Tuesday, September 16, 2014

ESE KOKO MINISTIRI W'UBUTEGETSI BW'IGIHUGU CY'UBURUNDI BWANA NDUWIMANA EDWARD YABA AKANIIRWA NA FPR KUBERA IMIRAMBO YABANYARWANDA YABONETSE MULI RWERU?

By KURIKIYINGOMA AMIEL

Mbere yuko twarimo gutegura inyandiko yacu yo kuruyu munsi haramakuru yatugezeho aturutse ahantu hizewe muli MAaneko za Kagame avugako Mzee (Paul Kagame) yababajwe no kubona abategetsi bu Burundi bataramuhishiriye mwiyicwa rya'Abanyarwanda rimaze imins rivugwa mubinyamakuru hano mu Rwanda ndetse no mumahanga. Tugitegura iyo nkuru byadutangaje tugiye kubona koko tubona umwe muli maneko zikaze mukwica abatavuga rumwe nubutegetsi bwa FPR Bwana Tom Ndahiro atangaza inyandiko avugako yatangajwe kandi akanababazwa nibyo abakuru bu Burundi bavuze kubyerekeranye nizo mfu. 

Ibi byahise bishimangira amakuru twari tumaze kubona atumenyesha ko bamwe mundaya zoherejwe i Burundi zikaba zikorera muduce twa Kamenge no mukanyosha ko zigomba kureba uko zagusha mumutego bamwe mubategetsi buburundi balimo kwemeza ko koko u Rwanda rwa FPR arirwo rwaroshye izi nzirakarengane zabanyarwanda mumugezi wa Akanyaru. Ubwo ntakindi navuga uretse kuburira abarundi kwigengesera muriki gihe Paul nabiwe bakajije umurego mukwica no kuroga abatavuga rumwe nabo. Iki nikimenyetso gihagije cyemeza ko koko FPR yaba ilimo gushaka uburyo yakwica abarundi bakomeje kugaragaza ko FPR ariyo yishe aba banyarwanda. Murabo twavugamo Ambassaderi wu Burundi mu Bubiligi Bwana Felix ndayisenga na Ministeri Nduwimana Edward.

ESE FPR IRAZIZA IKI MINISTRI EDWARD NDUWIMANA?

Nkuko amakuru atandukanye akomeza kutugeraho ibintu FPR iziza uyu muhungu nibyinshi. Cyane ko arumwe mubantu batigeze bakunda ukwikanyiza kwa FPR kuva na kera kose kandi akaba yarababajwe bidasubirwaho nurupfu rwa Ndadaye wishwe na Kagame afatanyije na Bikomagu muli 1993. FPR yarisanzwe imurwaye mugihe igikomeza gutegura
MINISITRI EDWARD NDUWIMANA
umugambi wayo woguhirika ubutegetsi bwo muburundi. Ikindi ubwo bwana Ministiri  yatumirwaga mu kiganiro Imvo n’imvano cyo ku wa 13 Nzeri, cyari kiyobowe uwo munsi na  Felin Gakwaya. Tubibutse yuko uyu mugabo Ndahiro amaze iminsi ahiga Bwana Ali Yusufu Mugenzi amuziza ko ari umuhutu ukora kuri BBC ko atagombye kujya avuga kubikorwa bibi FPR ikorera abanyarwanda cg se ngo ahe ijambo abatutis bibumbiye muli RNC. Byaramahire uyumunsi kuko atari Mugenzi wayoboye ikiganiro cyo kuyumunsi ahubwo ari Bwana Gakwaya ubu nawe wamaze kwishirwa mumajwi ninzego za DMI yu Rwanda. icyo azira ngo akaba aruko yabajije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Burundi, Edward Nduwimana ku bijyanye n’ibyabasore babanyarwanda bishwe barangizaa bakarohwa muruzi rw'Akanyaru ikaza kuboneka mu kiyaga cya Rweru. 

Bwana Edward Nduwimana arazira ko yemeza ko imirambo atari iy’abarundi ko ahubwo ariyo mu Rwanda mugihe iyo mirambo yasangwanywe amakarita ya mituelle yo murwanda cyane cyane mukarere kamajyaruguru yu Rwanda ya Gisenyi na Ruhengeri nkuko twabibatangarije mubinyamakuru byacu byubushize. Kuri FPR rero ngo iki nicyaha gikomeye cyane nkaho uyu muministri akorera leta ya Kagame biyibagizako u burundi bwigenga kandi igihe cyo kwica abategetsi babahutu umusubizo nkuko byagenze muli za 1972, 1993, na 1994 byarangiye ko abarundi twese ubu twigenga. Mubyukuri uretse gukunda amaraso kwa Bwana ndahiro na FPR nokwanga ukuri ko kuvugwa uko kuri nkuko uyu ministri wuburundi yabivuze abantu bishwe murwanda hagati yukwezi kwa gatatu nukwa kwa munani barenga ibihumbi 6 naho abashimuswe barenga ibihumbi 50 mu Rwanda hose. Kuvugako imirambo yatembye mukiyaga cya Rweru irenga 40 ntabwo kwari ugukabya ahubwo abaturage bamaze iminsi bazahura indi mirambo itarashirwa kumubare. Urugero rugaragara nimirambo 11 iherutse gukurwa mumugezi wa Mukugwa mukarere kahahoze hitwa Vunga na nyamutera. Iyo mirambo ntiyigeze ivugwa mubinyamakuru kuko local defense na polisi ya FPR bahise bayitwara bayihishe. Niba barayihambye cg se nayo barayijyanye mukigo cy'Ingona za Paul Kagame kiba kuri Lac Muhazi ntiturabimenya. 

