Congo nogukomeza kudurudumbya abana babanyarwanda babaheza mubuhungiro.

No comments:

Post a Comment