Ngo Ndahiro yababajwe nuko imirambo yabana bu Rwanda bishwe na FPR igatabwa mumugezi yahambwe i Burundi. Nonese yarashaka ko bayigarura mu Rwanda. Yiyibagijeko u Rwanda rwuzuye Amarimbi kuburyo umuntu atakibona naho yakwicara ngo aruhukire
Ambasaderi wu Burundi mu Bubiligi bwana
Felix Ndayisenga
kubera abazimu buzuye igihugu cyose. Bwana Ndahiro ngo yifuzagako iyi mirambo igaruka i Rwanda. ndahamya yuko atari imuhwe ayifitiye ahubwo afite ubwoba yuko kuba imirambo yarahambwe i Burundi nikimenyetso gihoraho cyerekana uko abanyarwanda bakomeje kwicwa umusubizo cyane cyane abo mu bwoko bwabahutu. Nzi neza ko iyo mirambo iyo bayigarura hano ikigali DMI iba yarategetse inzirakarengane zabahutu kwoza amagufwa yaba bantu maze nayo akajyanwa mwimurika gurisha ryogeye hano murwanda aho birirwa batanditse amagufwa yababyeyi bacu maze bakayita ayabo maze bakayasabiraho amafranga. 

Uretse kuba FPR irwaye kwica Bwana Edward na Felix bombi bakorera gouvernement yu Burundi, imaze gutanga amategeko yuko bwana Jean Berchmans Mpabansi. Uyu nawe azirako yavugiye kuri BBC nk' umujyanama w’umukuru w’intara ya Muyinga. Harigihe u Rwanda rwa FPR rugira ubugome bugatuma badashobora kureba kure. Abarundi n'Abarundi. Nubwo Bagaza na Buyoya babafashije kwica abapresident babahutu ntabwo bivugako u Burundi bwigeze kuba u Rwanda. Kandi ibibazo byabarundi bitandukanye nibyabanyarwanda kuko abahutu nabatutsi bi burundi ntibangana nkuko biba hano mu Rwanda. FPR ikaba imaze iminsi ishakisha uburyo yaroga uyu bwana Jean Berchmans Mpabansi cg se bakaba banamwica maze bakabyitirira abagizi banabi nkuko bijya bikorwa hano mu Rwanda. 

Ikindi cyababaje bwana Tom Ndahiro ngo nuko Felin Gakwaya yagombye kuba atabajije ikibazo cyinkomoko yabo bantu kandi byari bimaze kugaragara ko imirambo ariyabanyarwanda. Ngo ahubwo umunyamakuru wa BBC yagombye kujya ategura ibiganiro byegeranye niyubakwa ryamazu i Kigali nkaho abantu batungwa n'amatafari. Mubyukuri Minisitiri ararengana kuko nkuko yabivuze mumirambo yabanyarwanda yaroshwe
mumugezi wa Akagera bamwe basanganye amakarita ya Mituelle yo ku Gisenyi no mu Ruhengeri ho mu Rwanda. Nkuko twakomeje gukora iperereza ryibyo ministiri yavuzeko hari n’abari bambaye udupira twanditseho ikinyarwanda, twasanze aribyo ukuri. Murabo baribambaye udupira twanditsweho ikinyarwanda umwe muribo ashobora kuba yarakoraga cg se mubavandimwe be haruwakoreraga umuryango wumunyamerika wumuvugabutumwa witwa Pastor Rick Warren wa Saddleback Church wa  Uwo muntu yasanzweho agapira kandirsweho P.E.A.C.E (Bivuga ngo Plant, Equip, Assist, Care, Educate). Iki nikimenyetso kigaragaza ko muribamwe bishwe harimo nabana babatutsi kuko nibo bakorana hafi na programs za Rick Warren murwanda. Icyo baba barazijijwe nuko bashobora kuba bakorana nishyaka ryashinzwe nabamwe mubatutsi bakoranaga na Paul Kagame ryitwa RNC. 

Muribuka ko undi wavuzeko u Rwanda arirwo rwanyiri izo ntumbi zabonetse mukiyaga ari Ambasaderi wu Burundi mu Bubiligi bwana Felix. Kuri Ndahiro ngo abona ko ayo makuru yombi ababaje kuko ngo ashinja u Rwanda ubwicanyi. "Iyo ni imvugo yo guca urubanza hatitawe ku kuri. Ibijyanye n’ibi byitwa ibimenyetso, kimwe bivugwa na Felin Gakwaya." Kuri Ndahiro na DMI aba bantu uko ari bane bavuzwe muri iyinyandiko nabanzi bu Rwanda bagomba gukurikiranwa bakanicwa nkuko Col. Karegeya na Rusereka bishwe. Ngo kuko ntaho bataniye na Kayumba Nyamwasa niyo mpamvu bagomba gukurikiranwa hakoreshejwe imbaraga zose zikoreshwa muguhiga abanzi ba FPR. NGO AGAPFA KABURIWE NIMPONGO MWA BARUNDI MWE....

No comments:

Post a Comment